Mu mafoto yashyizwe ku rukuta rwa Twitter rwa Visit Rwanda, agaragaza aba basore bamwenyura, bigaragaza ko banyuzwe n’urugendo bakoze rwo gutemberezwa u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda.
Pariki y’Igihugu y’Akagera ni imwe muri pariki zikomeye kuko icumbikiye inyamaswa eshanu zikomeye muri Afurika zirimo intare, inzovu, imbogo, ingwe n’inkura.
Aba bakinnyi bageze i Kigali ku wa 30 Mata 2022, muri gahunda ya Visit Rwanda binyuze mu masezerano Ikigo cy’Igihugu cy’iterambere RDB gisanzwe gifitanye n’Ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa.
Ubwo bari bari kwitegura urugendo rwabo mu Rwanda, bagaragaje binyuze mu buryo bw’amashusho yanashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Visit Rwanda, ko biteguye gusura u Rwanda kandi ko bazaryoherwa n’ibihe byiza bazarugiriramo.
Sergio Ramos we yavuze ko muri uru rugendo azagira amahirwe yo gusura umwana w’ingagi aherutse kwita izina ’Mudasumbwa’ mu gihe Navas na Julian Draxler bari bavuze ko batazarota bageze mu Rwanda kuko hari byinshi bifuza kumenya ku muco warwo no gusura ingagi.
Biteganyijwe ko aba bakinnyi bari mu Rwanda bazasura ibice bitandukanye birimo n’ibyanya nyaburanga nka Pariki y’Ibirunga ndetse n’ingoro ndangamuco z’umuco n’amateka by’u Rwanda.
Mu 2019, nibwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubukerarugendo, RDB, cyatangaje ko cyatangiye ubufatanye n’ikipe ya Paris St. Germain yo mu Bufaransa, bugamije kureshya abashoramari no gukomeza kuba icyerekezo kibereye ubukerarugendo.
RDB yatangazaje ko ubu bufatanye buzafasha abakurikirana PSG n’Isi muri rusange kumenya ubwiza bw’u Rwanda, umuco ndetse n’udushya twaruhangwamo kimwe n’ibicuruzwa bigezweho birukorerwamo, bya ’Made in Rwanda.’
Ubu bufatanye kandi bugenda butanga umusaruro cyane ko umusaruro ukomoka mu bukerarugendo wakomeje kwiyongera kurushaho kuko hari amarembo yafungutse. Byitezweho kandi kureshya abashoramari bo mu Bufaransa no mu bindi bice by’Isi ku buryo babyaza umusaruro amahirwe aboneka mu Rwanda.
U Rwanda rwiteze ko binyuze mu bufatanye na Paris Saint Germain’ abakinnyi b’iyi kipe n’ibindi byamamare mpuzamahanga, bizakomeza gusura u Rwanda, bakabona ibyiza bitatse igihugu cy’imisozi igihumbi uhereye ku bijyanye n’ubugeni, umuco, siporo, muzika, ubukerarugendo n’ibindi.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!