Impamvu hoteli zihariye igice kinini cy’amafaranga yashyizwe mu Kigega Nzahurabukungu

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 4 Kanama 2020 saa 03:46
Yasuwe :
0 0

Mu rwego rwo gufasha ibigo byashegeshwe cyane n’icyorezo cya Coronavirus kongera kwiyubaka, Leta y’u Rwanda iherutse gutangiza Ikigega Nzahurabukungu (Economic Recovery Fund -ERF) kizaguriza ibigo by’ubucuruzi amafaranga azabifasha kuzanzamuka no gukomeza ibikorwa byabyo, mu rwego rwo kurushaho kubaka ubukungu bw’u Rwanda bwari bumaze igihe kirekire buhagaze neza.

Byitezwe ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 2% gusa muri uyu mwaka, ari na cyo kigero gito cyane buzamutseho mu myaka irenga 15 ishize. Uyu mwaka, Banki y’Isi yavugaga ko bwakagombye kuba bwarazamutse ku kigero cya 8% iyo hatazamo imbogamizi za Coronavirus.

Ku ikubitiro, muri icyo kigega Leta yashyizemo akabakaba miliyari 95 Frw (miliyoni 100 z’amadolari). Aya mafaranga azagenda yongerwa agere kuri miliyoni 200 z’amadolari mu gihe cy’imyaka ine.

Ni amafaranga y’ingenzi cyane ku bukungu bw’u Rwanda muri rusange. Azatuma ibigo binini bisanzwe binatanga imisoro myinshi, bigaha akazi abanyarwanda benshi kandi bikanabagurira ibicuruzwa byinshi, bikomeza kubaho.

Bitagenze gutyo, abahanga mu bukungu bemeza ko ingaruka zabaho zitabarika. Ibigo byinshi byafunga, bigatuma abanyarwanda benshi babura akazi, ibi na byo byatuma babura amikoro yo kwihaza mu by’ibanze bakeneye, ubukene bukanuma, ubukungu bwari bumaze kubakwa mu myaka 26 ishize bukayenga.

Izi ngaruka kandi zanagera ku bigo by’imari (banki). Ibigo binini, binasanzwe bigurizwa agatubutse biramutse bitishyuye imyenda byafashe, byateza za banki ibihombo. Ibi bihombo byagera no ku bandi banyarwanda kuko amafaranga yabo babikije muri banki batayagaruza, abafite imishinga ibyara inyungu na bo ntibabona igishoro, ndetse yewe n’abafite ibicuruzwa ntibacuruza kuko abantu badakora ngo bahembwe, ntibabone inguzanyo, ntibabe bafite n’ubwizigame bufatika, biragoye ko bajya mu maduka bisanzuye.

N’ubwo ubukungu bw’igihugu bumaze kwiyubaka mu buryo bukomeye, ntiburagera aho butahungabana mu bihe nk’ibi bikomeye. Ibi bisobanuye ko n’ubwo ingaruka twarondoye haruguru zitabaho mu kanya gato, haramutse hatagize igikorwa, mu myaka iri imbere izi ngaruka zagenda zigaragaza uko umunsi ukeye.

Aha rero ni ho Leta y’u Rwanda yahereye igitekerezo cyo gushyiraho ikigega kigomba kuzagoboka ibigo bikora ubucuruzi bwazahajwe cyane n’ingaruka za Coronavirus, ku isonga hakazafashwa ibigo bikora mu bukerarugendo byiganjemo amahoteli.

Muri miliyali 95 Frw zashyizwe muri iki kigega ku nshuro ya mbere, agera kuri hafi miliyali 50 Frw azagurizwa amahoteli.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, aherutse kubwira Inteko Ishinga Amategeko ko amahoteli ari urwego rubabaye kurusha izindi, ku buryo ari yo mpamvu yashingiweho ruharirwa igice kinini cy’amafaranga azakoreshwa n’Ikigega Nzahurabukungu.

Yagize ati “Amadosiye yihuse cyane ni ay’amahoteli, bijyanye n’uko bababaye kurusha abandi. Amadosiye yamaze gusuzumwa ku mabanki, ararangira, ubu ageze ku rwego rwa BNR, ari narwo rwa nyuma ngo yemezwe”.

Yakomeje agira ati “Ikindi amafaranga yagenwe, za miliyari 50 Frw, hafi ya yose agiye gukoreshwa ukurikije amadosiye yasuzumwe”.

Kuba amafaranga yagenewe amahoteli koko agiye gushira, bigaragaza uburyo yari akenewe cyane.

Ahagana muri Mata, ubwo ingamba zo kwirinda Coronavirus, zirimo na gahunda ya Guma mu Rugo zari zikajije umurego, uru rwego rwatakambiye Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, rusaba ko rukwiye kwitabwaho mu buryo bw’umwihariko kubera ingaruka zikakaye rwagizweho na Coronavirus.

U Rwanda rumaze kuba igicumbi cyizewe mu kwakira inama mpuzamahanga

Uruhare rw’amahoteli mu Iterambere ry’u Rwanda

Impuguke mu by’ubukungu n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Ubukungu, Dr. Johnson Bosco Rukundo, yabwiye IGIHE ko uruhare rw’amahoteli mu iterambere ry’igihugu ari runini cyane, bityo mu gihe agize ibibazo bikomeye nk’ibyatewe na Coronavirus, Leta iba igomba kuyagoboka.

Rukundo avuga ko impamvu yo kuyagoboka ari uko uru rwego rushamikiyeho ubukerarugendo, kandi ubukerarugendo bukaba ari ingenzi cyane ku bukungu bw’u Rwanda, kuko ari rwo rwego rwinjiriza igihugu amadovize menshi.

Ati “ Ubukerarugendo ni urwego rwinjirizaga igihugu amafaranga menshi mbere ya Coronavirus. Mu gihe rero igihugu bigaragara ko cyahashyije Coronavirus, ndetse cyitegura kwakira abashyitsi na none, ntabwo amahoteli yakongera gutangira adafite ubushobozi bwo kwakira abantu, ubwo kugura ibiryo, gukora amasuku cyangwa gutwara abashyitsi”.

Rukundo yavuze ko kudafasha amahoteli kwigobotora ingaruka za Coronavirus, byaba ari ugusenya urwego kandi igihugu cyaratakaje byinshi cyane kirwubaka, ati “byasubiza inyuma urwo rwego kandi mu gihe amahoteli ataba yiteguye kwakira abashyitsi, byakwanduza isura y’igihugu, bikanatuma igihugu kibihomberamo kuko abashyitsi basanze amahoteli atabiteguye neza ntibazagaruka”.

Hari abavuga ko urwego rw’amahoteli rwahawe amafaranga menshi ugeranyije n’izindi nzego, bityo ko bishobora kuzatuma ibindi bikorwa bihomba bikaba byanahagarara.

Kuri Dr. Rukundo yemeza ko ingano y’amafaranga yahawe uru rwego ashingira ku bunini bwarwo.

Ati “Amafaranga Leta izashora mu mahoteli si menshi cyane. Ishoramari ry’amahoteli riba ari rinini cyane kandi rikazamara igihe kirekire, niyo mpamvu amafaranga yashowemo azanashira vuba”.

Yongeyeho ko urwego rwa serivisi z’amahoteli ‘ruhatse’ izindi nzego kandi ‘rugarura amafaranga vuba’ ugeranyije n’izindi nzego.

Kugeza mbere y’umwaduko wa Coronavirus, urwego rwa serivisi zishamikiye ku mahoteli n’inzu zicumbukira abashyitsi rwatangaga akazi ku bantu bagera ku 142000 habariwemo n’abakozi bakora nyakabyizi.

Mu Rwanda kandi habarurwa amahoteli n’inzu zicumbukira abashyitsi zigera ku 7000. Izi zose zagize uruhare rufatika mu kwakira abashyitsi barenga miliyoni 1,7 basuye u Rwanda umwaka ushize, nk’uko imibare y’ikigo cy’Igihugu cy’iterambere (RDB) ibigaragaza.

Ubu bwiyongere bw’abasura u Rwanda ni na bwo butuma inyungu u Rwanda ruvana mu bukerarugendo irushaho kwiyongera, aho yari igeze kuri miliyoni $438 mu 2017. Leta kandi ifite intego yo kugeza uwo mubare kuri miliyoni $800 muri 2024.

Gufasha amahoteli kwishyura inguzanyo

Dr. Rukundo asanga kuba urwego rw’amahoteli ari rumwe mu nzego zifite inguzanyo nini, bituma rugomba no kwitabwaho kurusha izindi, ‘kuko ikibazo cy’inguzanyo z’umurengera kibangamira ubukungu bw’igihugu’.

Urwego rw’amahoteli mu Rwanda ruracyari rushya, aho nyinshi muri hoteli zigifite inguzanyo ku buryo iki cyorezo cyasanze bakirwana no kuzishyura. Kugera mu mpera za Gashyantare uyu mwaka, amahoteli yari afite umwenda munini ungana na miliyari 134 Frw, watswe n’ibigo 571.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’amahoteli mu Rwanda (RHA), Nsengiyumva Barakabuye, yabwiye IGIHE ko hari hoteli zatangiye gutaka ibihombo, ku buryo kuba Leta yaratekereje gushyira imbaraga mu gufasha amahoteli ari ikintu cyiza.

Asubiza ku kibazo cy’amahoteli ashobora guhomba burundu, yagize ati “Ibi birashoboka cyane. Icya mbere ni uko iyi gahunda ni iyo gufasha amahoteli atagiraga ibibazo byo kwishyura. Urumva ko hari igice cyari gisanganywe ibibazo byo kutishyura kizakomeza gukomera kurushaho.”

“Umubare w’aya mahoteli nturamenyekana kubera ko nta wawumenya bitaraba. Gusa hari [amahoteli] arenga 10 yamaze kugaragaza ko bizayagora. Ariko hari uburyo ba nyirayo barimo bashakisha ubundi buryo bwo gutuma bakomeza gukorana na za banki”.

Bimwe mu byo inguzanyo Leta yageneye amahoteli izakora, harimo guhindura imiterere y’inguzanyo izi hoteli n’ubundi zari zifite, ku buryo igihe cyo kuyishyura gishobora kwiyongera. Amahoteli kandi azahabwa inguzanyo y’igihe kirekire ku nyungu nto, ishobora kuba 8% ikazishyurwa mu myaka ishobora kugera kuri 15.

Barakabuye yavuze ko “iyi gahunda yagiriyeho gufasha amahoteli kugabanya uburemere bw’inguzanyo yari asanganywe muri za banki zitandukanye. Ikindi izafasha mu gutuma imirimo itandukanye ya buri munsi ikomeza mu gihe nta bakiliya cyangwa bagabanyutse cyane”.

Mu gihe bigaragara ko u Rwanda ruhagaze neza mu bigendanye no kurwanya icyorezo cya coronavirus, ibikorwa bisanzwe bifatiye amahoteli runini birimo inama n’ubukerarugendo byarasubukuwe. Hari icyizere ko bishobora kuba intangiriro yo kugarura ibintu ku murongo, ku buryo amahoteli ashobora gukomeza iterambere yari afite mbere y’umwaduko wa Coronavirus.

U Rwanda yahombye agera kuri miliyoni 80 z’amadolari akabakaba miliyari 76 mu mafaranga y’u Rwanda bitewe n’inama 70 zagombaga kubera mu gihugu zasubitswe kubera ingamba zo kwirinda COVID-19.

Amahoteli yagenewe amafaranga ayafasha kuzahura ubukungu nka rumwe mu nzego zifatiye runini ubukungu bw'igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .