Ni ikigo cyubatswe nk’impano DeGeneres yahawe n’umukunzi we Portia de Rossi, ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 60 mu myaka ine ishize.
Yahisemo kucyitirira Dian Fossey wakoze byinshi mu Rwanda yita ku ngagi, kugeza ubwo yanahawe izina rya Nyiramacibiri. DeGeneres yavuze ko amufata nk’intwari ye kuva mu bwana.
Icyo kigo cyatangiye kubakwa, cyitwa Ellen DeGeneres Campus of the Dian Fossey Gorilla Fund. Cyafunguwe ku mugaragaro ku wa 1 Gashyantare 2022.
Mu kiganiro yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri, DeGeneres yabanje kugaragaza inzira byanyuzemo kugira ngo iki kigo kiboneke, n’uburyo bwakoreshejwe hakusanywa amikoro akenewe.
Yakomeje ati "Igihe cyiza ni iki, kubera ko turangije ikiganiro turajya gusura iki kigo. Tugiye kujya mu Rwanda kureba iki kigo. Ni ibintu biza kuba bitangaje."
"Ndetse navuga ko Ellen Fund idafasha gusa mu kurengera ingagi, ahubwo twanakusanyije miliyoni y’amadolari yo gufasha mu kurengera n’izindi nyamaswa ubu zirimo gucika, kandi tuzabikomeza."
Walking down memory lane with Portia and Ellen... ❤️🦍@theellenshow @savinggorillas @massdesignlab #weneedgorillas #greenarchitecture #sayinggoodbye #conservation #endangeredspecies #thecampus #rwanda pic.twitter.com/OiySFryF6Q
— The Ellen Fund (@TheEllenFund) May 3, 2022
Muri Kamena 2018 DeGeneres na Portia bagiye mu Kinigi gusura ingagi, banasura ibyari ibiro nk’intebe Dian Fossey yicaragaho, hari n’ifoto ye. DeGeneres agaragara ayitunga urutoki, akavuga ati "ngiye kuguhesha ishema."
Icyo gikorwa cyakurikiwe no gushaka abaterankunga, harimo igikorwa kimwe cyiswe Gorilla Palooza Fundraiser cyabaye ku wa 12 Ukwakira 2019 cyatangarijwemo ko hakusanyijwe amafaranga arenga miliyoni $5.
Icyo kigo cyaje gushyirwaho ibuye ry’ifatizo, ndetse ubu ni cyo gicumbi cy’imirimo yatangijwe na Dian Fossey cyo gukora ubushakashatsi ku ngagi, Dian Fossey Gorilla Fund.
Ellen Fund ivuga ko yashoye amafaranga arenga miliyoni $14 mu bikorwa bitandukanye mu Rwanda.
Ni umushinga wose hamwe ufite abaterankunga bagera mu 8700, bava mu bihugu 63.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!