00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pariki nshya ya Gishwati na Mukura yitezweho kuzamura ubukerarugendo mu Burengerazuba

Yanditswe na

Jean Baptiste Nshimiyimana

Kuya 15 Werurwe 2016 saa 08:31
Yasuwe :

Hashize igihe u Rwanda rutangije gahunda yo guteza imbere urwego rwa serivisi, no kuzibyaza umusaruro mu buryo bwinjiza amadevize.Zimwe mu ngamba zo kongera ayo madevize harimo kongera umubare wa ba mukerarugendo, hongerwa n’ibyiza nyaburanga.

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB gitangaza ko igihe Pariki ya kane izaba itangiye gusurwa hitezwe ubwiyongere bw’abasura Intara y’i Burengerazuba n’igihe bayimaramo.

Mu mwaka wa 2015, Ubukerarugendo bwinjije amadevize asaga miliyoni 315 z’amadorali ya Amerika. RDB ivuga ko yihaye gahunda yo kongera nibura 25% ku musaruro w’ubukerarugendo buri mwaka.

Mu rugendo rwo kuzamura uyu musaruro harimo no kongera uburyo amafaranga yinjizwamo. Ubuyobozi bwa RDB buvuga ko mu gihe hazaba hatangijwe ibikorwa byo gusura pariki nshya igizwe n’ishyamba rya Gishwati na Mukura, bizongera umubare wa ba mukerarugendo baza mu ntara y’u Burengerazuza, bityo n’madevize akarushaho kwiyongera.

Umukozi muri RDB mu ishami ry’ubukerarugendo no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ushinzwe guteza imbere ibikorwa by’ubukerarugendo, Gakire Callixte yagize ati “Icyo tuyitezemo ni ukuzamura umubare w’abasura umujyi wa Rubavu, kuko umuntu niba yazaga akahamara iminsi itatu, azajya yongeraho indi minsi asura iriya pariki kandi ntiyayirangiza umunsi umwe, bityo niko azajya arushaho gukoresha amafaranga menshi mu gihugu.”

Ibi kandi byuzuza ibyo Minisitiri w’Umutungo kamere yatangaje ubwo yagezaga umushinga w’itegeko rigira ayo mashyamba yombi Pariki kuri Komisiyo Ishinzwe Uburezi, Umuco n’Urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko muri Mata 2015, aho yavuze ko iyo pariki izagira uruhare mu kongera inyungu igihugu kivana mu bukerarugendo.

Ishyamba cyimeza rya Gishwati na Mukura riherereye mu ruhererekane rw’Imisozi y’isunzu rya Congo-Nil, rigizwe n’urusobe rw’ibiti birimo amoko asaga 60. Iri shyamba ryashyizwe mu byiciro by’amashyamba agomba kubungabungwa mu mwaka wa 1933.

Ayo mashyamba azwimo kandi ubwoko bw’inyamaswa zinyuranye ziganjemo inkende n’impundu (chimpanzee) n’inkima (golden monkey), inyoni n’izindi nyamaswa nto zinyuranye.

Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura iherereye mu Turere twa Rutsiro na Ngororero, mu Ntara y’i Burengerazuba bw’igihugu, ingana na hegitari 3 558, harimo icyanya cya Gishwati gifite ubuso bungana na Hegitari 1 570, n’icya Mukura kingana na Hegitari 1 988.

Ishyamba rya Gishwati urirebeye inyuma
Ishyamba rya Gishwati ririmo urusobe rw'ibimera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .