00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyaka 10 y’ibikorwa bya Grand Legacy Hotel mu iterambere ry’ubukerarugendo bw’u Rwanda

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 4 December 2024 saa 07:50
Yasuwe :

Imyaka 10 irashize, Grand Legacy Hotel igira uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo n’amahoteli mu Rwanda, binyuze muri serivisi zo kwakira no gucumbikira abantu itanga umunsi ku wundi.

Iyo hoteli iherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali yafunguye imiryango mu 2014, itanga serivisi z’amacumbi, ikakira inama zitandukanye zaba izo mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga, restaurant ebyiri, serivisi za siporo (gym, aerobics, steam, sauna massage) ndetse ifite na piscine abihebeye ibyo koga bidagaduriramo.

Itanga na serivisi hanze yayo ha handi uba ufite ibirori cyangwa inama runaka byaba bibereye iwawe ku biro n’ahandi, bakagutegurira amafunguro n’ibindi biryoshya ibirori byawe.

Iyi hoteli y’inyenyeri enye ifite ibyumba 43 birimo 33 bigezweho (superior rooms), ibyumba birimo ibitanda bibiri (twins) icyenda, n’ikindi kimwe gishobora kwakira abayobozi bakomeye (executive room).

Igira ibyumba byifashishwa mu nama birindwi birimo icyakira abantu 200, abantu 50 n’ikindi cyakira abantu 15.

Ku ikubitiro iyi hoteli igeretse inshuro eshanu yakiriye inama ya Banki y’Amajyambere ya Afurika, BAD yari yitabiriwe n’abarenga 3000, biba umugisha kugeza ubu aho yakira abantu benshi haba mu nama n’abacumbikirwa.

Umuyobozi Mukuru wa Grand Legacy Hotel, Ndagijimana Christian yagize ati “twari dufite intego yo guteza imbere ubukerarugendo n’amahoteli. Dutangira ntabwo hari amahoteli menshi, dutanga umusanzu wacu muri uru rwego, intego twagezeho mu buryo bushimishije.”

Iyi hoteli kandi yagiye yubaka izina ku ruhando mpuzamahanga aho nyuma y’umwaka umwe itangiye yegukanye igihembo cya hoteli ya kabiri itanga serivisi nziza, umwanya yahigitseho amwe mu mahoteli akomeye ku Isi, mu imurikabikorwa ryari ryabereye i Nairobi muri Kenya (Gateway Tourism Expo).

Icyo gihembo kandi cyajyanye n’ikindi cyo kuba hoteli nziza mu Rwanda yatanzweho ibitekerezo byiza bitangwa n’abakiliya bashimira uburyo bakiriwe binyuze ku mbuga za a Tripadvisor na Booking.com.

Ni ikintu gikomeye cyane kuko mukerarugendo wese iyo yifuza gutemberera mu gihugu runaka, abanza kureba amafoto hanyuma akajya kureba ubuhamya bw’abayigezemo, iyo asanze ari heza birumvikana ko ari yo aruhukiramo.

Tumwe mu dushya Grand Legacy Hotel yihariye ni ubwisanzure bw’ibyumba, birimo imashini zitanga umwuka mwiza, bikumira amajwi ava hanze, icyumba kibamo byose umuntu ukeneye ibiro ashobora gukenera akabona, ha handi ushobora gukomereza akazi aho urara, kuko haba hari za mudasobwa.

Haba hari amasanduku yabugenewe ugannye Grand Legacy Hotel akoresha ashyiramo ibintu bye, akabari umuntu ashobora kubona icyo kunywa, hakaba n’umwihariko ukaba ko iyo wasabye gucumbika muri iyi hoteli bakuvana ku kibuga cy’indege bakanakuvanayo.

Serivisi ntagereranywa z’iyo hoteli zishimangirwa n’Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa by’Iterambere mu Itorero Salvationa Army, François Nsengimana yatangiranye n’iyo hoteli.

Salvation Army ikunda kuhakorera inama, ikoherezayo abahacumbika, no gutumizayo ibyo kurya n’ibindi.

Ati “Ni hoteli ijyanye n’ibigezweho, abakozi b’abanyamwuga bita ku byo umukiliya yifuza. Ikindi iherereye ahantu ha nyaho, hatari kure y’umujyi, hafi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, yegereye isoko mbese ukabona ko yegereye ibyifuzwa byose.”

Ubuyobozi bwa Grand Legacy Hotel bugaragaza ko mu minsi iri imbere buzakomeza guteza imbere ubukerarugendo, ibihamya bikaba hoteli nshya bugiye kubaka ku Kirwa cya Nkombo aho izaba izengurutswe n’amazi, ibungabunga ibidukikije.

U Rwanda rumaze gutera imbere mu bijyanye n’amahoteli ku ubu habarurwa ibyumba by’amahoteli hirya no hino mu gihugu, bigera ku bihumbi 25.

Mu Rwanda ingingo y’amahoteli yitaweho cyane kuko nko mu myaka itanu ishize, u Rwanda rwabaruraga ibyumba ibihumbi 10, ibyumvikana ko mu gihe kitarenze amezi 60 byiyongereyeho ibindi ibihumbi 15.

U Rwanda rwihaye intego ko nibura mu myaka itanu iri imbere, mu Rwanda hazaba habarurwa ibyumba by’amahoteli ibihumbi 35.

Mu mwaka ushinze ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni 620$. Muri gahunda yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri (NST2) bikitegwa ko mu 2029 ubukerarugendo buzinjiriza igihugu miliyari 1.1$.

Grand Legacy Hotel ikomeje guteza imbere ubukerarugendo bw'u Rwanda binyuze mu kwakira abarugana baturutse imihanda yose
Abakunda siporo mu buryo butandukanye Grand Legacy Hotel yabashyize igorora
Ushaka serivisi za gym Grand Legacy Hotel ni ahantu heza ko kuzikorera
Grand Legacy Hotel yibutse n'abihebeye ibijyanye no koga
Ahatangirwa amafunguro muri Grand Legacy Hotel ni uku haba hateguwe
Umwihariko wa Grande Legacy Hotel ni uko ibyumba byayo biba birimo ibikoresho byose, hamwe ushobora no gukomereza akazi bitagusabye gusohoka
Ubwogero bwo muri Grand Legacy Hotel bukozwe mu buryo bugezweho
Grande Legacy Hotel igira ibyumba by'inama bitandukanye bifite ubushobozi bwo kwakira abantu kugeza kuri 200
Kimwe mu byumba 43 bifasha Grande Legacy Hotel kwakirana urugwiro abayigana
Grand Legacy Hotel iherereye i Remera imaze imyaka 10 itanga serivisi zo kwakira abantu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .