Iyi gahunda yahereye ku bagize komite z’imidugudu yo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, ituriye pariki, barimo ushinzwe amakuru muri buri mudugudu, ushinzwe umutekano n’ushinzwe imibereho myiza.
Aba bayobozi biteganyijwe ko bazakurikirwa n’abanyeshuri bo mu bigo bituriye Parike.
Nyirangomituje Berthe w’imyaka 58, umukuru w’umudugudu wa Bigari, Akagari ka Nyakavumu mu Murenge wa Mahembe, yavuze ko yayivukiye iruhande ariko ku myaka 58 ni bwo yayikandagiyemo.
Ati “Nduzukuruje, mfite abuzukuru batanu, ni bwo nyikandagiyemo. Kuva iwanjye kugera aho itangiriye muri Mahembe ni isaha imwe ariko kuko bajyaga batubwira ko uzayifatirwamo azahanwa, twarayitinye tukajya twumva kuyigeramo bibujijwe.’’
Yavuze ko yishimiye kugera ku kiraro yajyaga yumva akibaza niba azakirebesha amaso akabona nta nzira byacamo.
Uwamurengeye Laurence ushinzwe imiyoborere myiza mu mudugudu wa Rugomero mu Murenge wa Rangiro, yagize ati “ Ku myaka 43, mbyaye gatanu, ni bwo nyikandagijemo ikirenge. Nabonye utunyamaswa twiza najyaga mbona ku makayi n’ibitabo, mbona ibyatsi birimo icyitwa umukipfo najyaga numva ngo ufasha abagore batwite kubyara neza, mbona ba mukerarugendo b’abanyamahanga benshi n’ibindi. Ndishimye bitavugwa, ntawakwangiza iri shyamba ndeba.’’
Umukozi wa Nyungwe Management Company ushinzwe guhuza pariki n’abayituriye, Ntihemuhemuka Pierre, yavuze ko abayobozi ku rwego rw’umudugudu ari abafatanyabikorwa b’ibanze bityo ariyo mpanvu hateguwe gahunda yo kuyibatembereza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!