00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihugu bitanu bibayeho nta bibuga by’indege bigira

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 24 May 2024 saa 01:45
Yasuwe :

Biragoye kwiyumvisha uburyo muri iyi Si ishingiye ku migenderanire, ku mpamvu zitandukanye ziyobowe n’ubukerarugendo, dipolomasi n’ibindi haba hari igihugu kitagira ikibuga cy’indege na kimwe.

Impamvu ni uko nko ku mwaka hakorwa ingendo zirenga miliyoni 30, ndetse uyu mwaka bigateganywa ko uzarangira zigeze kuri miliyoni 40, ingendo ziba zibumbatiye akayabo k’amafaranga, kumva neza ko nta gihugu gikorerwamo na nke muri izo bikaba byagorana kuri bamwe.

Icyakora kuko ubuze uko agira agwa neza, kugeza ubu Isi ifite ibihugu bitanu bitagira ibibuga by’indege, ha handi umukerarugendo agomba kubizamo ari muri kajugujugu, ubwato cyangwa n’amaguru.

Kimwe muri byo ni San Marino, igihugu kizengurutswe n’u Butaliyani, ibikibuza gukora ku nyanja. Gifite ubuso bwa kilometerokare 61.

San Marino ikabarura abaturage barenga ibihumbi 33, ikaba kimwe mu bya mbere byabonye ubwigenge kuko abahanga mu Mateka bagaragaza ko hari muri Nzeri 301, ariko iyo myaka yose ikaba isize nta kibuga ifite.

San Marino iyoborwa n’abaperezida babiri barimo Alessandro Rossi na Milena Gasperoni.

Ifite amahirwe yo kugira ubutaka bushashe, ibituma igira imihanda myinshi ishobora gufasha abaturage kuba basimbukira gato mu Butaliyani hanyuma bakabona gukora ingendo ndende.

Kimwe mu bibuga aba baturage bakoresha birimo Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Frederico Fellini, giherereye mu Mujyi wa Rimimi mu Majyaruguru yo Hagati mu Butaliyani.

Aba baturage banafite andi mahirwe yo gukoresha ibibuga bya Bologna, Florence, Venice na Pisa byo mu Butaliyani, n’abandi bashaka kugisura bikaba uko kuko nta yandi mahitamo baba bafite.

Ikindi gihugu kidafite ikibuga cy’indege na kimwe ni Andorra, igihugu giherereye mu Burasirazuba bw’uruhererekane rw’imisozi ya Pyrénées, kigahana imbibi n’u Bufaransa na Espagne.

Gituwe n’abaturage ibihumbi 79 birengaho gato, kikagira ubuso bwa kilometero kare 468 ndetse cyemewe na Loni nk’igihugu kuva muri Nyakanga 1993.

Kiyoborwa na Minisitiri w’Intebe witwa Xavier Espot Zamora, agakurirwa n’abarimo Perezida w’u Bufaransa na Musenyeri wa Urgell, igice kiri mu Ntara ya Catalonia muri Espagne.

Kubera ko Andorra igizwe n’imisozi gusa iri ku butumburuke bwa metero 3000, byatumye bigorana ko yagira ikibuga cyacyo kuko indege zajya ziba ziri mu kaga bijyanye n’ubwo buhaname, bituma iki gihugu cyifashisha ibyo mu mijyi ya Lérida, Barcelona na Girona iherereye mu bilometero 200 muri Espagne.

Liechtenstein ni ikindi gihugu kitagira ikibuga cy’indege. Ibarizwa mu Burayi rwagati, hagati y’u Busuwisi mu Burengerazuba bushyira Amajyepfo na Autriche mu Burasirazuba n’Amajyaruguru.

Gifite ubuso bwa kilometero kare 160, kikagira imisozi myinshi n’ubuhaname bukabije.

Cyashatse kenshi kuba cyashyiraho ikibuga ariko kibona ko cyafata ku Mugezi wa Rhine mu Busuwisi no mu misozi ya Autriche bituma mu kwirinda izo ntugunda n’abaturanyi gihitamo kubaho nta kibuga kigira.

Kuri iyi nshuro abaturage ba Liechtenstein bifashisha imodoka zabo na za bisi kugira ngo bagera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Zürich giherereye mu bilometero 120 ugana mu Busuwisi, na none kugira ngo babe bakwerekeza mu bindi bihugu by’Isi.

Ibi bihugu birimo na Vatican, Umurwa Mukuru wa Kiliziya Gatolika mu Isi, aho n’Umushumba Mukuru wayo abarizwa.

Vatican ifite abaturage 800, uburyo ari nto cyane bikaba bitatuma haboneka umwanya wo kugwaho indege.

Ikindi nta migezi cyangwa ibiyaga ngo bibe byafasha abahatuye kubona uburyo bwo kugenda byoroshye, kikaba mu bihugu bike umuntu ashobora kugenda n’amaguru akakirangiza.

Abaturiye Vatican bifashisha ibibuga by’indege bya Fiumicino na Ciampino na byo biherereye i Roma.

Ibihugu bitanu bibayeho nta bibuga by’indege bikishingikiriza ku by’inshuti birimo na Monaco, igihugu kibarizwa mu Majyepfo y’u Burayi, kigahana imbibi n’u Bufaransa mu mpande zacyo eshatu.

Ni cyo gito ku Isi nyuma ya Vatican ndetse imibare yo mu 2023 igaragaza ko gifite abaturage ibihumbi 39 barengaho gato.

Gifite ubuso bwa kilometero kare ebyiri n’ibice bike birengaho, kikayoborwa mu buryo rw’uruhererekane bw’imiryango, ubu kikaba kiyobowe n’Igikomangoma Albert II.

Abaturage bashaka kuva muri iki gihugu bakoresha Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cyo mu Bufaransa cya Nice Côte d’Azur Airport, aho kukigeraho bisaba iminota 30 ukoresheje imodoka cyangwa kajugujugu.

Ababakerarugendo bashaka gusura iki gihugu gifatwa nka kimwe mu bikize, bifashisha ubwato cyangwa za kajugujugu kugira ngo baryoherwe byuzuye n’iki gihugu kibarizwa ku mwaro w’Inyanja ya Méditerranée.

Ibihugu bitanu ku Isi bibaho bitagira ikibuga cy'indege na kimwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .