Ibi ni bimwe mu byavugiwe mu nama yahuje abayobozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) n’abo mu turere dutanu dukora kuri Pariki ya Nyungwe by’umwihariko utwo mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Uburengerazuba.
Ku wa Gatanu tariki ya 20 Ukuboza 2024, uturere twa Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Nyaruguru ni two twahuriye hamwe dutoranya imishinga izafashwa mu mwaka wa 2024/25.
Imishinga yatoranyijwe izaterwa inkunga ya miliyari 1.2 Frw, mu gihe muri rusange imishinga yose y’abaturage begereye za parike izahabwa miliyari hafi 5 Frw.
Bamwe mu baturage baganiriye na RBA, bagaragaje inyungu bagiriye mu gusaranganywa umusaruro winjijwe na pariki.
Koperative Twiteze Imbere Turengera Ibidukikije Kitabi, yiyemeje kubaka ubwiherero iruhande rwa Pariki ya Nyungwe, mu myaka 11 ishize, ariko mu mwaka ushize yafashijwe na RDB kubuvugurura.
Ni ubwiherero bwafashije abagenda muri iyi Pariki kuko bituma bayigirira isuku, kandi na bo bakirinda ingorane bahura na zo igihe bashatse gusohoka mu modoka bari mu ishyamba.
Nikuze Faraziya utuye i Rusizi yavuze ko “ubwiherero tugiye kubujyamo, kandi tubuvemo dufite amahoro, mbere twarifunganga ugashaka no guturika.”
Ngoga Télesphore ushinzwe isesengura rya politiki zo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, yasabye abaturage gukoresha neza inkunga babona ivuye mu gusaranganywa umusaruro.
Ati “Ijanisha rusange ry’uburyo imishinga yashyizwe mu bikoerwa riri kuri 70%. Ntabwo bishimishije kuko twifuza ko bijya hejuru ya 90%, ariko nanone hari icyo kwishimira ko hari uturere tubiri twabigezeho 100%.”
Uturere twakoresheje neza inkunga twahawe mu mwaka ushize ni Nyamasheke na Rusizi, mu gihe Nyamagabe, Nyaruguru na Karongi twasabwe kwikubita agashyi tukarangiza ibyo twiyemeje.
Ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni 620$ mu mwaka wa 2023, mu gihe biteganyijwe ko muri uyu mwaka wa 2024 bushobora kuzamuka bukagera kuri miliyoni 660$ nk’uko bigaragara muri Raporo ya Banki y’Isi igaragaza uko ubukungu bw’igihugu buhagaze n’ibizafasha kugera ku iterambere ridaheza kandi rirambye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!