Iri serukiramuco rya mbere ribereye mu Rwanda, rizamara iminsi ibiri Abanyarwanda n’abanyamahanga bashobora kubonera amafunguro yo ku migabane yose ahantu hamwe.
Ryiswe ‘Taste Flavors of Kigali’ ryateguwe Ikigo cya ‘SACEL Business Group’ cyo muri Ethiopia gifatanyije n’Ihuriro ry’Abatetsi b’Umwuga mu Rwanda, RCA.
Kuri iyi nshuro umuntu wese winjiraga yari afite amahirwe yo kwiyumvira uburyohe bw’indyo zo mu bihugu bitandukanye bigize uyu mugabane, ariko akabanza kumvishwa ku buntu, ibyo twakwita nko gusogongera ku binyobwa.
Ryitabiriwe n’amahoteli na za restaurants zirimo nka Onomo Hotel, Century Park Hotel and Residence, Khana Khazana, Marriott Hotel, Gland Legacy n’izindi.
Indyo zagaragaye zirimo izo mu Rwanda, Ethiopia, Somalia, Sudani, Cameroun, Côte d’Ivoire, u Buhinde, Thailand, u Bushinwa, Liban, u Burusiya n’ibindi.
Umuyobozi wa SACEL Business Group, Teklu Sara Yesehak yavuze ko impamvu bashyizeho iyo gahunda yo gusaba izo hoteli zose kuganuza abazigana ku buntu, kwari ukugira ngo abantu bagure ibyo bazi.
Ati “Hari ubwo indyo z’ahantu runaka uba utazimenyereye. Aha twashatse kugira ngo umuntu agure ibyo yamaze kumva amafaranga ayatangire ukuri. Ushobora kubyumva ariko ntubikunde.”
Yavuze ko yabonye abantu babyishimiye atangaza ko bagiye gukorana n’ibigo biri mu bijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo ngo barebe inshuro bajya babikora mu mwaka zishobora kugera kuri ebyiri.
Ati “Ndashaka ko iyi mirimo yajya ikorwa byibuze nka kabiri mu mwaka, abantu bakabimenyera. U Rwanda ni igihugu cyanjye cya kabiri. Ubukerarugendo buri gufata indi ntera, ni yo mpamvu dushaka kuzamura n’abategura amafunguro.”
Uku kugira iri serukiramuco ngarukamwaka, ni bimwe mu byifuzo by’abitabiriye baba abaje kumurika ibyo bakora ndetse n’abari baje kwiyumvira uburyohe bw’indyo zo mu bihugu bitandukanye.
Umwarimu muri IPRC Karongi wigisha ibijyanye no guteka, akaba n’umutetsi w’umwuga, Hakuzimana Joseph, yasabye ko ibi bikorwa byahoraho kuko uretse kwizihira ababyitabira, binafasha abanyeshuri kubona ubumenyi bushya.
Ati “Icya mbere turasaba ko byahoraho bikaba umuco tukaba tuzi amatariki ya nyayo bizabaho, tukarushaho kwitegura. Bifasha n’abanyeshuri kuba babona uko batunganya indyo zo mu bihugu bitandukanye. Nta wamenya ashobora kurangiza kwiga akajya gushaka akazi muri ibyo bihugu.”
Icyakora Hakuzimana agaragaza ko ubutaha bazareba no ku binyobwa “kuko abantu bakunda ibintu bitandukanye. Ushobora kuba ukunda ibyo kurya ariko hari n’abakunda ibyo kunywa. Ukamenya ngo mu Burusiya banywa iki? Muri Liban ikinyobwa gikunzwe ni ikihe n’ibindi.”
Umunyamerika utuye mu Rwanda, Collins Swatara Abebi na we wari waje muri ibi birori, yagaragaje ko yashimiye abatekereje iki gikorwa.
Abebi yavuze ko kigezweho mu bihugu biteye imbere mu bukerarugendo, ariko asaba ko ubutaha bazongeramo n’ibindi nk’umuziki wo mu bihugu bitandukanye n’ibindi biryoshya ibirori nk’ibi.
Kugeza ubu RCA ibarura abategetsi b’umwuga 420, barimo abagore bakaba 28%. Ni imibare itaragera ku rwego rushimishije bikajyana no kuyisuzugura kwa bamwe, ibintu RCA ishaka gukuraho.
Ni ibikorwa RCA iri gukora inazamura n’abiga iyi mirimo mu mashuri atandukanye, aho itegura n’amarushanwa yo guteka ahuza amashuri atandukanye, kwandika ibitabo bakwifashisha, kujya gushaka ubumenyi mu bihugu bimaze gutera intambwe n’ibindi.
Umuyobozi muri RCA ushinzwe uburinganire, akaba n’umutetsi wikorera wabigize umwuga, Ninsiima Phiona yavuze ko amarushanwa nk’aya atuma babona ibyo bagomba gukosora, bakagira n’amahirwe yo guhura n’ababigize umwuga bakomeye bakabasangiza ku bunararibonye.
Ati “Hari abakemurampaka batandukanye, abazobereye ibiryo bitetswe mu buryo bugezweho, aba baza kubyumva muri iri serukiramuco n’abandi. Ni ibintu bizafasha guteza imbere uyu mwuga.”
Yavuze ko bari no gukora ingendo mu bihugu, bareba uko amaserukiramuco nk’aya, amarushanwa n’ibindi bijyanye n’ubutetsi bikorwa, aho mu 2023 bagiye muri Ghana, uyu mwaka bakazajya muri Togo na Singapour.
Yavuze ko muri Kanama RCA izakira inama y’abatetsi b’umwuga ku Isi hano mu Rwanda, inama izasiga hizwe byinshi mu guteza imbere ubutetsi.





































Amafoto: Dukundane Ildebrand
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!