Ibiciro bya hoteli na serivisi z’ubukerarugendo byagabanyijwe, zimwe ziracyafunze

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 24 Kamena 2020 saa 03:36
Yasuwe :
0 0

Serivisi zimwe na zimwe za hoteli zikomeje gufungurwa, ariko byose byitondewe cyane kubera icyorezo cya Coronavirus cyahagaritse imirimo myinshi mu gihugu, urwego rw’amahoteli rugahungabana kurusha izindi.

Ku wa 16 Kamena inama y’abaminitiri yemeye isubukurwa ry’ubukerarugendo bwo mu gihugu na mpuzamahanga ku bashyitsi baje mu ndege zihariye, hotel zemererwa kwakira inama.

Nyamara iyo uganiriye n’abanyamahoteli usanga iziciriritse cyangwa motel ubu arizo zirimo gukora kuko utubari rusange twafunzwe, naho izihanitse zinatanga serivisi zo ku rwego rwo hejuru zifunze imiryango kugeza magingo aya.

Bitewe n’ihungabana ry’ingendo mpuzamahanga, ibigo bicuruza serivisi zo kwakira abantu n’ubukerarugendo amaso biyahanze abaturuka imbere mu gihugu, ku buryo icyemezo kirimo kuza imbere y’ibindi ari ukugabanya ibiciro ngo bihuzwe n’isoko.

Hahereye ku byo gusura ingagi byagabanyijwe kuri 86% bigera ku $ 200 ku Banyarwanda na 67% ku banyamahanga batuye mu Rwanda biba $500, ku bandi hagumaho $1500 yasabwaga buri wese ukeneye kureba ingagi.

Ikigo Mantis Rwanda gifite Epic Hotel & Suites, Akagera Game Lodge na Kivu Marina Bay Hotel, kivuga ko kugeza mu mpera za Nyakanga 2020, nk’umuntu ashobora kwishyura ijoro rimwe muri hotel, irya kabiri akagabanyirizwa kuri 50%, cyangwa yakwishyura amajoro abiri akongezwa irya gatatu kuri hotel zacyo zose.

Muri ubwo buryo kandi ikigo gitanga serivisi z’indege nko ku bashaka gutembera u Rwanda cyangwa mu zindi gahunda, Akagera Aviation, cyo cyashyizeho igabanya rya 30%.

Nko kuva ku wa 1 Nyakanga kugeza ku wa 30 Nzeri 2020, abashaka gukora urugendo rw’amasaha abiri muri kajugujugu R44 y’imyanya itatu, igiciro cyavuye ku $1600 kiba $1120 naho muri A119 y’imyanya itandatu cyavuye ku $4000 kiba $2800.

Ku rugendo rw’iminota 30, igiciro cyavuye ku $500 ku ndege y’imyanya itatu kigera ku $350, naho ku y’imyanya itandatu kiva ku $1000 kigera ku $700.

Nk’urugendo rwo kuva i Kigali ukajya kureba inyamaswa muri Pariki y’Igihugu y’Akagera ugenda na kajugujugu y’imyanya itatu, igiciro cyavuye ku $1440 kigera ku $1008, mu y’imyanya itandatu kiva ku $3000 kigera ku $2100.

Abagana hotel n’ubukerarugendo baracyisuganya

Umuyobozi wa La Palisse Hotel y’inyenyeri enye, Nsengiyumva Hubert, avuga ko nubwo hoteli zakomorewe hakiri ikibazo ku kubona abazigana, ku buryo bategereje kureba uko ukwezi kwa Nyakanga kuzaba kwifashe.

Kugeza ubu abakozi bahagaritswe ntibarasubira mu kazi, harimo kwifashishwa bake cyane bo kugira ngo nihagira ugana hotel atabura umwakira.

Yakomeje ati “Ibyumba birateguye, umuntu akeneye icyumba ashobora kukibona, ariko kuva bafungura nta mukiliya [uraboneka]. Gufungura ni buhoro buhoro, nidutangira kubona abantu bakeneye kuza hano, umuntu yahita agarura abakozi, akagabanya ibiciro n’ibindi.”

Yavuze ko mu bigaragara abantu bafite ubukene kandi hoteli nyinshi zikorera ku nguzanyo za banki, ku buryo bijyanye n’ibibazo bihari, ari ngombwa kugabanya ibiciro “n’utwo duke ukatwakira nibura umwuka w’abantu nawo ukaza.”

Yakomeje ati “Ntabwo tuzatangirira ku biciro biri hejuru, tugomba gutangirira hasi wenda umuntu akagenda azamuka bitewe n’uko abantu bagenda baza. Ubungubu uje, usabye icyumba ntabwo turimo kugendera ku biciro bisanzwe, igiciro ni ukugabanya 50%, niba icyumba cyari ku madolari 100, ubu uzana amadolari 50 tukakiguha.”

Uretse iyi hoteli ifite ibikorwa i Nyamata mu Karere ka Bugesera, Akarere ka Musanze kari imbere mu bukerarugendo kahungabanyijwe n’ihagarikwa ry’ibikorwa kubera Coronavirus, cyane ko ubukerarugendo buhakorerwa butunze benshi.

Umuyobozi Ushinzwe kwakira ubusabe bw’abakeneye kugana Amakoro Songa Lodge, imwe mu nyubako zihagazeyo yakira ba mukerarugendo, David Rutikanga, avuga ko batangiye kwakira abantu bashaka kuyigana mu minsi iri imbere.

Avuga ko bashyizeho uburyo bwo korohereza abantu bijyanye n’ibi bihe, aho umukiliya agabanyirizwa igiciro bitewe na serivisi yasabye.

Ati “Hari udusaba amajoro abiri kuko niyo make, hari udusaba atatu, ane, aho rero niho tugena igiciro kijyanye n’ibyo yadusabye.”

Hoteli zimwe ntizirafungura

Nubwo hari hoteli zimwe zabaye zifunguye, Umuyobozi wa Onomo Hotel mu Rwanda, Nizey Emile, avuga ko bo babaye bafunze kubera icyorezo cya Coronavirus, ubu hari ibikorwa byinshi birimo kuvugururwa, hotel ikazafungurwa nibura muri Kanama.

Yakomeje ati “Nyuma yo kuhatunganya, nzaba ntegereje n’icyemezo mpuzamahanga kijyanye no kwirinda COVID, nikimara kuboneka nzafungura.”

Umuyobozi Mukuru wa Serena Hotels mu Rwanda, Daniel Sambai, na we avuga ko bafunze kubera iki cyorezo, ubu hari icyizere ko izi hotel zishobora gufungurwa muri Nyakanga.

Ati “Rubavu irafunze kubera ko hari akato, Kigali Serena Hotel nayo iracyafunze, twizeye ko tuzafungura muri Nyakanga ariko navuga ko twishimiye icyemezo cyo gufungura inama, ubu turimo kurangiza ibijyanye n’amabwiriza y’isuku ku buryo tuzafungura twamaze no gushyiraho ibiciro bibereye abaturarwanda.”

Sambai avuze ko ubu amaso bayerekeje ku bakiliya b’imbere mu gihugu, ku buryo mu minsi iri imbere bazashyiraho ibiciro bijyanye n’ubushobozi bwo mu gihugu.

Kugeza ubu ngo hari inama ebyiri zimaze gusaba kuzabera muri Serena muri Nyakanga, abandi barimo kugaragaza ubusabe bwo kurara muri hotel y’i Rubavu.

Yakomeje ati “Dutegereje gufungura ibikorwa kandi biragaragara ko abakiliya bacu bagomba kuba abo mu gihugu, hakazaza abo mu karere, abo hirya yaho bakazaza nyuma. Ubu biratanga icyizere, nka Rubavu hari benshi barimo gusaba kuharara, ariko abantu bategereje ko hakomorerwa. Nihakomorerwa hoteli izahita itangira, kuko hari abakiliya benshi bifuza gutuka i Kigali n’ahandi mu gihugu.”

Guverinoma iheruka gushyiraho ikigega cyo gufasha inzego zahungabanyijwe cyane na Coronavirus, COVID-19 Economic Recovery Fund, cyatangiranye miliyari 101 Frw, ariko intego ni uko cyagera muri miliyari 200 Frw.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda ari nayo icunga iki kigega, John Rwangombwa, aheruka kuvuga ko byitezwe ko 50 ku ijana y’icyo kigega azajya mu gufasha urwego rw’amahoteli, nka rumwe mu zahungabanyijwe cyane n’ibi bihe kandi rwari rusanzwe rutorohewe. Bibarwa ko rusanganwe inguzanyo za miliyari 137 Frw.

Werurwe gusa ubukerarugendo bwagize igihombo cya miliyari 34.9 Frw, bivuye ku nama zasubitswe n’ibindi bikorwa by’ubukerarugendo byahagaritswe, kubera ingamba zafashwe mu gukumira ikwirakwira rya Coronavirus.

La Palisse Hotel y'i Nyamata ni imwe mu zikomeje kugorwa no kubona abakiliya
Kigali Serena Hotel ni imwe muri hotel z'inyenyeri eshanu mu Rwanda
Iyi hoteli izafungurwa mu minsi iri imbere
Onomo Hotel yatangiye imirimo yo gukorera mu Rwanda muri Gicurasi 2018, ifite inyenyeri eshatu
Kurara mu Amakoro Songa Lodge bigusigira byinshi wibuka mu buzima bwawe
Ba mukerarugendo batangiye kumenyekanisha ko bazarara muri Amakoro Songa Lodge mu minsi iri imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .