Ni gahunda iki kigo cyatangiye no gushyira mu bikorwa aho kuri ubu cyateguye urugendo rwerekeza mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria nk’umwe mu mijyi ikataje muri byinshi ku rwego rwa Afurika.
Ababishaka batangiye kwiyandikisha haba abishyurira rimwe ndetse n’abishyura mu byiciro, aho bazatembera uwo mujyi kuva ku itariki ya 1 kugeza kuri 6 Kanama 2024. Gusa iki kigo gifasha n’abantu biteguriye ingedo bo bakakigana kikabafasha kuzishyira mu bikorwa imbere no hanze y’Igihugu.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Shaba Ventures and Tours, Abayisenga Julia, yavuze ko uretse n’ubu buryo bwo kwishyura mu byiciro hagamijwe korohereza abatabonera amikoro rimwe, bafite n’umwihariko wo gufasha abantu gusura ibice nyaburanga bidakunda kwitabwaho n’abandi.
Ati “Dushaka guha Abanyarwanda amahirwe yo kujya ahantu abandi badakunze kugera. Usanga abenshi bafasha abantu kujya mu biruhuko cyangwa gutemberera mu mijyi yo mu Burayi na Amerika cyane. Twe dushaka kujyana Abanyarwanda mu mijyi nka Lagos ifite amateka akomeye muri Afurika, muri Aziya, mu bindi bice bya Kenya bidakora ku nyanja, muri Afurika y’Iburengerazuba n’ahandi heza cyane abandi batitaho."
"No mu bice abandi bakunda kujyamo nk’i Dubai no mu yindi y’i Burayi, twe dufite umwihariko wo kujyanayo abantu tukabatembereza muri kajugujugu cyangwa mu bwato, ibintu utapfa kubona ahandi”.
Uyu muyobozi yavuze ko banatekereje ku gutembereza Abanyarwanda n’abandi mu Gihugu cyabo.
Ati “Dushaka gufasha Abanyarwanda gutembera mu Gihugu kuko hari ibice byinshi byiza nko mu Akagera, mu Birunga, ku biyaga bitandukanye n’ahandi henshi. Tubafasha gutegura ingendo zijyayo ndetse n’ahandi bo bihitiyemo bakabasha kumenya Igihugu cyose. N’abanyamahanga ariko tubafitiye ikiswe ‘Five Days in Rwanda’ aho tubereka ubuzima bwose bw’Umujyi wa Kigali mu minsi itanu”.
Akomoza ku buryo bwo kwishyura mu byiciro, Abayisenga yavuze ko bukora kiri serivise zose batanga haba izijyanye no gutembera, inama n’ibirori ndetse ko amafaranga ubagannye yishyuye aba akubiyemo byose bikenerwa mu gutegura urugendo no kurujyamo kugeza agarutse akagera ku kibuga cy’indege.
Yashimangiye ko bafte aba bakorana mu bice byose by’Isi bita ku bakiliya babo bijyanye na serivise bishyuye, ku buryo nta kibazo na kimwe bashobora kugira.
Undi mwihariko wa Shaba Ventures and Tours ni gahunda yo gufasha n’abaturage batuye mu bice by’Igihugu bidakorerwamo cyane ubukerugendo, aho buri nyuma y’amezi abiri iki kigo kizajya gikora mu byo kinjije kikabafasha mu bikorwa bibazamura na bo bagatera imbere.
Shaba Ventures and Tours ifasha n’abantu gutegura ibirori, inama n’indi minsi mikuru mu Rwanda no hanze aho ubikeneye uretse ikiguzi ikindi aba asabwa gusa ari ugutegura ibyo azavugira mu birori cyangwa inama kuko ibindi byose babimutegurira.
Ibindi bisobanuro kuri Shaba Ventures and Tours wabisanga hano





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!