Abarenga 280 bamaze gusaba gusura pariki z’igihugu kuva ubukerarugendo bwasubukurwa

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 26 Kamena 2020 saa 12:36
Yasuwe :
0 0

Abantu 69 bamaze gusaba gusura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga muri 280 basabye gusura ibice nyaburanga bitandukanye, nyuma y’uko ku wa 16 Kamena inama y’abaminitiri yemeje isubukurwa ry’ubukerarugendo bwo mu gihugu na mpuzamahanga ku bashyitsi baje mu ndege zihariye.

Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo mu kigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), Belise Kaliza, yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu ko hari abantu barimo n’abanyarwanda n’abandi baturage bo mu bihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba baba mu Rwanda bagaragaje ko bashaka gusura Pariki y’Ibirunga n’izindi.

Yagize ati “Kuva twakongera gufungura ubukerarugendo mu cyumweru gishize, dufite abantu 69 bamaze gusaba mbere y’igihe (booking) gusura Pariki y’Ibirunga. Muri Nyungwe ni bane, naho abamaze gusaba gusura Pariki y’Akagera ni 215, aho ejo hashize gusa bari 16”.

U Rwanda ruherutse kugabanya ibiciro byo gusura ingagi, aho byagabanyijwe ku kigero cya 86% bigera ku $ 200 ku Banyarwanda na 67% ku banyamahanga batuye mu Rwanda biba $500, ku bandi hagumaho $1500 yasabwaga buri wese ukeneye kureba ingagi.

Ubusanzwe umuntu wese washakaga gusura ingagi yishyuraga amadolari ya Amerika 1500. Ni ibiciro byashyizweho mu 2018 bivuye ku madolari 750.

Kaliza avuga ko iyi ari intambwe nziza mu korohereza abanyarwanda gusura ibyiza nyaburanga bitatse igihugu cyabo, abasaba kubyaza umusaruro aya mahirwe.

Ati “Urebye uko bihagaze, bimeze neza kandi twishimiye kuba twarashyizeho poromosiyo, turasaba abanyarwanda kubyaza umusaruro aya mahirwe”.

Raporo y’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera, PSF, yagaragazaga ko muri Werurwe bwagize igihombo cya miliyari 34.9 Frw, bivuye ku nama zasubitswe n’ibindi bikorwa by’ubukerarugendo byahagaritswe. Ibi bihombo byaje bisanga urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda rufite inguzanyo za miliyari 87.7 Frw.

Kaliza avuga ko mu kuzahura uru rwego rw’ubukerarugendo “Icya mbere cyakozwe ari uko hagiyeho ikigega gifasha uru rwego, kongera gufungura ubukerarugendo hibandwa ku bw’imbere mu gihugu, gushyiraho poromosiyo kandi n’abakererugendo bo mu mahanga bagafungurirwa amarembo”.

Umuyobozi w’ishami ry’abakora ibijyanye n’ubukerarugendo mu rugaga rw’abikorera, Frank Gisha Mugisha, yavuze ko biteguye kwakira abakerarugendo n’inama kandi hashyizweho ingamba zigendanye n’amabwiriza y’inzego z’ubuzima yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Yakomeje avuga kandi ko muri iki gihe cyo kuzahura urwego rw’ubukungu by’umwihariko ubukerarugendo, abanyamahoteli, abatwara ba mukerarugendo biyemeje kugabanya ibiciro kuko ari ingenzi kandi hari aho byatangiye gukorwa.

Ikigo Mantis Rwanda gifite Epic Hotel & Suites, Akagera Game Lodge na Kivu Marina Bay Hotel, kivuga ko kugeza mu mpera za Nyakanga 2020, nk’umuntu ashobora kwishyura ijoro rimwe muri hotel, irya kabiri akagabanyirizwa kuri 50%, cyangwa yakwishyura amajoro abiri akongezwa irya gatatu kuri hotel zacyo zose.

Muri ubwo buryo kandi ikigo gitanga serivisi z’indege nko ku bashaka gutembera u Rwanda cyangwa mu zindi gahunda, Akagera Aviation, cyo cyashyizeho igabanya rya 30%.

Nko kuva ku wa 1 Nyakanga kugeza ku wa 30 Nzeri 2020, abashaka gukora urugendo rw’amasaha abiri muri kajugujugu R44 y’imyanya itatu, igiciro cyavuye ku $1600 kiba $1120 naho muri A119 y’imyanya itandatu cyavuye ku $4000 kiba $2800.

Ku rugendo rw’iminota 30, igiciro cyavuye ku $500 ku ndege y’imyanya itatu kigera ku $350, naho ku y’imyanya itandatu kiva ku $1000 kigera ku $700.

Nk’urugendo rwo kuva i Kigali ukajya kureba inyamaswa muri Pariki y’Igihugu y’Akagera ugenda na kajugujugu y’imyanya itatu, igiciro cyavuye ku $1440 kigera ku $1008, mu y’imyanya itandatu kiva ku $3000 kigera ku $2100.

RDB yatangaje ko umubare w’abashyitsi basuye u Rwanda wagabanutseho 54% muri Werurwe kuko nibwo Guma mu rugo yatangiye ndetse n’ibibuba by’indege birafungwa bigeze mu kwa Kane n’ukwa 5 bagabanukaho 100%.

Gusura ingagi ni kimwe mu bikorwa by'ubukerarugendo bituma benshi basura u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .