00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CHOGM yahumuye! Impumeko iri muri ba nyir’amahoteli azakira abashyitsi (Video)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 16 May 2022 saa 07:43
Yasuwe :

Abikorera mu rwego rwa serivisi no kwakira abantu muri rusange, biteguye kwakira neza abazitabira inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma zikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth, bagahesha ishema u Rwanda.

Iyi Nama Nkuru y’uyu muryango izwi nka CHOGM [Commonwealth Heads of Government Meeting] izabera i Kigali kuva ku wa 20 Kamena 2022.

Abikorera bavuga ko kwakira no guha serivisi nziza abarenga ibihumbi bitandatu bazayitabira bizatuma bagaragaza neza isura y’igihugu cyabo ariko kandi bakanabasha kunguka mu bijyanye n’amafaranga izabinjiriza.

Ni imwe mu ngingo zaganiriweho mu mwiherero w’abayobozi b’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, wateranye hagati ya tariki 8-10 Gicurasi, i Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, Niyonkuru Zephanie yababwiye ko kwakira CHOGM ari amahirwe adasanzwe igihugu cyagize bityo nabo bakwiye kuyabyaza umusaruro.

Imibare y’Urwego rw’Abikorera, PSF, igaragaza ko ubusanzwe ubaze amahoteli ari mu Mujyi wa Kigali, afite ibyumba bigera ku bihumbi umunani mu gihe abazaza bagera ku bihumbi bitandatu.

Perezida wa PSF, Robert Bafakulera yabwiye IGIHE ko mu mwiherero wahuje abayobozi b’uru rwego, ingingo ya CHOGM n’imyitwarire ikwiye kuranga abatanga serivisi mu bihe iyi nama izaba iri kubera mu Rwanda biri mu byaganiweho cyane.

Ati “Icyo twaganiriye ho twese ndetse n’ishami rishinzwe serivisi ryabiganiriyeho mu matsinda, ni ugukora ibishoboka byose ntituzagawe n’abadusuye bazaba baje muri izo nama zose. Iyo ni intego twavanye hano ndetse n’abayobozi bari muri serivisi bihaye inshingano ko bagiye gukora igishoboka cyose kugira ngo serivisi zizagende neza muri icyo gihe.”

Yakomeje agira ati “Ni nabyo twasaba Abanyarwanda bose, kugira ngo niyo mwahurira ku muhanda [umushyitsi uje muri CHOGM], umuyobore neza kugira ngo amenye ko mu Rwanda bakira abantu neza kandi icyo bakora bakizi.”

Abafite amahoteli azakira CHOGM bariteguye

Ubundi muri serivisi z’amahoteli na restaurant hari ibice bibiri, ikireba abakozi ndetse n’ikireba ubuyobozi bwa hoteli cyangwa nyirayo. Aba bose bagomba kuba bumva neza akamaro ko gutanga serivisi nziza.

Gatera Francis ukorana na hoteli zirimo Dove Hotel, yavuze ko serivisi nziza itangirira aho umukiliya yinjirira kugeza atashye.

Yagize ati “ Gutanga serivisi nziza nibyo biguha umugati, ni ukuvuga ngo ni zo ziguha inyungu, na mbere y’uko twinjira muri CHOGM, iyo utanga serivisi nziza ugira abakugana benshi.”

Yakomeje agira ati “Iyo serivisi nziza rero iri henshi, iraturuka ku muryango umuntu atari yinjira muri hoteli, abakira abantu, ababazanira icyo kunywa, mu gikoni, ababaha icyo kurya ndetse n’isuku ubwayo.”

Yakomeje agira ati “Icyo twizeza rero abatugana, ubwo ndavuga abakiliya n’abandi bazatugana, ni uko twiyemeje kubikosora aho bigaragara ko bitagenze neza kandi tukabikosora bya burundu kuko ni inyungu zacu n’igihugu muri rusange.”

Umuyobozi wa Igitego Hotel iri mu zizacumbikira abashyitsi bazitabira CHOGM, Déodathe Ndazivunye, yavuze ko bamaze kunoza ibijyanye n’imiteguro igisigaye ari uko abashyitsi baza bakabakira neza.

Ati “Turiteguye kuko iyo urebye usanga inzego zose zarabihagurukiye, atari na hano gusa muri PSF kuko nabyo twabisubiyemo kubera ko urebye intumbero y’igihugu cyacu mu byerekeranye n’iterambere ryo kwakira abantu ni uko hagomba gushyirwamo imbaraga mu byerekeranye na serivisi.”

Ndazivunye yavuze ko muri Hotel ayobora, bamaze guhugura abakozi inshuro ebyiri baba abakora mu byo kwakira abantu n’abo mu bikoni.

Uretse hoteli zizakira abashyitsi bacumbika, restaurant n’ahantu nyaburanga bazasura, hari n’izizaberamo izi nama zitandukanye harimo Kigali Convention Centre, Intare Conference Arena, Serena Hotel-Kigali, M Hotel-Kigali, Kigali Village & Exhibition Centre na Marriott Hotel.

U Rwanda rufite ibyumba bihagije ruzifashisha rwakira abashyitsi bazitabira CHOGM
Perezida wa PSF, Bafakulera Robert yijeje ko abazitabira CHOGM bazahabwa serivisi nziza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .