Abaholandi barimo Van Gaal bagaragaje urwibutso basigaranye mu rugendo bagiriye mu Rwanda

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 21 Mutarama 2020 saa 10:45
Yasuwe :
0 0

Louis Van Gaal wabaye umutoza ukomeye mu makipe ya FC Barcelone, Bayern Munich, Manchester United no mu Ikipe y’Igihugu y’u Buholandi, yavuze ku bihe bidasanzwe yagiriye mu Rwanda, agaragaza ko iki ari igihugu kidasanzwe cyakoze ibikomeye mu myaka 26 ishize.

Louis Van Gaal yabigarutseho ku wa 20 Mutarama 2020 mu gikorwa cyiswe B2B cyahuje abaserukiye ibigo bitwara abakerarugendo mu Rwanda n’ibigo binini byo mu Buholandi bicuruza ubukerarugendo.

Iki gikorwa cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi cyabereye i LaHaye, u Rwanda rwari ruhagarariwe n’ibigo birimo Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir, Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi n’ibigo by’ubukerarugendo birimo Amahoro Tours, Palast Tours and Travel na Wildlife Tours-Rwanda.

Ibi bigo byari byitabiriye Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Ubukerarugendo rya Vakantiebeurs mu Mujyi wa Utrecht mu Buholandi. Byarimurikiyemo amahirwe y’ubukerarugendo ari mu gihugu binyuze muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’.

Abayobozi babyo ku mugoroba wo ku wa Mbere bahuye n’Abaholandi basuye u Rwanda hagamijwe kungurana ibitekerezo, kugaragaza uko bakiriwe no gutanga inama ku byanozwa kugira ngo bakomeze bishimire serivisi bahabwa nk’abakerarugendo.

Muri Nzeri 2019, Van Gaal ni umwe mu banyacyubahiro 25 bise amazina abana b’ingagi mu Rwanda, ni umuhango wabereye mu karere ka Musanze witabirwa kandi na Perezida Paul Kagame.

Aloysius Paulus Maria van Gaal OON w’imyaka 68 yavuze ko ibyo yishimiye mu Rwanda harimo kuba yarise izina umwana w’ingagi, igikorwa yavuze ko ari iby’agaciro.

Yagize ati “Ikindi nahabonye ni abantu badasanzwe kubera ko mu Rwanda mu myaka 25 ishize ibintu byari bimeze nabi, ariko iyo urebye uko bimeze bakemuye ibyo bibazo, ibi kandi ni ukubera umukuru w’igihugu, njye nk’umutoza ndabizi ko bitoroshye guhindura imyumvire mu buryo bworoshye, bitwara igihe ariko we yarabikoze.”

“Abantu baho baratandukanye, ni abantu ubona ko bitonze kandi bazi kwakira abashyitsi, mu Rwanda ni abantu bazi kureba kure kandi ikirere cyaho ni cyiza, twagiye mu modoka nini, byari bishimishije.”

Yavuze ko amahoteli yo mu Rwanda ari meza, agaragaza ko abantu bashobora gukeka ko wenda yagiye muri hoteli y’inyenyeri eshanu ariko ko atari byo.

Yavuze ko aho wajya hose uhasanga ibintu byiza, ibiryo ndetse hakaba hari n’isuku iri hejuru.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Karabaranga Jean Pierre, yavuze ko hari byinshi ibihugu byombi bisangiye, harimo ko haba mu Rwanda no muri iki gihugu abantu usanga bafite inzozi zo kugera kure mu kubaho neza.

Yagize ati “Iyo urebye mu myaka 25 ishize ukareba aho twavuye n’aho turi uyu munsi, ni ukubera ko Abanyarwanda twavuze tuti tugomba kugira imibereho myiza kandi turabiharanira.”

Ku birebana no gusura u Rwanda, Amb. Karabaranga yagize ati “Dufite iterambere, dufite ahantu hafite ikirere cyiza, imisozi myiza kandi nzi neza ko abenshi muri mwe usanga bagenda ahantu harambitse ariko twe byose turabyishimira.”

Umuyobozi muri RDB Ushinzwe kumenyekanisha Ubukerarugendo, Mutesi Linda, yavuze ko u Rwanda ari igihugu gitekanye, benshi bishimira gusura.

Ati “U Rwanda ni igihugu gishimishije, ni igihugu cyiza kandi kigira ibihe byiza, iki ni kimwe mu bihugu byiza mu kugira umutekano mu kubitemberamo. Dufite ahantu heza ho gusura harimo mu Burasirazuba bw’u Rwanda, mu Majyepfo, mu Majyaruguru y’u Rwanda dufite ingagi z’Ibirunga zisangwa gusa mu bihugu bitatu ku Isi.”

“Mu Burengerazuba bw’u Rwanda tuhafite Ikiyaga cya Kivu ukaba wahafatira amafoto meza, dufite kandi uburyo bwiza bwo kugera muri izo parike kuko dufite kajugujugu zishobora kuva ku Kibuga cy’indege i Kanombe zijyayo, uramutse ushaka kujyayo hari RwandAir iva Brussels mu Bubiligi inshuro enye mu cyumweru ukagera i Kigali.”

Yababwiye kandi ko kugira ngo ubone VISA bidasaba ko uyakira mu gihugu urimo, ahubwo iyo ugeze ku kibuga cy’indege mu Rwanda uhita uyibahwa.

Kuri ubu isoko ryo mu Buholandi riza mu myanya umunani ya mbere, mu kugira abakerarugendo benshi bakorana n’u Rwanda. Abarusura biyongereyeho 11.9 %, bavuye ku 4918 mu 2017 bagera kuri 5501 mu 2018.

Guverinoma yihaye intego ko mu 2024 inyungu u Rwanda ruvana mu bukerarugendo izagera kuri miliyoni $800 zivuye kuri miliyoni $404 yinjiye mu 2017.

Ambasaderi Karabaranga ari mu bagize uruhare mu rugendo Van Gaal yagiriye mu Rwanda mu mwaka ushize
Abitabiriye iki gikorwa bagize umwanya wo kuganira
Ambasaderi Karabaranga yagaragaje intambwe y'iterambere u Rwanda rumaze kugeraho
Linda yasobanuye amahirwe y'ishoramari ari mu bukerarugendo rw'u Rwanda
RwandAir nka Sosiyete y'Ubwikorezi nayo iri mu bifasha abakerarugendo basura u Rwanda kwizihirwa n'ibihe byiza bahagirira
Iki gikorwa cyitabiriwe n'abantu batandukanye biganjemo abakora mu bijyanye n'ubukerarugendo
Ambasaderi w'u Rwanda mu Buholandi, Karabaranga Jean Pierre n'icyamamare Louis van Gaal uherutse mu Rwanda mu gikorwa cyo Kwita izina batanze ikiganiro ku bijyanye n'ubukerarugendo mu Rwanda
Ambasaderi Karabaranga na Madamu we Uwikeza Mironko Viviane n'umuryango wa Louis van Gaal bafashe ifoto y'urwibutso
Amb Karabaranga na Van Gaal hamwe n'abagize itsinda ry'abakozi muri Ambasade y'u Rwanda mu Buholandi
Louis van Gaal yafashe ifoto ari kumwe na Ambasaderi Karabaranga na Mutesi Linda ushinzwe kumenyekanisha Ubukerarugendo muri RDB
Amb Karabaranga na Linda Mutesi na Kambogo Ildephonse bahagarariye RDB bafashe ifoto bari kumwe n'icyamamare Louis van Gaal wanyuze mu makipe akomeye i Burayi
Baganiraga banasangira mu rwego rwo guhanahana amakuru
Bakunzi Greg yasobanuye uko bakira abasura u Rwanda nk'abafite ibigo byigenga byakira ba mukerarugendo
Harry Betist uhagarariye Visit Rwanda mu Buholandi ni we wayoboye ibiganiro
Umuyobozi muri RDB Ushinzwe kumenyekanisha Ubukerarugendo, Mutesi Linda, aganira n'abitabiriye iki gikorwa
Linda Mutesi yerekanye uko u Rwanda rusurwa naho abashaka kurugana bakura amakuru
Louis van Gaal yahawe impano y'igitabo cyerekana aho wasura heza mu Rwanda
Mugisha Davison uyobora wildlife Tours Rwanda atanga ikiganiro
Rutagarama Aimable aganira n'abatumirwa be
Rutagarama Aimable uyobora PSF ashimira abitabiriye kandi abizeza kuzakomeza gukorana neza
Umujyanama wa mbere muri Ambasade y'u Rwanda mu Buholandi, Ndahiro Hubert aganira na Kambogo Ildephonse wa RDB
Bakurikiye ibiganiro byatangiwe muri iki gikorwa
Abaholandi barimo Van Gaal bagaragaje urwibutso basigaranye mu rugendo bagiriye mu Rwanda
Visit Rwanda yari yo ntero muri iki gikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .