Ahagana saa sita kuri uyu wa Kane nibwo iyi ndege yageze i Kigali. Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam, niwe watangaje ko aba ba mukerarugendo bageze mu Rwanda, baje “kureba ibyiza” birutatse.
Baje nyuma y’aho mu mpera za Ugushyingo Sosiyete ya Israel itwara abantu n’ibintu mu kirere, Israir, yatangizaga ingendo zayo mu Rwanda za buri cyumweru itwaye ba mukerarugendo 80.
Mu Ugushyingo Israir yari yatangaje ko izatangira gukora ingendo rimwe mu cyumweru uhereye kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Ugushyingo, aho ikiguzi cyo kugera i Kigali uvuye muri Israel ari amadolari 399, ni ukuvuga hafi ibihumbi 400 Frw.
U Rwanda na Israël byatangiye imibanire mu 1962 ubwo u Rwanda rwabonaga ubwigenge. Uyu mubano waje gusa n’uhagarara kubera Jenoside u Rwanda rwaciyemo n’ibibazo byayikurikiye, ariko urasubukurwa ku buryo rufite ambasade ifite icyicaro i Tel Aviv guhera mu 2015.
Tariki ya 1 Gicurasi 2019 nibwo Israel yafunguye Ambasade yayo mu Rwanda; nibwo bwa mbere iki gihugu cyagize Ambasaderi [Ron Adam], ugihagarariye i Kigali kuva mu myaka 50 ishize.
Yafunguwe nyuma y’uko muri Nzeri 2018, Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Israël, Benjamin Netanyahu, bemeranyije kubaka umusingi uhamye w’umubano mu bya dipolomasi n’ubukungu ushingiye ku kugira za ambasade mu bihugu byombi.
Ku wa 25 Kamena 2019 nibwo indege ya Sosiyete Nyarwanda ikora ingendo zo mu kirere, RwandAir, yageze i Tel Aviv muri Israel. Ni igikorwa cyazamuye amahirwe y’ubukerarugendo, ubucuruzi n’ishoramari ku bihugu byombi ndetse abakora ingendo za gihanuzi boroherwa no kugana i Yerusalemu.
Just landed the first flight of our National carrier @EL_AL_AIRLINES
With 125 tourists who come to explore beautiful #Rwanda. Welcome! @visitrwanda_now @CityofKigali @IsraelMFA @RDBrwanda @IsraEconomy @GotellExposures @UrugwiroVillage pic.twitter.com/5CMdZBxY2A— Ron Adam (@AmbRonAdam) December 10, 2020
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!