Abagana hoteli na za restaurant bagiye kujya bandikwa

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 12 Gicurasi 2020 saa 08:47
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB, cyashyizeho amabwiriza agiye kuzajya yifashishwa n’abafite Hotel na Restaurant, aho bategetswe kuzajya bandika umwirondoro w’umuntu wese ubagannye nka bumwe mu buryo bushobora koroshya kubona amakuru mu kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Aya mabwiriza yashyizweho mu rwego rwo gukaza ingamba mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus. Hotel na Restaurant ni zimwe muri serivisi zemerewe gufungura ibikorwa nyuma y’iminsi 43 zifunze, ariko zisabwa ko zajya zifunga saa moya z’ijoro.

RDB yatangaje ko mu rwego rwo gukomeza gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 “abayobozi b’ama-hotel, ama-restaurant n’ahandi hafatirwa amafunguro n’ibyo kunywa, basabwa guhita batangira kujya bandika umwirondoro w’ababagana.”

Hazajya handikwa amazina yombi y’umuntu, nimero ya telefoni, isaha n’umunota yinjiriye aho hantu n’akarere atuyemo.

Umwirondoro uzajya ubikwa mu buryo bw’ibanga gusa RDB ivuga ko “aho bizaba ngombwa uzakoreshwa mu gushaka amakuru ajyanye na COVID-19”.

Urwego rw’ama-hotel no kwakira abantu, ni zimwe mu zashegeshwe bikomeye n’ingamba zo gufunga ibikorwa mu kwirinda icyorezo cya COVID-19, ndetse bisaba ingufu nyinshi mu kuzahura ubukungu bwarwo.

Raporo y’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera, PSF, igaragaza ko muri Werurwe bwagize igihombo cya miliyari 34.9 Frw, bivuye ku nama zasubitswe n’ibindi bikorwa by’ubukerarugendo byahagaritswe.

Iyi raporo igaragaza ko nibura uru rwego ruzakenera miliyari 29.9 Frw mu kugoboka ibikorwa by’ubukerarugendo no kwakira abantu, mu gihe cy’umwaka wose nyuma ya Coronavirus.

Ni rumwe mu nzego leta yiyemeje gufasha binyuze mu kigega kigiye gutangira, aho ba nyir’ibi bikorwa bazafashwa kuvugurura amasezerano y’inguzanyo bari bafite muri banki, ndetse bakoroherezwa kubona amafaranga yo kongera kuzahura ibikorwa byabo.

Kugeza ubu, abantu 285 nibo bamaze kwandura indwara ya COVID-19, abamaze gukira ni 150.

Umuntu wese ugiye muri hotel azajya asabwa imyirondoro ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .