Abakora mu bukerarugendo bagiriwe inama yo kugabanya ibiciro mu kureshya abakiliya b’imbere mu gihugu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Gicurasi 2020 saa 11:21
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda rwanzuye kwerekeza amaso ku isoko ry’imbere mu gihugu mu rwego rwo kwizahura no guhangana n’ingaruka ruzasigirwa n’icyorezo cya coronavirus.

Urwego rw’ubukeraugendo mu Rwanda ni rumwe mu zari zifashe cyane ubukungu bw’igihugu. Benshi mu bakiliya barwo akenshi babaga ari abanyamahanga ariko ingamba zashyizweho zo kwirinda coronavirus zishobora gukoma mu nkokora urwo rwego, kuko abakerarugendo mpuzamahanga bizatwara igihe ngo batangire kugaruka.

Gahunda yo kuzahura ubukungu iri gutegurwa n’urwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli mu Rwanda, iragaragaza ko imbaraga nyinshi zigiye gushyirwa mu bukerarugendo bw’imbere mu gihugu guhera muri Gicurasi 2020 kugeza mu Ukuboza 2021.

Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku bukerarugendo, rivuga ko umubare w’abakerarugendo mpuzamahanga ushobora kuzagabanyuka ku kigero kiri hagati ya 60 na 80%.

Urugaga rw’Abikorera mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, East African Business Council, EABC) rugaragaza ko muri EAC nibura miliyari eshanu z’amadolari yagombaga kwinjizwa n’ubukerarugendo azagabanuka mu 2020 kubera icyo cyorezo, mu gihe abakerarugendo bagera kuri miliyoni 6.2 bagombaga kuza gusura akarere bashobora kugabanuka.

Izo mbogamizi zose zizagira ingaruka ku rwego rw’ubukerarugendo rw’imbere mu gihugu, ariyo mpamvu hakenewe kuvugurura ibiciro kugira ngo byorohere Abanyarwanda.

Gahunda yo kuzahura urwego rw’ubukerarugendo iri gutegurwa, igira iti “Nubwo bimwe mu bikorwa by’ubukerarugendo bisanzwe bihendutse kandi hari igabanyirizwa ku bantu b’imbere mu gihugu, hakenewe irindi gabanywa ry’ibiciro.”

Nk’ibiciro byo gusura ingagi byari biri hejuru cyane cyane ku baturage b’imbere mu Rwanda, mu korohereza no gushishikariza benshi kubyitabira kugabanya ibiciro birakenewe.

Muri iyo nyigo nshya kandi irashishikariza guteza imbere abantu bagiye mu bukerarugendo bukozwe mu matsinda, bakagabanyirizwa. Aho harimo kandi no kugabanyirizwa ku bashaka gusura ibice runaka nyaburanga mu bihe byihariye by’umwaka.

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) kizakorana n’Ishami ry’Ubukerarugendo mu rugaga rw’abikorera mu Rwanda, kugira ngo hanozwe inyigo yakurikizwa mu kugabanya ibihombo urwego rw’ubukerarugendo ruri guhura nabyo.

Amahoteli kandi aragirwa inama yo kugabanyiriza ibiciro abayagana b’abanyarwanda, abaturutse mu bihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’abo mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bwa’Afurika.

Iyo nyigo ivuga ko hari amahoteli amwe kugira ngo areshye abakiliya b’imbere mu gihugu, bizaba ngombwa ko agabanya igiciro ku kigero cya 80 %.

Imbaraga kandi zizashyirwa mu bukangurambaga bugamije kureshya abakerarugendo b’imbere mu gihugu ariko hatirengagijwe ireme ry’isura y’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.

Raporo y’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera, PSF, igaragaza ko muri Werurwe bwagize igihombo cya miliyari 34.9 Frw, bivuye ku nama zasubitswe n’ibindi bikorwa by’ubukerarugendo byahagaritswe, kubera ingamba zafashwe mu gukumira ikwirakwira rya Coronavirus.

Abari mu rwego rw'ubukerarugendo bagiriwe inama yo kureshya abakiliya b'imbere mu gihugu mu guhangana n'ingaruka za coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .