Byari agahebuzo mu gitaramo cyapfundikiye umunsi wo Kwita Izina (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Nzeri 2018 saa 09:36
Yasuwe :
0 0

Akanyamuneza ku maso, kwizihirwa bigaragiwe no kumwenyura nibyo byaranze igitaramo cyapfundikiye ibirori by’akataraboneka byo Kwita Izina (Kwita Izina Gala Dinner), cyabereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

Abashyitsi n’abasangwa bitabiriye umunsi wo Kwita Izina abana 23 b’ingagi wabereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze, bakomereje mu Karere ka Rubavu mu kayaga keza gahuhera kuri Lake Kivu Serena Hotel.

Laureano Bisan Etamé-Mayer wise ingagi izina ‘Ikipe’, Alexandra Virina Scott wahaye ingagi izina rya ‘Izahabu’, n’abandi bakirijwe imbyino Nyarwanda, banerekwa bimwe mu biranga umuco Nyarwanda nko kubuguza n’ibindi.

Gakondo Group igizwe n’abarimo Masamba Intore, yacurangiye inanga abitabiriye igitaramo, banabaririmbira indirimbo zinyuranye mu majwi meza y’umwimerere.

Ni igitaramo abakitabiriye basangiye amafunguro n’ibinyobwa binyuranye, gusabana aho abafana ba Arsenal mu Rwanda basigaranye urwibutso rwa Lauren na Scott bakiniye amakipe ya Arsenal.

Kwita Izina byabaga ku nshuro yawo ya 14, aho ingagi ziganjemo izavutse hagati ya Nyakanga 2017 na Kamena 2018. Ibi birori byagaragaje koko impamvu abantu bose bakwiye gusura u Rwanda ‘Visit Rwanda’, kuko ari icyerekezo nyacyo cy’ubukerarugendo.

Abashyitsi batandukanye bitabiriye igitaramo cyapfundikiye umuhango wo Kwita Izina
Scott wamamaye muri Arsenal y'abagore na Lauren wamamaye mu y'abagabo nawe ntiyatanzwe
Byari ibyishimo ku bitabiriye igitaramo baryoherwa n'akayaga ko ku Kivu
Lauren wari mu ikipe ya Arsenal yatwaye igikombe idatsinzwe yise ingagi 'Ikipe'
Alex Scott wakinnye mu ikipe y'abagore ya Arsenal
Gakondo Group yacurangiye, inaririmbira abitabiriye igitaramo cyapfundikiye Kwita Izina
Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba, Munyantwari Alphonse yitabiriye iki gitaramo
Praveen Moman yavuze ko yagenze imisozi ya Virunga ubwo yari afite imyaka 12, kuva ubwo ibyo yabonye byamugumye mu mutwe kugeza ubwo mu 1996 yiyeguriye gushora imari mu bukerarugendo
Belise Kaliza ushinzwe ubukerarugendo mu Kigo cy'Igihugu cy'Iterambere, RDB
Berekanye bimwe mu bigize umuco Nyarwanda nko kubuguza
Kumasha ni kimwe mu bigize umuco Nyarwanda
Scott na Lauren banyuzwe n'ubunararibonye bakuye mu Kwita Izina
Umuhamirizo w'Intore wanyuze benshi
Basangiye amafunguro atandukanye
Banyuzagamo bagakaraga umubyimba
Abafana ba Arsenal mu Rwanda basigaranye urwibutso rwa Scott
Scott yahawe impano y'igishushanyo cy'ingagi
Lauren yasinyiye ku myenda abafana ba Arsenal mu Rwanda
Theo Kgosinkwe umwe mu bagize Mafikizolo
Nhlanhla Nciza uririmba mu itsinda Mafikizolo yashimishije benshi mu ijwi ryiza
Itsinda ryo muri Afurika y'Epfo, Mafikizolo ryataramiye abitabiriye igitaramo cyo Kwita Izina
Yagaragaje ubuhanga budasanzwe mu gucuranga gitari
Ntibazibagirwa ibirori byo Kwita Izina ku nshuro ya 14


Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza