Ni ibikorwa byageze mu bihugu bitandukanye birimo Norvège, Danemark, Finland na Suède, aho abashoramari baho basobanurirwaga amahirwe ari mu Rwanda bashobora kubyaza umusaruro.
Iyi gahunda imaze icyumweru yasorejwe mu Mujyi wa Stockholm, ahabereye inama ihuza abashoramari bo muri Suède na RDB na Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu, haganirwa ku buryo hakomeza kubamo imikoranire no kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda.
Mutesi Linda ukuriye ishami ry’Ubukerarugendo muri RDB, yabwiye IGIHE ko mu isesengura bakoze mbere yo gutangira ibi bikorwa, babonye ko u Burayi bw’Amajyaruguru ari ahantu heza hafasha u Rwanda mu ishoramari.
Ati “Iri soko ryo muri Scandinavia ritanga amahirwe menshi yo gukurura ba mukerarugendo mu Rwanda. Uyu munsi abakerarugendo baturuka muri Scandinavia baza mu ba mbere bishoboye ku Isi, bafite ubushobozi buhagije bakaba banakoresha amafaranga menshi mu biruhuko kurusha benshi mu baturuka mu bindi bice. “
Ni ibikorwa byageze mu mijyi ikomeye ibonekamo ba mukerarugendo nka Oslo, Copenhagen, Helsink na Stockholm. Ni ubwa mbere RDB yari iteguye igikorwa nk’iki muri ibi bihugu.
Frank Gisha Mugisha ukuriye ishami ry’ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera, yavuze ko uru ruzinduko “rwadushoboje guhura no kuganira na ba mukerarugendo b’abaguzi bo muri Scandinavia hagamijwe kongera abakerarugendo bava mu bihugu bya Scandinavia bajya mu Rwanda.”
Yavuze ko babashije kubona umwanya wo kugaragaza ibyiza bitatse u Rwanda abakerarugendo bashobora gusura n’ahashorwa imari no guha umwanya abashoramari n’abakerarugendo bo muri ibyo bihugu bakabaza ibyo badasobanukiwa ku Rwanda.
Ibi bikorwa bya Ambasade y’u Rwanda muri Scandinavia na RDB byatangiye gutanga umusaruro kuko hari abashoramari bamaze kugaragaza ko biteguye gushora imari mu Rwanda.














































































TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!