Amaso ahanzwe u Rwanda mu kiganiro Echappées Belles cya France 5

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 6 Werurwe 2021 saa 03:17
Yasuwe :
0 0

Ni inshuro nke ibitangazamakuru byo mu Burengerazuba bw’Isi byerekana Afurika nk’umugabane wagira ibyiza ugeraho. Haba za televiziyo na radio cyangwa ibinyamakuru byandika, byose bisa n’ibyihaye umurongo wo kwambika uyu mugabane incabari, ugahora ugaragara nk’ahantu “hatuma isazi” ku buryo kuvuga ko hari icyiza gihari ari imbonekarimwe nka za nyama.

Ibihugu bya Afurika buri gihe usanga bigarukwaho mu itangazamakuru ry’abo “bavuga ko bageze kuri demokarasi” bigaragazwa nk’ahari kubera ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu, intambara, indiri y’imitwe y’iterabwoba, ibyorezo n’inzara; ukagira ngo ni nk’imbabare itabarizwa.

Nko mu Bufaransa by’umwihariko, isura y’u Rwanda mu mboni zabwo ntiyakunze kuba nziza bitewe ahanini n’uruhare abari abayobozi babwo bashinjwa kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma bakajya no mu murongo wo kuyihakana no kutavuga ukuri kuri yo.

Ibyo byatumye n’abanyamakuru baho bagendera muri uwo mujyo, kuvuga ibyiza by’u Rwanda bigasa n’ibitabaho. Buri wese wumvise ko itangazamakuru ry’Abafaransa ryavuze ibyiza by’u Rwanda ntiyabura kugwa mu kantu.

Ibyo ariko birashoboka kuko mu nshuro nke bibaho n’iy’uyu munsi irazamo. Ikiganiro Echappées Belles gica kuri Televiziyo ya France 5 buri wa Gatandatu kuva ku wa 30 Ukuboza mu 2006, kiraza kwerekana ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho mu rugendo rw’imyaka 27 rwiyubaka. Kiraba Saa 20:50 z’i Paris, saa 21:50 z’i Kigali.

Ni ikiganiro gisanzwe kigaragaza agace, igihugu cyangwa akarere runaka n’icyerekezo cyaho. Gikorwa n’abanyamakuru b’Abafaransa barimo Sophie Jovillard wanagitangije, akagikorana na Tiga ukomoka muri Bénin, Ismaël Khelifa na Jérôme Pitorin.

Mu itegurwa ryacyo, abo banyamakuru bakora urugendo bakajya gusura agace kadakunze kuvugwaho ibyiza (akenshi basura agace kari kure y’u Bufaransa), bakareba icyerekezo cyako n’ibihari byihariye bidakunze kuboneka ahandi, maze bakabyereka abagikurikira.

Mu minota 60 yacyo yo kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Werurwe 2021, Jovillard arerekana u Rwanda n’iterambere rumaze kugeraho n’ubwiza rufite mu myaka 27 rumaze rushegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yibanda ku guteza imbere abagore banagaragara cyane mu nzego nkuru z’igihugu.

Arabyerekanira mu mashusho arimo ayafatiwe mu Majyaruguru y’u Rwanda muri Pariki y’Ibirunga, Jovillard atemberana na Nyirakaragire Natalie wabaye umuganga wa mbere w’inyamaswa zo muri iyo pariki.

Haragaragaramo uko Abanyarwandakazi bari mu rwego rw’abikorera bageze kuri 40%, intambwe ikomeye itaraterwa n’ibindi bihugu byitwa ko bikomeye nk’u Bufaransa kuko bwo bufite 27%.

Muri Echappées Belles y’uyu munsi kandi haragaragarizwamo uko u Rwanda ruri kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga hahangwa imishinga myinshi izana udushya muri urwo rwego, ari nako rwongera ingamba zo kurengera ibidukikije.

Intambwe yo kuba rwaraciye umuco wo gupfunyika mu mashashi hakifashishwa ibindi bikoresho ni hake yatewe, naho ikoranabuhanga ryo gutwara amaraso ku bitaro bitandukanye hifashishijwe Drones ni ibigwi.

Mu mashusho y’umunota umwe yashyizwe kuri YouTube na Facebook bya Echappées Belles, Sophie Jovillard yakumbuje abantu icyo kiganiro abararikira kudacikanwa kuko cyerekana ibyiza nyaburanga by’u Rwanda birimo ikiyaga cya Kivu n’inyamaswa zo muri Pariki ya Akagera.

Ati ”Mwaramutse nshuti! Mwitegure tujyane mu rugendo rudasanzwe, mwese muhawe ikaze mu Rwanda, ahari ubwiza bushya butuma bamwe barubonamo Singapore ya Afurika, naho abandi bakarwita u Busuwisi bwo muri Afurika.”

Yavuze ko u Rwanda ari ruto mu ngano ariko rukaba “rugari bitewe n’ubwiza” bwarwo, ashimangira ko nyuma y’ihungabana rwasigiwe n’amateka mabi “ubu abarutuye babanye mu mahoro.”

Yakomeje ati “Ruriya ni urugero rw’abantu bakize ibikomere, mu by’ukuri ndumva nshaka kuhatemberana namwe. Nsubiyemo nti ‘ikaze kuri mwese’. Murakaza neza mu Rwanda”.

Umunyamakuru Sophie Jovillard watangije Echappées Belles mu 2006, ni we wasuye u Rwanda yiyemeza kururatira amahanga / Ifoto: Télé 7 Jours

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .