00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Grand Legacy Hotel yizihije isabukuru y’imyaka 10, yiyemeza kubaka ishami ku Nkombo

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 9 December 2024 saa 02:27
Yasuwe :

Grand Legacy Hotel yizihije isabukuru y’imyaka 10 imaze ikorera mu Rwanda, yiyemeza kuzakomeza gushyira umukiliya ku isonga ndetse no kwagukira hanze y’Umujyi wa Kigali.

Ibirori byo kwizihiza iyo sabukuru byabereye aho Grand Legacy ikorera i Remera ku itariki 6 Ukwakira 2024. Ni ibirori byitabiriwe n’abayobozi banyuranye, abakora muri iyo hoteli, abikorera, abafatanyabikorwa na bamwe mu bakiriya bayo.

Byabimburiwe no kwinjiza ababyitabiriye mu kwitegura Umunsi Mukuru wa Noheli hacanwa igiti cya Noheli, hanaririmbwa indirimbo bijyana. Byakomereje ku gusangira no gusabana mu buryo bunyuranye n’abari babyitabiriye.

Rwiyemezamirimo Dr. Nsengumuremyi Alex washinze Grand Legacy Hotel, yavuze ko imyaka icumi iyo hoteli imaze yabaye umusanzu ukomeye cyane mu kuzamura serivisi z’ubukerarugendo n’amahoteli mu Rwanda.

Ati “Iyi hoteli twayubatse hari amahoteli make cyane mu Rwanda kuko hari hari imwe y’inyenyeri eshanu n’izindi ebyiri z’inyenyeri enye. Hoteli zari zihari muri rusange zari zifite ibyumba bike kuko ubiteranyije ntibyarengaga 460. Leta icyo gihe yashishikarizaga abikorera gushora mu mahoteli , ni bwo twashinze Grand Legacy mu 2014 ifite inyenyeri enye itangira kunganira izo nke zari zihari”.

Yakomeje avuga ko nyuma yo gushinga iyo hoteli mu myaka ine yakurikiyeho, yari mu za mbere abagana u Rwanda bishimira ndetse no mu 2016 baza kwegukana igikombe cya hoteli ya kabiri nziza muri Afurika y’Iburasirazuba.

Dr. Nsengumuremyi yavuze ko mu Rwanda ubu amahoteli yabaye menshi ku buryo nta cyuho kikigaragaramo cyane .

Ati “Turashimira Igihugu cyadushyigikiye cyane tugitangira kuko twabonye ubufasha bwinshi bw’Ibitekerezo kandi na bo batubera abakiriya”.

Yongeyeho ko muri Mutarama umwaka utaha iyo hoteli izatangira kubaka ishami ryayo ry’inyenyeri eshanu ku Kirwa cya Nkombo i Rusizi, mu rwego rwo kuziba icyuho cy’ababura aho basohokera hanze ya Kigali ku mazi uretse i Rubavu gusa.

Ntibizagarukira aho gusa ariko kuko Grand Legacy iteganya no kuzubaka ishami ryayo rya kabiri mu Karere ka Karongi.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Ngenzi Yves yashimye uruhare rwa Grand Legacy Hotel mu guteza imbere ubukerarugendo mu Rwanda ndetse ko itanga ikizere cy’iminsi iri imbere.

Yagize ati “Turashima uruhare mwagize mu guteza mbere ubukerarugendo bwacu, mutanga akazi ku rubyiruko n’abagore kandi bijyanye n’icyerekezo cy’Igihugu cyacu. Ubufatanye bwanyu n’abandi bafatanyabikorwa bwafashije mu kumenyakanisha Igihugu cyacu binyuze mu kwakira abatugana neza. Mu myaka icumi iri imbere, sinshidikanya ko muzaba mugeze kure mu bindi bikorwa byinshi”.

Grand Legacy Hotel yafunguye imiryango muri Gicurasi 2014. Ifite abakozi babarirwa mu 160 bahoraho n’abandi bahabwa akazi iyo kabaye kenshi.

Iyi hoteli kandi yakira abimenyereza umwuga mu byo kwakira abantu 25 buri kwezi bamwe bakabaha akazi abandi bagakomereza ahandi.

Ababyeyi bari bazanye bazanye n'abana mu kubifuriza iminsi mikuru myiza
Abahanzi basusurutsaga abitabiriye ibyo birori
Abitabiriye bari bateguriwe amafunguro nk'umwihariko wa Grand Legacy Hotel
Abitabiriye ibi birori babyishimiye mu buryo bugaragara
Dr. Nsengumuremyi Alex washinze Grand Legacy Hotel, yavuze ko imyaka icumi iyo hoteli imaze yabaye umusanzu ukomeye cyane mu kuzamura serivisi z’ubukerarugendo n’amahoteli mu Rwanda
Grand Legacy Hotel imaze imyaka 10 ishinzwe
Hacanwe igiti cya Noheli mu rwego rwo gufasha abantu kwinjira muri uwo munsi mukuru
Hari hateguwe umutsima ukoze mu ishusho y'iyi hoteli
Ibi birori byanaranzwe n'ubusabane
Ibi birori byitabiriwe n'ingeri zinyuranye
Ibirori byabereye kuri piscine y'iyi hoteli
Grand Legacy Hotel yari yarimbishijwe byihariye
Iyi hoteli ifite inyenyeri enye
Korali Christ The King ni yo yaririmbiye abitabiriye ibyo birori
Umunyamakuru Niyongira Antoinette ni we wari umusangiza w'amagambo
Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rugaga rw'Abikorera mu Rwanda, Ngenzi Yves yashimye uruhare rwa Grand Legacy Hotel mu guteza imbere ubukerarugendo mu Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa Grand Legacy Hotel, Ndagijimana Christian ageza ijambo ku bitabiriye ibyo birori

Amafoto: Cyubahiro Key


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .