Dutemberane muri Emeraude Kivu Resort iri ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 18 Ukuboza 2020 saa 07:15
Yasuwe :
0 0

Turi gusatira umusozo w’umwaka wa 2020! Aho buri wese akeneye ahantu yafatira amafu asubiza inyuma ibyaranze umwaka mu buzima bwe, anafata ingamba z’uko azitwara mu 2021.

Ukeneye ahantu hari urusobe rw’amajwi y’ibinyabuzima bitandukanye ndetse n’akayaga kazamuka mu mazi, byanarimba akagorora umugongo woga.

Aho nakurangira nta handi ni kuri Emeraude Kivu Resort, iherereye mu Majyapfo y’Uburengerazuba bw’u Rwanda mu Karere ka Rusizi, mu Mujyi wa Kamembe.

Ukigera muri Emeraude Kivu Resort wakirwa n’ikirere gifite umwihariko kandi gisa neza. Ifite ibyumba bitandukanye kandi bimeze neza ku buryo ubiruhukiyemo atana no kubyukana amavunane. Hari kandi aho bakorera Sauna na Massage.

Uri muri iyi hotel ushobora gusura Pariki ya Nyungwe, aho bahinga icyayi, kureba inyoni, Canopy Walkway, gutembera Umujyi wa Kamembe, gutembera mu Kiyaga cya Kivu, gusura Ibirwa bya Gihaya, Ishywa na Nkombo n’ibindi byinshi.

Umuntu uzamara amajoro abiri muri iyi hotel guhera ku wa 23 Ukuboza 2020 kugeza ku wa 3 Mutarama 2021, azahabwa poromosiyo yo kugabanyirizwa 30% ku giciro gisanzwe ku muntu umwe, 35% na 40% ku itsinda ry’abantu batanu na 10.

Emeraude Kivu Resort iri mu baterankunga ba ‘A traveler’s story Contest’ irushanwa rigamije gushishikariza abantu gusura ibice bitandukanye by’u Rwanda mu minsi mikuru. Aho izahemba abazatsinda kuyibamo amajoro abiri.

Amahumbezi azamuka mu Kivu yatuma uwafatiye ikiruhuko muri iyi hotel atifuza gutaha
Ibiti bikikije iyi hotel bituma haba akayaga n'umwuka uyunguruye neza
Iyi hotel iri ku nkengero z'Ikiyaga cya Kivu
Uburiri bwo muri iyi hotel ni uku bumeze
Mu masaha y'ijoro ni uku ku nkengero z'Ikiyaga cya Kivu haba hagaragara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .