Gorilla Run ishishikariza abaturage kubungabunga ibidukikije igiye kongera kubera i Musanze

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Kanama 2018 saa 02:30
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya kabiri, mu Karere ka Musanze hagiye kubera igikorwa ngarukwamwaka kizwi nka Gorilla Run Rwanda, kigamije gukangurira abaturage kurushaho kubungabunga ibidukikije, by’umwihariko ingagi zo mu birunga ziba hake ku Isi.

Iki gikorwa giteganyijwe ku wa 31 Kanama 2018, kizahuriza hamwe abaturiye ibirunga barimo abagore, urubyiruko n’ibigo by’amashuri, hagamijwe kwishimira uruhare rw’abaturiye pariki y’ibirunga mu kubungabunga ibidukikije.

Nyuma yo kwiruka n’amaguru intera ya kilometero zirindwi mu mujyi wa Musanze, abitabiriye iki gikorwa bazahurira muri stade mu birori bizerekwanirwamo impano zitandukanye.

Umwihariko ni uko hateguwe ikiganiro kizayoborwa n’impuguke, nk’urubuga rwo kuganira no kungurana ubumenyi ku kwita ku bidukikije.

Intego y’ibi biganiro ni ukongerera abaturiye pariki ubushobozi n’ubumenyi, kugira ngo barusheho kubungabunga ibidukikije by’umwihariko ingagi n’aho ziba.

Muri iki gikorwa cya Gorilla Run 2018 hazanagaragaramo udushya dutandukane nk’imikino ya Baseball hagati y’ibigo by’amashuri ndetse na Tennis ku bakuru.

Umuvugizi w’itsinda ryateguye aya marushanwa, Mugerwa Douglas yavuze ko iki gikorwa kigamije kwishimira ibyagezweho mu kubungabunga ibidukikije no gushakira hamwe ibisubizo bigamije kurushaho kubibungabunga.

Yakomeje ashimira Guverinoma y’u Rwanda inkunga yateye icyo gikorwa, yatumye bazabasha guhuriza hamwe abaturage b’i Musanze no hanze yayo.

Mu rwego rwo gushishikariza abaturage kwita kuri pariki, Leta y’u Rwanda kuva mu mwaka wa 2005 igenera abazituriye 5% by’amafaranga yinjijwe n’ubukerarugendo.

Umwaka ushize nyuma yo kongera igiciro cyo gusura ingagi, leta yatangaje ko ayo mafaranga aziyongera akagera ku 10%.

Anyuzwa mu mishinga ifitiye abaturage akamaro.

Amafoto y’uko iki gikorwa cyagenze umwaka ushize


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza