00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihombo bikabije: Amafaranga yinjizwa n’abanyamahanga basura u Rwanda yagabanutseho 80%

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 30 Mata 2021 saa 07:20
Yasuwe :
0 0

Amafaranga u Rwanda rwinjizaga mu bukerarugendo aturutse mu banyamahanga, yagabanyutse ku kigero cya 80 % umwaka ushize kubera ingaruka zatewe n’icyorezo cya Covid-19.

Raporo yakozwe n’Ihuriro ry’Inganga z’Abikorera mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yagaragaje ko amafaranga u Rwanda rwinjije avuye mu bakerarugendo bakoreraga ingendo mu gihugu yagabanutse cyo kimwe n’umubare wabo.

Imibare igaragaza ko mu 2018, u Rwanda rwakiriye abagenzi mpuzamahanga 1.711.000 binjirije igihugu miliyoni 374 $. Mu mwaka wakurikiyeho uwo mubare waragabanutse baba 1.632.000 ariko umubare w’amafaranga binjije wo uriyongera ugera kuri miliyoni 549 $ ndetse n’imirimo ihangwa muri uru rwego irazamuka iba 331.200.

Mu mwaka wa 2020 ubwo Covid-19 yari yigabije Isi, abagenzi mpuzamahanga bakiriwe mu Rwanda ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali babaye 494.000 binjiza miliyoni 110 $ ndetse n’imirimo yahangwaga muri uru rwego iragabanuka iba 165.600.

Ubukerarugendo bwari busanzwe bwinjiriza u Rwanda akayabo kuko nko ku musaruro mbumbe w’igihugu wanganaga na miliyari 9.315 Frw mu 2019, bwari bufitemo umusanzu wa 10%. Mu 2017 bwari bwawugizeho uruhare rwa 12,7% kubera miliyoni 438$ bwari bwinjije, zivuye kuri miliyoni 227$ zinjiye mu 2011.

Mu 2020 ubukerarugendo bwabayemo icyuho gikomeye

Umuvuduko urwo rwego rwariho, watumaga Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere(RDB) giteganya ko mu 2024 igihugu kizakuba kabiri ayo bwacyinjirije mu 2017, akagera kuri miliyoni 800$.

Iyo ntego yakomwe mu nkokora bikomeye n’ingamba zafashwe mu guhangana n’icyorezo mu 2020, ndetse n’ubu zikaba zitarakurwaho nubwo zigenda zoroshywa buhoro buhoro.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko muri rusange urwego rw’ubukerarugendo mu karere rwahombye miliyari 4,2$ mu 2020, naho miliyoni 4,8 z’abashatse kuhakorera ingendo babura uko bahagera.

Abasura u Rwanda mu 2020 bagabanutse ku gipimo cya 69,7%, ikimenyetso gikomeye cy’icyuho cyagaragaye muri urwo rwego utirengangije n’igihombo hoteli zagize.

Abasura za pariki ni bo bagabanutse cyane kuko bagabanyutse ku kigero cya 68,7% ugereranyije na 2019.

Icyakora raporo igaragaza ko abasura u Rwanda benshi bagituruka muri Amerika y’Amajyaruguru, u Bwongereza, u Bubiligi, u Bufaransa, u Budage n’u Bushinwa. Mu bihugu bya Afurika baturuka muri Kenya, Nigeria, Afurika y’Epfo na Ghana.

Nko mu 2019, abagenzi bageze mu Rwanda baturutse mu Bwongereza bari 16.107, uwo mubare uza kugabanuka cyane ku kigero cya 72,8% bagera ku 4.388. Abaturutse muri Amerika ya Ruguru (Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada) bo bagabanutse ku kigero cya 74,7% bava ku 50.451 mu 2019 bagera kuri 12.744 mu 2020.

Ibyiciro byose byarashegeshwe

Ubushakashatsi bwa EABC bwamuritswe muri Mata 2021 bugaragaza ko ba mukerarugendo basura u Rwanda nubwo bagabanutse nabo bari mu byiciro.

Mu basura habamo abaza baje kureba inshuti n’abavandimwe bagabanutseho 76,7%, abazanwa n’ishoramari bamanutseho 74,5% mu gihe abasura u Rwanda batara ibyishimo bagabanutseho 50,3%. Abahanyura bambukiranya imipaka n’abagenzwa n’ibindi bo bamanutseho 80%.

Nyuma yo kubona ihungabana ry’ubukungu, u Rwanda rwashatse uko rugenda rworoshya ingamba mu kubuzahura. Ubukerarugendo bwarasubukuwe hashyirwaho amabwiriza yihariye abugenga, arimo no kuba uwinjiye mu Gihugu agomba kuba yarapimwe ko adafite icyorezo ndetse agashyirwa mu kato amasaha 24.

Hoteli nazo zemerewe kwakira inama n’abazigana ariko zikubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo harimo n’umubare ntarengwa w’abatagomba kurenga mu gihe hakiriwe inama.

Abakerarugendo mvamahanga basuraga u Rwanda baragabanyutse cyane kubera ingamba zo kwirinda Covid-19
Nubwo ubukerarugendo mu Rwanda buri gufungurwa gahoro gahoro, ingaruka Covid-19 yabugizeho ntizirarangira
Amahoteli ni amwe mu yahungabanyije cyane n'ingaruka z'icyorezo cya Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .