00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Great Hotel Kiyovu yanyomoje iby’inkongi y’umuriro yayivuzweho

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 26 May 2024 saa 05:30
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa Great Hotel Kiyovu bwahumurije abakiliya bayo, bunyomoza igihuha cyasakajwe ku mbuga nkoranyambaga kivuga ko yafashwe n’inkongi y’umuriro.

Ni igihuha cyasakajwe ku mbuga nkoranyambaga mu minsi 10 ishize bikura umutima bamwe mu basohokeraga muri iyi hoteli iherereye mu Murenge wa Kiyovu mu Karere ka Nyarugenge ku muhanda KN50 st hafi ya Lycée de Kigali, hafi n’ahazwi nka Cercle Sportif.

IGIHE yasuye iyi hoteli isanga mu byukuri ntacyigeze gihungabana kuri yo ndetse servise zayo zose zikiri gutangwa nk’ibisanzwe.

Nishimwe Justin uyobora ibikorwa by’iyi hotel (Manager) yatangaje ko bamaze iminsi bakira telefone nyinshi zibabaza niba bagikora nyuma y’igihuha babonye kumbuga nkoranyambaga kivuga ko yafashwe n’inkongi.

Ati “mu cyumweru gishize nibwo bamwe bagiye baduhamagara babaza niba turi gukora ubwo natwe tukabasobanuria ko ntakibazo twagize serivisi zose ziri gutangwa nk’uko bisanzwe.”

“Nta nkongi y’umuriro yigeze iba hano , urabizi nawe ntabwo byaba byabaye ngo bibure kumenyekana, iyo biba byabaye uba nawe uba wasanze hari igice kidakora cyangwa kirigusanwa, ni ibinyoma rwose. Ntituzi uwasakaje icyo gihuha gusa bamwe bavuga ko babibonye ku mbuga nkoranyambaga, birashoboka ko haba hari urusaku yaba yarumvise cyangwa ikindi cyamukanga agasakaza icyo gihuha ngo harahiye.”

Nishimwe yakomeje avuga ko icyo gihuha ntacyo cyahungabanyije kuri iyi hoteli uretse telefone za bamwe mu bakiliya bahamagaye babaza ibyabaye cyangwa niba bagikora.

Ati “Nta ngaruka byatugizeho hari abagiye babitubaza natwe tugatungurwa ariko tugahita tubasobanurira ko nta kibazo cyabayeho, turabahumuriza rwose ntacyahindutse hano , yewe no kuva iyi hoteli yatangira gukora nta kibazo na kimwe twigeze duhura nacyo yaba ikijyanye n’inkongi cyangwa ikindi cyafunga serivisi zimwe na zimwe.”

Iyi hoteli iherutse gushyirwa ku rwego rw’inyenyeri ebyiri iherereye ahantu heza, mu mahumbezi yo mu Kiyovu afasha uwahasohokeye kuryoherwa n’ibihe byiza haba ku manywa cyangwa nijoro.

Ifite ibyumba 64 birimo icy’umuntu umwe gifite ibikoresho byose yakenera, icyumba kinini gishobora kuraramo abantu babiri kandi gifite n’uruganiriro rwihariye, n’icyumba cy’umuntu umwe kiringaniye.

Great Hotel Kiyovu kandi yakira ibirori bitandukanye cyangwa inama birimo abantu 500, hakaba n’ahashobora kwakirirwa abantu 100 ku biciro byabo nabyo biri hasi, mu rwego rwo korohereza abayigana.

Ifite kandi piscine abantu bashobora kwifashisha bashaka gukora siporo cyangwa se kwimara amavunane, kimwe na sauna & massage n’aho gukorera imyitozo ngororamubiri (Gym).

Ubuyobozi bwa Great Hotel Kiyovu bwahumurije abakiliya bayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .