Ni ishyamba ribarizwamo inyamanswa zirimo inkima, inkende, isatura, ingwe, amoko y’inyoni zitandukanye, isha n’amoko menshi y’inzoka. Habarizwamo kandi amoko 124 y’ibiti birimo n’ibivura indwara zitandukanye.
Umugabo witwa Rugira Ananias yavuze ko muri iri shyamba mu myaka yo mu 1970 habagamo inyamanswa nyinshi zitandukanye zirimo imbogo, intare, inzovu n’izindi. Ngo zagiye zigenda bitewe n’uburyo abantu baturaga hafi y’ishyamba bakazisagarira.
Umuhuzabikorwa w’umushinga ushinzwe kubungabunga ibidukikije NAP ukorera muri REMA, Mugabo Fabrice, yatangaje ko Akarere ka Kirehe mu gihe iri shyamba ritaba ryitaweho rizagabanuka.
Ati “ Uko tutaryitaho rigenda rigabanuka ku buso, byagaragaye ko nitutaryitaho rizagabanuka kurushaho akamaro ryari rifitiye abaturage n’igihugu muri rusange, niyo mpamvu REMA ifatanyije n’abafatanyabikorwa habayeho ibikorwa byo kwita kuri iri shyamba aho ryashyizweho uruzitiro ruritandukanya n’abaturage hakazanaterwamo ibiti bishya byinshi hanongerwemo n’ibindi byari bisanzwemo.”
Mugabo yavuze ko abaturage barituriye bazahabwa ibiti birimo iby’imbuto n’ibindi bisanzwe ndetse banafashwe mu bundi buryo burimo kubahuriza mu makoperative abakora ubuvumvu bahabwe inkunga, yavuze ko mu myaka ine leta igiye kurishoramo miliyoni 400 Frw.
Abaturage baturiye iri shyamba batangiye kubona inyungu
Rugina yavuze ko gutangira kurivugurura byatangiye kubafasha kuko bamwe mu baturage batangiye kuhabona akazi abandi basabwa kwibumbira mu makoperative kugira ngo bahabwe ubufasha.
Ati “Abaturage benshi babonye akazi mu kurizitira abandi bakabona mu gukora imihanda itandukanya ishyamba n’imirima, abandi basabwe kwibumbira mu makoperative kugira ngo bazabashe gufashwa bari hamwe.”
Nikuze Clementine we yavuze biteguye kwakira abakerarugendo baza kurisura agasaba leta kubakorera umuhanda ukaba mwiza ndetse bakanagezwaho n’amashanyarazi kugira ngo nabo bagire ibikorwa by’iterambere bakora.
REMA ivuga ko mu myaka ine iri shyamba rizaba rimaze kuvugururwa aho rizashorwamo miliyoni 400 Frw. Iri mu biganiro na RDB bigamije kureba uko ryahindurwa ahantu nyaburanga ku buryo nyuma y’iyo myaka ine ryatangira gusurwa na ba mukerarugendo.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!