Afurika y’Epfo: COVID-19 yatumye intare zibona ubwisanzure , ziri kugaragara ziryamye mu mihanda (amafoto)

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 19 Mata 2020 saa 09:18
Yasuwe :
0 0

Inyamaswa ni bimwe mu biremwa biri kungukira cyane mu ngamba zo kubuza abantu kugendagenda kubera coronavirus. Muri Pariki ya Kruger muri Afurika y’Epfo, intare ziri kugaragara zigandagaje mu mihanda yo muri pariki, ahantu zitapfaga kugera mu bihe bisanzwe.

Amafoto yakwirakwijwe kuri internet agaragaza intare zo muri iyo pariki ziryamye mu mutuzo, mu mihanda ya kaburimbo inyuramo imodoka zitwaye ba mukerarugendo basura iyo pariki.

Ubuyobozi bwa pariki ya Kruger buherutse gushyira hanze amafoto y’izo ntare ziryamye mu mihanda , buvuga ko ubusanzwe zitajyaga zihagera kubera ko hanyuraga ba mukerarugendo benshi.

Guhera tariki 25 Werurwe uyu mwaka, ibikorwa byo gusura pariki muri Afurika y’Epfo byarahagaritswe, bituma abakerarugendo bakundaga kuza muri iyo pariki babihagarika.

Umuvugizi w’iyo pariki, Isaac Phaahla yabwiye CNN ati “Ubusanzwe kuzibona ziryamye mu muhanda ku manywa ntibyakundaga kubaho kuko hahoraga urujya n’uruza bigatuma zihungira mu bihuru.”

Icyakora, Isaac Phaahla yavuze ko kuba abakerarugendo batakiza kureba inyamaswa, nta byinshi byahinduye ku myitwarire yazo kuko nubundi aho zari zisanzwe ziba ari ho zikiba.

Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yatangaje ko kuguma mu rugo hirindwa coronavirus bizakomeza kugeza mu mpera za Mata uyu mwaka.

Intare ziri kugaragara zigandagaje mu mihanda yo muri pariki ya Kruger muri ibi bihe abakerarugendo bahagaritswe
Ubuyobozi bwa pariki buvuga ko bitari bisanzwe kubona intare muri iyi mihanda
Intare ni zimwe mu nyamaswa zungukiye mu guhagarika ibikorwa by'ubukerarugendo kuko zaboneyeho kwisanzura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .