00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ka divayi kenshi… Ibitangaje kuri Erevan iri kuberamo inama ya OIF

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 11 Ukwakira 2018 saa 08:54
Yasuwe :

Erevan ni Umurwa Mukuru wa Arménie, igihugu kidakora ku Nyanja giherereye hagati y’Uburengerazuba bwa Aziya n’Uburasirazuba bw’u Burayi.

Erevan iri ku buso bwa kilometero kare 223. Ituwe n’abaturage (bitwa Yerevantsis) basaga 1,093,485.

Uyu mujyi ni wo uteraniyemo Inama y’Inteko Rusange y’’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF) izasozwa hatorwa Umunyamabanga Mukuru wawo ku wa 11-12 Ukwakira 2018.

Wiganjemo inzu zishushanya imyubakire yo hambere igaragaza inyubako zubakishijwe amabuye yo mu birunga afite ubwiza karemano.

Abawutuye bakoresha ururimi rw’Ikinyarumeniya mu gihe ifaranga ryifashishwa cyane ari ‘Armenian Dram’. Ifaranga rimwe ryo muri iki gihugu ringana na 1.82 Frw

Erevan ifite amateka ahambaye kuko yashinzwe n’Umwami Argishti wahubatse ibirindiro byiswe Erebuni muri 782 mbere y’ivuka rya Yezu.

Yabaye Umurwa wa Arménie nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi yose mu 1918. Hari nyuma ya Jenoside Abanya-Turikiya bakoreye Abanyarumeniya hagati ya 1915-1917. Amateka yayo abitse mu Rwibutso rwa Tsitsernakaberd.

Uri mu yatangijwemo insengero za mbere ku Isi. Imyemerere y’abatuye igihugu yatumye mu kirangantego cyacyo hashyirwamo kagoma n’intare bifashe ingabo iriho inkuge ya Nowa (uvugwa muri Bibiliya) iteretse ku musozi wa Arafat.

Iby’ingenzi wamenya kuri Erevan

 Ni Umujyi ukuze ku Isi: Erevan iri mu mijyi ya kera. Abanyamateka bagaragaza ko na mbere babonye ibisigazwa by’inyubako zigaragaza ko wahoze utuwe mbere y’imyaka 29 y’iyubakwa rya Roma.

 Ubuturo bw’urusengero rwa mbere: Erevan ibarizwamo urusengero runini mu gihugu rwa Cathedral of Saint Gregory the Illuminator. Ruri mu za mbere zubatswe ku Isi.

 Umujyi utuwe cyane: Erevan ni wo mujyi ufite abaturage benshi (biganjemo abakirisitu) muri Arménie. Utuwe n’abarenga 1/3 (35.8%) cy’abatuye igihugu. Ku mwanya wa kabiri haza Armavir ituwe n’abagera ku 265 770.

 Higanje inyubako zo hambere: Erevan ibarizwamo inyubako zo mu gihe cy’Aba-Soviet zirimo n’inzu ndangamateka. Isomero rya Matenadaran ririmo inyandiko za kera z’u Bugiriki na Arménie. Uyu mujyi wahembwe na UNESCO mu 2012 kubera uruhare mu guteza imbere ibitabo n’umuco wo gusoma.

 Ka divayi kenshi: Erevan izwiho kubamo divayi z’amoko atandukanye arenga 12 biturutse ku mbuto nyinshi zihabarizwa zituma inganda zoroherwa no kuyitunganya. Abahanga bavumbuye ingunguru zirenga 400 zengerwagamo divayi.

 Radisson Blu na Armenia Marriott Hotel Yerevan ziri muri hoteli zikomeye zashinze imizi muri Erevan. Ziyongeraho inyubako izwi nka Complexe sportif et de concert Karen Demirtchan iberamo inama zikomeye.

 Uburyo bw’ubwikorezi bwiganje muri Erevan ni rusange. Hakoreshwa cyane taxi ndetse na bus mu gutwara abagenzi.

 Erevan iteretse mu kibaya aho ikikijwe n’imisozi ibitse amateka, inyubako ziganjemo iza kera, ibibumbano n’ibindi bice ndangamateka.

 Ubwiza bwa Erevan butuma igendwa cyane kuko mu 2014, Arménie yasuwe na ba mukerarugendo 1 204 000 biganjemo abawusuye kubera uruvangitirane rw’umuco gakondo n’iterambere ryiganje mu mpande zawo zose.

Ufite ibyiza nyaburanga birimo aho kuruhukira nka Pariki ya Lyon, ibiyaga karemano, ubusitani, amahoteli, utubyiniro n’utubari.

Ibintu birindwi wamenya kuri Armenia

Cathedral of Saint Gregory the Illuminator iri mu nsengero zubatswe kera mu mateka y'Isi
Erevan iri mu mijyi ibarizwamo ubwoko bwinshi bwa Divayi
Matenadaran ni rimwe mu masomero inagizwe n'inzu ndangamurage ikomeye muri Erevan
Uyu mujyi urangwamo isuku...
Ugizwe n'inyubako nyinshi zo hambere...
Radisson Blu iri muri hotel zikomeye muri Erevan
Uri ni urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abanyarumeniya
Republic Square ni ahantu habera ibirori bitandukanye muri uyu mujyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .