COVID-19: Equity Bank yatangije gahunda yo kuzahura imishinga mito n’iciriritse mu by’ubukerarugendo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Nyakanga 2020 saa 07:57
Yasuwe :
0 0

Banki y’Ubucuruzi ya Equity Bank Rwanda PLC, ifatanyije n’Umushinga Entrepreneurial Solutions Partners (ESP) na Mastercard Foundation yatangije gahunda yo gufasha imishinga mito n’iciriritse ikora ibijyanye n’ubukerarugendo no kwakira abantu guhangana n’ingaruka yagizweho na COVID-19.

Iyi gahunda yatangijwe kuri uyu wa 27 Nyakanga, 2020. Yatekerejweho mu kuhoboka abakora muri uru rwego ruri mu zagizweho ingaruka zikomeye n’ingamba zafashwe mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus.

Gahunda ya Komeza yashyizweho ku bufatanye na Equity Bank Rwanda PLC, izatanga umusanzu w’amafaranga n’inyunganira-bumenyi ku mishinga mito n’iciriritse (SMEs) igera ku 120 ndetse na ba rwiyemezamirimo bakorana n’imishinga y’ubukerarugendo no kwakira abantu.

Iyi gahunda yashyizweho ikaba izakoresha inkunga y’amadolari ya Amerika angana na miliyoni 2.5, azatangwa na MasterCard Foundation muri gahunda yayo yo kurwanya no guhangana n’ingaruka za COVID-19.

Nubwo Leta y’u Rwanda ikomeje gukora ibishoboka byose mu kubungabunga ubuzima rusange bw’abaturage, icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka ndetse kikadindiza gahunda y’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Ni muri urwo rwego Leta y’u Rwanda yongeye gufungura ibikorwa by’ubukerarugendo hirya no hino mu gihugu, hibandwa cyane ku bw’imbere mu gihugu mu gihe hateganijwe ko ingendo zagutse zizatangirana n’ingendo z’indege zitwara abantu ku wa 1 Kanama 2020.

Umuyobozi Ushinzwe Ubukerarugendo mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere, Belise Kaliza, yagize ati “Urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda rurakora ibishoboka byose kugira ngo rushyireho uburyo bwizewe bwo gufasha ba mukerarugendo n’ababafasha mu ngendo guhangana n’ibi bihe bitoroshye.’’

“Turi gukorana n’inzego zishinzwe ubuzima kugira ngo ibikorwa byose by’ubukerarugendo bisubukurwe nta mbogamizi. Leta y’u Rwanda irajwe ishinga no gushyigikira urwego rw’abikorera ngo rubashe gukomeza gutera imbere mu gihe cya vuba ndetse n’ikizaza.”

Mu gihe cy’umwaka, gahunda ya Komeza, ku bufatanye na Equity Bank Rwanda PLC, izatanga amahugurwa nyunganira-bumenyi ndetse n’inkunga y’amafaranga agera ku $50,000 kuri buri mushinga muto n’uciriritse.

Inkunga yo kwiteza imbere izahabwa imishinga igitangira igera kuri 60 binyuze mu mushinga wa ESP ugamije guteza imbere Ubukerarugendo -Tourism Inc, naho imishinga mito n’iciriritse igera kuri 50 ikazashyigikirwa na gahunda yo kubizahura ya Komeza.

Indi mishinga 10 izatoranywa muri iyo gahunda mu cyiciro cyihariye cyo guhanga udushya izashingira cyane ku mikorere n’ishoramari ryimakaza kwiyubakamo ubushobozi ndetse no kurwanya igihombo. Imishinga mito n’iciriritse (SMEs) ndetse n’imishinga igitangira (startups) izitabira gahunda ya Komeza izahabwa amahugurwa nyunganira bumenyi, yoroherezwe guhabwa inguzanyo, kandi yerekerwe n’uburyo bwo kwishyura imyenda.

Umuyobozi mukuru wa ESP, Charity Kabango, yagize ati “Muri ESP, gahunda zacu zishingiye cyane ku buryo bwo gutanga amahugurwa nyunganira -bumenyi n’inkunga y’amafaranga hagamijwe gufasha ba rwiyemezamirimo mu rugendo rwabo rwo kwigira. Tuzi neza ingorane ba rwiyemezamirimo bahura na zo, ari nayo mpamvu twashyizeho uyu mushinga wa Komeza kugira ngo tubafashe kunyura muri iki cyorezo, ari na ko bakomeza kuzamura ishoramari ryabo.”

Ubukerarugendo bwashyizwe mu bintu by’ibanze bizafasha u Rwanda kugera ku ntego zarwo z’iterambere.

Umushinga wa Mastercard Foundation wo kurwanya no guhangana na COVID-19 uzagura ibikorwa byawo byo gutanga serivisi z’ishoramari ku bigo bifite imishinga mito cyane, imito n’iciriritse kugira ngo abashoramari bashobore gukumira no guhangana n’ingaruka iki cyorezo cyagize ku bukungu.

Umuyobozi wa Mastercard Foundation mu Rwanda, Rica Rwigamba, avuga ko bashatse uburyo bwo gufasha ba rwiyemezamirimo mu rugendo rurerure rwo guhangana n’ingaruka za COVID-19 mu bucuruzi bwabo.

Yagize ati “Twiyemeje gushyigikira buri ntambwe bazatera, tubaha ubufasha bakeneye kugira ngo bashobore gukomeza ibikorwa byabo. Twizeye ko guhuza inyunganira -bumenyi n’inkunga y’amafaranga bizaba uburyo buboneye bwo gushyigikira ba rwiyemezamirimo, bitari uburyo bwo gutuma bazanzamuka gusa, ahubwo ari inzira yo guhasha icyorezo ndetse no kugera ku ntera idasubira inyuma.”

Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank mu Rwanda, Hannington Namara, yijeje ko bazakomeza gufasha abari mu rwego rw’ubukerarugendo.

Ati “Tuzakomeza gutanga ibisubizo binoze mu bijyanye n’ishoramari twifashishije ikoranabuhanga n’itsinda ry’inzobere rizakomeza kubaba hafi mu rwego rwo gushyigikira no gutera intambwe idasubira inyuma mu bikorwa by’ishoramari.”

Peace Umutoni, umwe mu bitabiriye gahunda yo guteza imbere imishinga mito mu bukerarugendo, yashimye ababatekerejeho.

Ati “Nka rwiyemezamirimo w’umugore ukiri muto mu bukerarugendo no kwakira abantu, nta cyo nagereranya n’uyu mushinga ugamije guteza imbere ba rwiyemezamirimo mu bukerarugendo-Tourism Inc. Nkurikije uko wamfashije kugera ku buhanga n’ubumenyi bwo guteza imbere ibikorwa by’ishoramari byanjye muri ibi bihe bitoroshye turi kunyuramo.”

ESP izifashisha ikoranabuhanga mu gutegura ikiganiro mbwirwaruhame kizatangirwamo ibisobanuro byimbitse ku bantu bashishikajwe n’iyi gahunda n’uburyo bwo kwiyandikisha.

Umushinga “Entrepreneurial Solutions Partners (ESP)” ugamije gushoboza ibigo by’ubucuruzi mu guhanga udushya, kwiteza imbere no kugera ku bukire. Intego yacu ni “gushoboza rwiyemezamirimo mu kwishakamo ibisubizo hagamijwe kwiteza imbere.” ESP ifasha abantu, inganda, ibigo ndetse n’ibihugu kugaragaza no gushakira ibisubizo ibibazo byabo by’ubukungu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .