00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akamanzi yagaragaje ko yari anyotewe no gusubira mu Kinigi Kwita Izina

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 1 September 2022 saa 04:05
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko ari iby’agaciro kuba umuhango wo Kwita Izina uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Nzeri 2022, ugiye kuba abantu bari hamwe nyuma y’imyaka ibiri yo guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

Ibi bikubiye mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe hanze n’uru rwego Clare Akamanzi abereye umuyobozi.

Ni umuhango witezweho kwitabirwa n’abayobozi ndetse n’ibyamamare mu nzego zitandukanye, barimo n’Igikomangoma cy’u Bwongereza Charles Philip Arthur George (Prince Charles) uzitabira yifashishije ikoranabuhanga.

Mu bandi bazitabira harimo abakora ibikorwa by’ubugiraneza, ibirangirire mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, ibyamamare muri siporo, mu muziki, mu gukora no kumurika imideli ndetse n’abandi bayobozi mpuzamahanga.

Muri uyu mwaka haritwa abana b’ingagi 20 baje basanga abandi 354 bahawe amazina guhera mu mwaka wa 2005.

Kuri ubu u Rwanda rucumbikiye hafi kimwe cya gatatu cy’ingagi zo mu misozi zibarizwa ku Isi yose, kandi buri mwaka ni ko umubare wiyongera mu buryo bushimishije.

Abana bitwa uyu mwaka ni abavutse mu miryango ya Noheli, Musilikali, Ntambara, Mutobo, Igisha, Susa, Kureba, Pablo, Sabyinyo, Muhoza, Amahoro, na Hirwa.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi yavuze umuhango wo Kwita Izina uzaba umwanya wo kwishimira ibyagezweho mu bukerarugendo.

Yagize ati “Twishimiye gusubira mu Kinigi mu Majyaruguru y’u Rwanda, hafi y’ubuturo rw’ibi biremwa bihebuje mu muhango wo kwita Izina waherukaga kuba imbonankubone mu myaka ibiri ishize. Gahunda zimeze nk’uyu muhango zigira uruhare runini mu kubungabunga ingagi.”

Yakomeje agira ati “Turashimira imbaraga u Rwanda rushyira mu kubungabunga ibidukikije, kuko twanogeje ubunararibonye bwo gusura ingagi ndetse twongera n’ubufasha duhereza imiryango ituriye Pariki binyuze muri gahunda yo gusangira inyungu.”

Akamanzi yashimangiye ko bishimira kuba ubukerarugendo bw’u Rwanda bukomeje kuzahuka nyuma y’ibihe bigoye by’icyorezo cya COVID-19.

Yavuze ko biteguye gukomeza kurinda umurage karemano, gutanga serivisi zigezweho ku rwego mpuzamahanga zimenyekanisha ibyiza by’u Rwanda no guharanira ko Abanyarwanda babonera inyungu itubutse mu bukerarugendo no kubungabunga ibidukikije.

Umuhango wo kwita izina w’uyu mwaka ubaye uwa 18 muri iki gikorwa kimaze kuba ubukombe mu ruhando mpuzamahanga, bukaba ari bwo bwa mbere uyu muhango ugiye kuba imbonankubone kuva mu mwaka wa 2019 yakurikiwe n’ibihe bidasanzwe by’icyorezo cya Covid-19.

Abazita amazina bazaba bifatanyije n’abaturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga mu Murenge wa Kinigi ahari hasanzwe habera uyu muhango wamaze imyaka ibiri ukorwa hifashishijwe ikoraabuhanga mu kwirinda icyo cyorezo.

Ni umuhango nanone uzitabirwa n’abakurikirana ubuzima bw’ingagi, abashakashatsi n’abashinzwe umutekano wa Pariki, kuko ari umunsi usobanuye byinshi ku Gihugu no kuri izo nyamaswa zifite amateka yo kuba zaribasiwe imyaka myinshi zikaba zaratangiye kwitabwaho mu gihe zari zigeze mu byago byo kuzima.

Akamazi yagaragaje ko yari anyotewe no gusubira mu Kinigi Kwita Izina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .