Ibigo nyarwanda byacanye umucyo mu imurikagurisha ry’ubukerarugendo mu Buholandi (Amafoto)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 19 Mutarama 2020 saa 09:51
Yasuwe :
0 0

Ibigo nyarwanda byacanye umucyo mu imurikagurisha rya Vakantiebeurs rimaze iminsi ribera mu Buholandi mu mujyi witwa Utrecht.

Ni imurikagurisha riri kuba ku nshuro ya 13, ryabereyemwo gahunda zitandukanye mu bijyanye no kumenyekanisha u Rwanda, aho ryitabiriwe n’ibigo byo mu Rwanda bitandukanye bikora ibijyanye n’ubukerarugendo n’izindi serivisi zijyana nabwo.

Ryitabiriwe uyu mwaka n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir, Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi n’ibigo by’ubukerarugendo birimo Amahoro Tours, Palast Tours and Travel, Heritage Safaris na Wildlife Tours-Rwanda.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu rugaga rw’abikorera (PSF), Rutagarama Aimable, yabwiye IGIHE ko kwitabira iryo murikagurisha ari ubundi uburyo bwiza bwo kongera abakerarugendo basura u Rwanda.

Yagize ati “ Turashimira rwose Leta y’u Rwanda uburyo idahwema kudufasha no gushyiramwo imbaraga ngo ubukerarugendo bukomeze butere imbere kandi natwe tubukora tukagiramo inyungu.”

Yakomeje agira ati “ Iyo urebye muri iyi myaka ishize biragaragara cyane ko ubukerarugendo bwateye intamwe igaragara. Natwe umuntu ku giti cye muri twe tubukora nk’umwuga ni ugushyiraho akacu ntitubiharire gusa Leta, twongera ingufu n’umubare w’ibigo bikora ubukerarugendo, dukomeza kubaka amahoteli n’ibindi bijyanye no kwakira abantu.”

Muri gahunda yo kumenyekanisha u Rwanda izwi nka ‘Visit Rwanda’, abahagarariye ibigo byo mu Rwanda beretse bagenzi babo bo mu Buholandi amahirwe ari mu bukerarugendo bw’u Rwanda n’uko yabyazwa umusaruro.

Abayobozi baryitabiriye barimo Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Karabaranga Jean Pierre; Umuyobozi muri RDB Ushinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo, Mutesi Linda na Ildephonse Kambogo ushinzwe ibijyanye n’Ubusesenguzi mu by’Ubukerarugendo.

Vakantiebeurs ni imurika rifatwa nk’amahirwe ku bukerarugendo bw’u Rwanda yo gukorana n’ubw’u Buholandi n’andi masoko akomeye yabufasha gutera imbere.
Umuyobozi uhagarariye Visit Rwanda mu Buholandi, Harry Betist, yagize ati “Ni umwanya mwiza wo guhura n’abafatanyabikorwa bacu no kwishimira intambwe ubukerarugendo bumaze gutera no kureba uko itasubira inyuma.’’

Kuri ubu isoko ryo mu Buholandi riza mu myanya umunani ya mbere, mu kugira abakerarugendo benshi bakorana n’u Rwanda. Abarusura biyongereyeho 11.9 %, bavuye ku 4918 mu 2017 bagera kuri 5501 mu 2018.

Ibi bikorwa by’imurikagurisha rigamije kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda byiyongera ku bikorwa bikomeye mu kubumenyekanisha birimo amasezerano rwasinye n’amakipe ya Arsenal na Paris St Germain ndetse na Filime ya Rwanda: The Royal Tour.

Ildephonse Kambogo wa RDB yakira Umuholandi ugendera mu igare amuha amakuru y’uko serivisi z’abantu nkawe zitaweho mu bukerarugendo bw’ u Rwanda
Umunyamakuru wa IGIHE aganira n’icyamamare mu Buholandi Humberto Tan
Willem Versteegh Likizo, n’Umunyamakuru Humberto Tan, Linda Mutesi, Denise Dissel na Ildephonse Kambogo
Willem Versteegh Likizo, Linda Mutesi n’Umunyamakuru Humberto Tan uherutse gusura u Rwanda
Impano iri mu dufuka twanditseho Visit Rwanda ihabwa abaje kuri Stand y’u Rwanda
Uhereye ibumoso: Kate Webster uhagarariye Heritage Safari, Mutesi wa RDB na Paul van Weert ukora ubuvugizi bw’iikawa y’u Rwanda mu Buholandi
Ubwo Umunyamakuru w’icyamamare Humberto Tan yasuraga Stand y’u Rwanda muri Vakantiebeurs yakirwa na Mutesi uhagarariye RDB
Itorero Inganzo ryerekanye Umuco nyarwanda mu mbyino n’imihamirizo y’intore
Rutagarama Aimable uyobora Palast Tours and Travel yakira abashaka amakuru yo gusura u Rwanda yabwiye IGIHE ko ibi ari ubundi uburyo bwiza bwo kongera abakerarugendo mu Rwanda
Imiryango yasuye stand y’u Rwanda yishimira gufata urwibutso ku kibumbano cy'ingagi
Umunyamabanga wa mbere muri Ambasade y'u Rwanda mu Buholandi, Ndahiro Hubert aganira na Mutesi uhagarariye RDB muri Vakantiebeurs
Itsinda ry’abitabiriye n’abandi bagize uruhare nk’ababyinnyi b’itorero Inganzo n’abanyarwanda batuye mu Buholandi
Amb. Karabaranga akurikiye ibiganiro byerekana ubukerarugendo bw'u Rwanda, akikikijwe n'abo bafatanyije gukora ubuvugizi bwa Visit Rwanda mu Buholandi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .