Mu nama yahuje abayobozi muri RDB n’abashoramari bo muri Rusizi, bagaragaje ko hari amahirwe yo kwihutisha ishoramari batari bazi ko ari muri aka karere.
Umuyobozi ukuriye Ishami ry’Ishoramari muri RBD, Lucky Philip, yagaragaje ko abashoramari bafite amahirwe yo kubakiraho babyaza umusaruro.
Mbere y’uko Isi yibasirwa na Coronavirus yatumye hafatwa ingamba zitandukanye zirimo no guhagarika ingendo zihuza ibihugu, imipaka ya Rusizi ya I n’iya II, n’uwa Bugarama yanyurwagaho n’Abanyarwanda n’Abanye-Congo mu ngendo z’ubucuruzi.
Rusizi ifite abashoramari banini 65 bahafite amahoteli n’ibindi bikorwa binini ariko hari ibicuruzwa byinshi bigitumizwa mu Mujyi wa Kigali, bigatuma bihagera bihenze cyane.
Abitegereza Akarere ka Rusizi bakabona nka zahabu ikiri mu gitaka kuko katarabyazwa umusaruro mu buryo bugaragara ukurikije ko gafite n’isoko utasanga ahandi ry’abaturanyi b’i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batuma kagira isoko ryagutse ry’ibicuruzwa bitandukanye.
Abashoramari bo muri Rusizi beretswe ko hari amahirwe batarabyaza umusaruro kuko nko mu cyanya cyahariwe inganda kugeza ubu hamaze kugeramo rumwe gusa.
Ikiyaga cya Kivu uretse kugishakiramo isambaza na zo ubu zisigaye zarabuze, nta kindi kintu kigaragara abagituriye bagikesha nyamara, abazi iby’ubukerarugendo bakibonamo imari ikomeye.
Izi ngingo kimwe n’izindi ziri mu zo abashoramari bo mu Karere ka Rusizi beretswe nk’izo bakeneye kubyaza umusaruro.
Umujyi wa Rusizi ni umwe muri itandatu yunganira uwa Kigali muri gahunda ya Leta y’u Rwanda y’uko 35% by’Abanyarwanda bazaba batuye mu mijyi bitarenze 2020.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!