Biba birenze ibyo tubona kuri televiziyo cyangwa se ibyo dusoma mu binyamakuru. Kubona amahirwe yo gusura ingagi ni nk’imbonekarimwe cyane ko atari buri wese wabasha kwigondera $1500, ni ukuvuga asaga miliyoni 1,3 Frw asabwa abashaka kuzisura.
Kuri iki Cyumweru nibwo urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa bujuje imyaka 25 uyu mwaka wa 2019 n’ababaherekeje bajyanywe ku buntu gutembera muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga no kwirebera ingagi ziyibarizwamo, bikozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) gifatanyije na Shalom Safaris.
Iya rubika mbere yo kwerekeza mu Birunga, twabanje gufata amafunguro ya mu gitondo nyuma dufata imyambaro yabugenewe irimo ikote rirerire ryo kwirinda imvura, uturindantoki na bote zo kwambara mu cyondo.
Ukigera mu Kinigi ahari ibiro bya RDB, uba uzi ko urugendo rucogoye nyamara nibwo ruba rutangiye! Nyuma yo guhaguruka mu Kinigi muri Musanze werekeza mu Murenge wa Jenda muri Nyabihu n’imodoka, ni ahantu nibura naho hasaba amasaha abiri ubundi imodoka ikabasiga ku muhanda, mugafata iy’agasozi mukerekeza ahari ingagi, aho mushobora kugenda mu ishyamba nibura iminota 40, isaha imwe cyangwa hejuru yayo, bitewe n’aho ingagi mugiye gusura ziherereye.
Mbere yo guhaguruka mu Kinigi ariko mubanza gushyirwa mu matsinda y’abantu umunani, mugahabwa amabwiriza bitewe n’umuryango mushaka gusura, kuko umuryango w’Ingagi usurwa n’abantu batarenze umunani kandi bakamarana n’ingagi igihe kitarenze isaha imwe.
Icyo gihe kibarwa nk’aho ziba zitangiye guhararukwa abantu, zigahabwa n’umwanya ngo zikomereze ubuzima.
Kuva mu Mujyi wa Musanze ikibunda cyari cyose, ikirere kiremereye ndetse hari aho twageze imvura iri ku mugongo, ubukonje ari bwinshi reka sinakubwira.
Mu rugendo rwo mu ishyamba muba muherekejwe n’umurinzi ufite imbunda, ngo hato mudasakirana n’inzovu cyangwa imbogo byo mu birunga, dore ko bigira amahane kubi. Hagize inyamaswa ibakanga, uwo murinzi icyo akora ni ukuyikanga igahunga.
Muba muri kumwe kandi n’umugabo ubashakira inzira, akagenda atema ibyatsi byagandaye, ibisura byaguca urwaho ntibikurebere izuba. Ni inzira iba igoye ku buryo ugera aho ujya nta nkuru, ariko wakubita amaso Ingagi ugasabwa n’ibyishimo.
Twasuye Ingagi zo mu muryango wa Igisha ariko amafoto ari muri iyi nkuru yo yafashwe n’umufotozi wacu ni ayo mu muryango wa Isimbi aho yajyanye n’irindi tsinda cyane ko yari amatsinda arindwi.
Muri iyi pariki harimo imiryango 20 harimo 10 ikorerwaho ubushakashatsi ndetse n’indi 10 isurwa na ba mukerarugendo. Muri iyi icumi isurwa harimo Amahoro, Umubano, Hirwa, Igisha, Isimbi, Muhoza, Kwitonda, Sabyinyo, Susa, Pablo, Kuryama, Mafunzo, Kureba, Musirikali na Ntambara.
Ingagi zatanze amasomo akomeye ku bazisuye
Uwihirwe Yasipi Casmir wabaye Igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda, nyuma y’uru rugendo yavuze ko ikintu cya mbere yavuga ari ugishimira RDB ku bw’iki gikorwa.
Ati “Byarenze ibyo twatekerezaga, twumvaga ko nyine ari ukureba Ingagi bikarangira ariko twabonye ibindi byinshi byiza. Nkanjye ku giti cyanjye twari twasuye Isimbi, twabonye ingamba zafashwe kugira ngo habungabungwe ibidukikije, uko Ingagi zibayeho, uko zibayeho mu miryango n’uko hagati yazo ziganira.”
Ikintu gikomeye uyu mukobwa yize mu gihe cy’isaha yamaranye n’ingagi, yavuze ko icya mbere ari ukuntu ziyoborana kandi zikubahana mu buryo bukomeye.
Ati “Ikintu nazigiyeho zifite uburyo ziyoborana, ziba zizi ugomba kuba mukuru wazo (Silver-back) ikindi kuba ziba zizi ko ziri mu bwami bwazo uba ugomba kubizubahira. Icyo nabonye nazigiraho mu buzima busanzwe, zumva cyane ibijyanye n’amasano kandi zikubahana, hanyuma rero natwe nk’umuryango twakabaye tubana hamwe kandi tugatekereza kure, tukubaha n’abaturuta."
"Ikintu natekerezaga cya mbere ni uko zimeze nk’abantu kandi ni nako twabisanze biri."
Batashye bakubita agatoki ku kandi bavuga ko bazagaruka
Mushimimana Olivier ukora muri Shalom Safaris yafatanyije na RDB gutembereza abantu, isanzwe itembereza ba mukerarugendo mu mapariki atandukanye ku giciro kiri hasi mu rwego rwo kugira ngo bafatanye na leta guteza imbere ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu.
Yabwiye IGIHE ko atari ubwa mbere yari agiye mu Birunga ariko umuntu wese uhaza aba yifuza kugaruka.
Ati "Uko imyaka igenda ishira hagenda hazamo udushya. Ni ubwa kane nzisuye ariko n’ubu byagenze neza nta kibazo, ntabwo ingagi wasura rimwe ngo unyurwe ahubwo uba wumva wahora ugaruka buri munsi.”
Iki cyo kuba umuntu wese usuye ingagi ahora yifuza kugaruka agihuriyeho n’abandi benshi bari bagiye muri uru rugendo.
Ingagi ziri mu biza ku isonga mu gukurura ba mukerarugendo mu Rwanda ndetse buri Munyarwanda wese aba yifuza kuzisura akihera ijisho uko zibayeho akanasobanukirwa byinshi birenze.
Muri Nyakanga 2019 RDB nibwo yatanze amahirwe mu gihe hizihizwaga imyaka 25 ishize igihugu kibohowe ubutegetsi bwaryanishije abaturage, bikageza kuri Jenoside yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zirenga miliyoni. Aya mahirwe yo gusura ingagi yari agenewe abantu bujuje imyaka 25 uyu mwaka n’abandi bayifite.
Ni igikorwa kijyanye na gahunda ngarukamwaka ya “Tembera u Rwanda”, igamije gushishikariza Abanyarwanda by’umwihariko gukangukira gusura ibyiza nyaburanga bigize igihugu cyabo. Tembera u Rwanda yabaga ku nshuro ya karindwi.














































Amafoto: Muhizi Serge
TANGA IGITEKEREZO