Abasura Kigali babuze ibyumba byo kuraramo muri hoteli zikomeye

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 7 Ugushyingo 2018 saa 09:11
Yasuwe :
0 0

Mu minsi ishize abashyitsi batemberera mu Mujyi wa Kigali basubijwe inyuma na zimwe muri hoteli zikomeye nyuma yo gusanga ibyumba byazo byose byarafashwe.

Abasura Kigali biganjemo abitabira inama zikomeye zibera mu Rwanda na ba mukerarugendo bakururwa n’ibyiza bitatse urw’Imisozi 1000.

Mu bugenzuzi bwakozwe na The New Times dukesha iyi nkuru yasanze muri hoteli nyinshi, ibyumba byazo byose byarafashwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Kuri Chez Lando Hotel ushaka icumbi ashobora kuribona nibura nyuma ya tariki 16 Ugushyingo 2018.

Mu zindi hoteli zirimo Grand Legacy iri i Remera, Serena Hotel na Hôtel des Mille Collines ziri mu mujyi rwagati na ho haruzuye. Muri Lemigo Hotel, ho hari abakiliya basubijweyo nyuma yo gusanga ibyumba byashize.

Iki kinyamakuru cyanditse ko mu cyumweru gishize hari itsinda ryo muri Nigeria ryasabye gufatirwa imyanya muri hoteli ariko birananirana.

Rwiyemezamirimo Murara Gael wari wasabwe kubafasha yavuze ko bahisemo gufata iziciriritse.

Ati “Abanya-Nigeria basura u Rwanda inshuro nk’eshatu ku mwaka bashatse gufata ibyumba muri hotel y’inyenyeri eshanu bakoresheje internet biranga. Twatekereje ko ari ikibazo cy’urubuga (website), twarabajije dusanga hose harafashwe.”

Ikibazo cy’ibura ry’ibyumba bya hoteli kibaye mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira Inama Mpuzamahanga ku Kuboneza Urubyaro, itegerejwemo abarenga 3000.

U Rwanda rufite intego yo kwinjiza miliyoni $74, agera kuri miliyari 65 Frw avuye mu bukerarugendo bushingiye ku nama avuye kuri miliyoni $42 yinjijwe mu 2017.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) yo mu 2017 yagaragaje ko mu Rwanda habarizwa ibyumba bya hoteli 10 488.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kumenyekanisha Ubukerarugendo bushingiye ku Nama mu Rwanda (Rwanda Convention Bureau, RCB), Mukazayire Nelly, yavuze ko ikibazo gihari ari uko abashyitsi bose bashaka gucumbika muri hoteli zikomeye.

Yagize ati “Dufite izindi hoteli zihari ndetse twohereje itsinda ry’abantu bari gufasha abashyitsi kubona ibyumba aho biri.”

Yavuze ko intego ari ugukomeza kwakira abashyitsi benshi n’inama mu gihugu mu kuzamura urwego rw’ubukerarugendo.

U Rwanda rwari rufite intego ko umubare w’abarusura bakoresheje inzira zo mu kirere uzagera kuri 1,151,300 mu 2018 uvuye kuri 926,571 mu 2017.

Ibyumba muri hoteli zikomeye mu Mujyi wa Kigali byarafashwe byose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza