Amabwiriza mashya ku basura pariki z’u Rwanda n’ahantu nyaburanga

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 20 Mutarama 2021 saa 01:01
Yasuwe :
0 0

Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda, RDB rwatangaje amabwiriza mashya agenga ibikorwa by’ubukerarugendo birimo gusura pariki z’igihugu ndetse n’ahantu nyaburanga, abaturage basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda COVID-19.

Kuva kuwa Kabiri tariki ya 19 Mutarama 2021, Umujyi wa Kigali washyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo y’iminsi 15 nyuma y’uko ubwandu bwa Coronavirus bukajije intera mu gihugu no muri uyu mujyi by’umwihariko.

Icyo gihe Inama y’Abaminisitiri yatangaje ko usibye serivisi z’ingenzi zizakomeza gukora, izindi zizafunga aho bishoboka abantu bagakorera mu ngo. Iki cyemezo cyaje gisanga ikindi cyari cyafatiwe mu yabanje cyahagarikaga ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’Intara.

Mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro y’iyi nama, kuri uyu wa Gatatu RDB yashyize ahagaragara amabwiriza arebana n’ibikorwa by’ubukerarugendo azakomeza kubahirizwa mu gihe hategerejwe izindi ngamba zizagenda zifatwa n’inzego zishinzwe ubuzima mu Rwanda.

Mu bikubiye muri ayo mabwiriza harimo ko ingendo zijyanye n’ubukerarugendo zemewe mu Mujyi wa Kigali no hagati ya Kigali n’izindi Ntara n’Uturere, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Harimo kandi ko abagenzi bose, baba abinjira cyangwa abasohoka mu gihugu bagomba kugaragaza icyemezo cy’uko bapimwe COVID-19 hifashishijwe uburyo bwihuse bwa RT-PCR mu masaha atarenze 120, mbere yo kuza cyangwa kugenda kandi abaganga bakaba barasanze batayirwaye.

Andi mabwiriza

Hoteli zakira abaturutse mu mahanga by’igihe gito zizakomeza gukora hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Ibikorwa by’ubukerarugendo, harimo no gusura Pariki z’Igihugu, ingoro ndangamurage, ahantu nyaburanga ho gutembera ndetse no gusura imijyi bizakomeza mu gihugu hose, haba ku banyamahanga cyangwa abatuye mu gihugu, mu buryo bwubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Abatanga serivisi zifasha ba mukerarugendo basabwa kumenyesha RDB gahunda zabo ndetse n’inzira bateganya kunyura.

Abagenzi ubariyemo n’abashoferi, basabwa kuzuza inyandiko isaba urushushya rw’inzira bagashyiraho kopi z’ibyemezo by’uko bipimishije COVID-19 kandi batayirwaye, bakabyohereza hasigaye nibura amasaha 24 ngo batangire urugendo.

Ibigo by’ubukerarugendo bisabwa gusabira abakozi babyo uruhushya rw’inzira byuzuza buri cyumweru. Hoteli zemerewe kwakira gusa inama za ngombwa, zibanje kubihererwa uruhushya rwanditse na RDB.

RDB, yongeye kwibutsa abantu bose ko bagomba kubahiriza amabwiriza y’isuku no kwirinda yatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima hagamijwe kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Kuva ku wa 14 Werurwe 2020 ubwo umurwayi wa mbere yabonekaga mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo bya Coronavirus 804 337, byasanzwemo 11 548 banduye. Muri bo 7580 barasezerewe nyuma bikemezwa ko nta bwandu bagifite mu mibiri yabo mu gihe 3820 bakiri kwitabwaho, abapfuye ni 148.

Ba mukerarugendo bemerewe gukora ingendo zo gusura za pariki ariko basabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .