Dutemberane muri Bugesera Lake Hotel ya Umwizerwa wakanyujijeho muri APR BBC (Amafoto & Video)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 Nzeri 2020 saa 07:34
Yasuwe :
0 0

Muri ibi bihe by’impeshyi, buri wese aryoherwa no gusohokera ahantu hari amahumbezi, akahafatira amafu nta nkomyi ndetse ari mu mutuzo uhagije.

Ushaka kugubwa neza no kuruhuka nakurangira muri Bugesera Lake Hotel, iherereye mu Karere ka Bugesera. Kugera kuri iyi hoteli iri ku nkengero z’Ikiyaga cya Mirayi unyura mu Mujyi wa Bugesera ugakomeza ku Kigo cya Gisirikare cy’i Gako, ukagera ahitwa Ramiro.

Ukihagera wakirwa n’uruhererekane rw’amajwi atuje y’udusimba duto n’inyoni, ukanyurwa cyane n’umudendezo uhabwa n’ikirere cyiza cyaho n’uko wakirwa mu buryo budasanzwe, bigatuma utahana akanyamuneza.

Iyi hotel yubatswe na Umwizerwa Vanessa wahoze ari umukinnyi ukomeye mu Ikipe ya APR Basketball Club, ubu ni umukinnyi wa Ubumwe BBC (Women) ikinamo abahoze ari abakinnyi ba basketball. Uyu mukobwa yasohokoye u Rwanda muri uyu mukino nk’inshuro esheshatu.

Iyo abajijwe ibanga ryamufashije kugera ku gikorwa cy’indashyikirwa akiri muto, avuga ko abikesha gukora cyane, gusenga n’inshuti n’umuryango bamubaye hafi.

Ati “Ubundi muri Afurika umuntu abasha kugira ibintu nk’ibi ari uko akuze, ariko bikurikije n’ukuntu nabibonye biterwa n’ubushake. Biva mu gushaka ikintu ukagirahanira kandi ukagikorera.”

Yemeza ko igitekerezo cyo gushinga iyi hotel cyaje ashaka gusubiza ikibazo cy’abantu, bakunda kubura ahantu ho kuruhukira hafi ya Kigali.

Ati “Igitekerezo cyo gushinga ino hotel aho cyavuye nta handi ni uko nashakaga gufasha abantu cyane cyane Abanyakigali bashaka kuruhukira ku mazi. Usanga kandi ahandi amazi nk’aya akenshi haba ari kure cyane ku buryo kugira ngo umuntu ahagere aturutse muri Kigali bisaba amasaha atandatu cyangwa andi arengaho, byari kuba byiza rero ko habaho ahantu nibura umuntu yagenda isaha, hari ibyiza nyaburanga nk’ibi.”

Avuga ko yahoranye inzozi zo kuzakora hoteli none akaba atangiye kuzikabya. Iyi hoteli ye yamaze imyaka itatu ayubaka none itangiye kumubyarira umusaruro buhoro buhoro. Ateganya ko azungukirwa neza cyane nibura mu myaka 10 iri imbere.

Bugesera Lake Hotel, ifite ibyumba abantu bashobora kuruhukiramo, restaurant, ubwato, umwihariko w’ibiribwa birimo Poivron Farci n’ibindi binyura benshi.

Umwizerwa usanzwe aba mu Mujyi wa Quebec muri Canada, avuga ko kuba aba mu gihugu cyateye imbere, ariho avoma ubumenyi bwo gutanga serivisi zinoze ku rwego rwo hejuru yaba ku bakozi be no ku bakiliya bagana hotel ye.

Ushaka kumenya byinshi kuri Bugesera Lake Hotel, wasura urubuga rwayo rwa https://bugeseralakehotel.rw/ cyangwa ukabahamagara kuri +250 788 317 776.

Iyi hotel iri ku nkengero z'Ikiyaga cya Mirayi
Abantu bashobora kwicara bagahana intera nka rimwe mu mabwiriza yo kwirinda Coronavirus
Hari hari ahantu ho kuruhukira ushobora kuhasohokana umukunzi mukaganira mu ituze
Hari ibyumba bitandukanye birimo n'ikirimo ibitanda bibiri
Bugesera Lake Hotel ifite ibyumba abantu bashobora kuruhukiramo, restaurant, ubwato bwo gutemberamo n'umwihariko w'ibiribwa bitandukanye
Inkweto abantu bambara mu cyumba iyo bahisemo kuharuhukira
Iyi hotel ya Umwizerwa Vanessa yamaze imyaka itatu ayubaka none itangiye kumubyarira umusaruro
Uwahasohokeye ashobora gutembera mu mazi afata amafu
Umuntu ashobora kwicara ahirengeye yumva akayaga kava mu kiyaga
Umuntu ahitamo aho kuruhukira bitewe n'ahamunyuze
Nta mubyeyi wagira impungenge zo kuhasohokana umwana we kuko hari nabo ibyabagenewe bibafasha kwishimisha
Ni ahantu buri wese yakwifuza gusohokera
Iyo wasohokeye wakirwa n'amajwi y'uruvange arimo ay'inyoni z'ubwoko bwose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .