00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imirimo ya nyuma yo kubaka Ellen DeGeneres Campus igeze ku musozo

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 30 Kanama 2021 saa 08:45
Yasuwe :
0 0

Imirimo yo kubaka Ikigo kirengera urusobe rw’ibinyabuzima, Ellen DeGeneres Campus, igeze kuri 85% ku buryo byitezwe ko mu Ugushyingo 2021 izaba yararangiye.

Icyo kigo cyitiriwe Umunyamerika wamenyekanye cyane mu itangazamakuru, Ellen DeGeneres, kiri kubakwa i Musanze aho cyitezweho kuzaba igicumbi cy’ubushakashatsi n’uburezi ku ngagi.

Bizajya byifashishwa mu kwigisha, gukundisha ab’imbere mu gihugu na ba mukerarugendo imyitwarire y’ingagi banasobanurirwa imibereho yazo, ari nako bigishwa akamaro ko kuzibungabunga.

Ibyo bazabifashwamo n’Umuryango Dian Fossey Gorilla Fund umaze imyaka irenga 50 muri ako karere ukora ubushakashatsi ku ngagi zo mu Birunga.

Umuyobozi ushinzwe imishinga ya Dian Fossey Gorilla Fund mu Rwanda n’iy’Ikigo cy’Ubushakashatsi cya Karisoke Research Center kiwushamikiyeho, Ndagijimana Félix, yabwiye The New Times ko ubu imirimo yo kubaka Ellen DeGeneres Campus igeze kuri 85%, izamurikwa ku mugaragaro muri Gashyantare 2022.

Yagize ati “Twiteze ko mu Ugushyingo ibikorwa byo kubaka bizaba byuzuye. Akazi kazaba gasigaye kazaba ako gushyiramo ibikoresho mbere y’uko ishobora kuba yatahwa.”

Ellen DeGeneres Campus imaze imyaka ibiri yubakwa yitezweho kongera ingufu zishyirwa mu kubungabunga ingagi no kurushaho kumenyekanisha ubukerarugendo. Izuzura itwaye miliyoni 10$.

Icyo kigo nicyuzura ni nacyo kizabamo Icyicaro Gikuru cya Dian Fossey Gorilla Fund yatangijwe n’Umunyamerika w’umushakashatsi ku ngagi, Dian Fossey, mu 1966 (yishwe mu 1985).

Mu 2018 ni bwo byatangajwe ko Ellen DeGeneres w’imyaka 60 uri mu byamamare ku Isi kubera ikiganiro cya televiziyo yitiriwe cyitwa “The Ellen DeGeneres Show” agiye gutangiza mu Rwanda ibikorwa by’Ikigo kirengera urusobe rw’ibinyabuzima. Azabifashwamo na Portia de Rossi bamaze imyaka myinshi babana.

DeGeneres ngo akunda cyane Dian Fossey ndetse n’ibikorwa bye byo kwita ku ngagi, akaba ari yo mpamvu azabishyigikira binyuze muri icyo kigo.

Ellen DeGeneres Campus izuzura itwaye miliyoni 10$

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .