00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Victoire Ingabire si umunyapolitiki na FDU-Inkingi ikwiye gucibwa vuba

Yanditswe na Tom Ndahiro
Kuya 25 September 2018 saa 03:02
Yasuwe :

Muri Mata 2014, nanditse ku ndirimbo za Kizito Mihigo zipfobya Jenoside. Kimwe mu byatumye mfata umwanya wo kuzumva no gucengera uburozi buzirimo, ni uburyo zashyigikiwe n’abagikomeye ku mugambi n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Ni aho ibisa bisabirana.

Nabigereranyije n’ahari ibiboze hatajya hihishira kubera ko hadatana n’intumo y’urusazi. Mu myaka myinshi maze niga ku bijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside naje gusanga umuntu ufite iyo ngengabitekerezo n’ababashyigikira hari aho bisa n’uwo munuko ukurura isazi.

Abasangiye ibyo byaha byombi baraziranye, barakundana, barakorana ndetse barwanirana ishyaka. Bagahurira no kwanga no guhinyura uwo ari we wese urwanya Jenoside. Kimwe mu bintu byiza nabonye mu gihe gito Ingabire Victoire Umuhoza afunguriwe, ni uko ubwo bumwe busa n’ubw’umunuko n’ibiwukurikira wiyerekanye.

Hari abamwakiriye i Kigali barimo Maitre Gatera Gashabana usanzwe amwunganira mu Nkiko. Uwo yamwakiriye mu rwego rw’umwuga. Mu bandi bagaragaye ku munsi wa mbere bamwakira ni nka Bernard Ntaganda wa PS-Imberakuri ikorana na FDLR, Uwamahoro Anne Rwigara n’abandi Ingabire Victoire yise abayoboke b’ishyaka rye. Kumenya n’abo bayoboke be nabyo ni ngombwa cyane, kuko kuyoboka

Mu ba mbere banditse bishimira gufungurwa kwa Ingabire ni Umunya-Canada kazi witwa Judi Rever, Ababiligi Filip Reyntjens na Peter Verlinden, Umuholandikazi witwa Anneke Vebraeken n’Umunyamerikakazi Ann Garrison. Urutonde rw’abo banyamahanga mvuze ni uko ari inkoramutima z’Interahamwe n’Impuzamugambi.

Mu baba mu mahanga hari abanyarwanda bahujwe na bwa bumwe bukomoka ku bitekerezo kirimbuzi.

Abake nanditse ni abo nakurikiye ku rubuga rwa Twitter gusa. Ku isonga hari Ndereyehe Charles Ntahontuye uri no mu bantu b’ingenzi bateguye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abandi batatanzwe ni abo muri Jambo Asbl higanjemo bene Shingiro Mbonyumutwa (Gustave Mbonyumutwa na Ruhumuza Mbonyumutwa), muramu wa Shingiro witwa Faustin Nsabimana.

Umugore wa Faustin Nsabimana ni Perpétue Muramutse uyobora ishyirahamwe ryitwa Réseau des Femmes pour la Démocratie et la Paix (RFDP).

Iyo urebye neza imiterere n’imikorere ya RFDP, ni Urugaga rw’Abagore bahuriye muri FDU-Inkingi cyangwa se rukora ibiyunganira.

Kimwe mu bigaragaza ubwo bwunganizi ni uko iyo RFDP ari yo yatangije igihembo bise ‘Prix Victoire Ingabire’ nko guha ikuzo Perezida wa FDU-Inkingi.

Kugeza ubu, nta muntu n’umwe urahabwa Prix Victoire Ingabire/Victoire Ingabire Prize atari mu bazwi ko bashyigikira abajenosideri uhereye k’uwo cyitiriwe akanabanza kugihabwa.

Keretse habaye uwagihawe ntamenyekane. Iki gihembo banita igikombe mu mvugo y’abagitanga cyitwa ko ari icyo guteza imbere demokarasi n’amahoro. Bya he?

Abandi bakiranye ubwuzu gufungurwa kwa Ingabire (ntituvuze bose) ni Faustin Twagiramungu, Claude Gatebuke (utunzwe no kubeshya ko yacitse ku icumu rya Jenoside atahigwagamo), Thomas Nahimana (wahoze ari Padiri) na Gallican Gasana.

Abandi n’abanyamuryango ba FDU-Inkingi bazwi nka Justin Bahunga, Joseph Bukeye, Gaspard Musabyimana, Marcel Nzabona Sebatware, Augustin Munyaneza, Aloys Simpunga, Joseph Matata n’abandi. Ibyo bavuze ni byinshi, byazagira igihe cyabyo cyo kubivuga.

Hari byinshi bivugwa kuri Ingabire, ariko hari kimwe usesengura politiki n’amateka ya vuba y’ u Rwanda n’aka karere dutuyemo akwiye guheraho.

Icyo, ni ukwita Ingabire “umunyapolitiki” utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda aho kumwita icyo ari cyo. Icyo akwiye kwitwa ni umugore ukunda ubugome.

Mubagira uwo munyarwandakazi “Umunyapolitiki” bari mu byiciro bitatu: Ubujiji bw’abatamuzi, Indyadya zirengagiza ukuri zikuzi, n’Abagome bashyigikira Jenoside n’abajenosideri. Iki gice cya gatatu ni nacyo ahanini gicengeza mu bandi.

Ubujiji

Hari abantu benshi cyane, mu Rwanda no mu mahanga batazi abantu nka Ingabire Victoire n’abo bakorana. Muri aba banyarwanda mvuga harimo imbaga y’urubyiruko rutabarika batangiye kwita ku izina rye ari uko aje mu Rwanda agafatwa, akaburanishwa agafungwa.

Ab’inkwakuzi muri urwo rubyiruko, bagerageje gukurikirana ibyamwanditsweho aburana ariko abenshi ntawabihuje na Jenoside yakorewe Abatutsi mbere no mu 1994.

Na n’ubu kubera ko nta byinshi bamuziho ntawita cyane ku magambo avuga ngo bashake kumenya uburemere bwayo.

Muri bo, harimo n’umukobwa we Raissa Ujeneza, abenshi bagomba kuba batazi ko yakoranye ndetse akaba agikorana n’abayobozi n’abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside. Jenoside ni icyaha cy’ubugome bwa politiki. Kugendera kuri iyo politiki bikaba ari ubugome.

No mu Banyarwanda bakuze, hari benshi cyane batigeze bakurikirana ngo bamenye neza abantu bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside, bagatsindwa na FPR-Inkotanyi muw’1994.

Nyuma yo gutsindwa barisuganyije bafatanyije n’abandi barimo Ingabire Victoire batangira gutegura umugambi wo kuyihakana ariko banategura kuzayikomeza. Ayo ni amateka afite gihamya.

Ikindi gice cyiganjemo ubujiji ni icy’abanyamahanga batakurikiye iby’u Rwanda usanga amakuru bayahabwa n’abajenosideri n’inshuti zabo, cyangwa se bakabeshywa n’abayobejwe n’abaJenosideri n’ababashyigikira.

Muri aba abenshi hari abahinduka iyo bamenye ukuri. Ariko ikibabaje ni uko kubera ubujiji bukabije hari abakurikira abajenosideri burundu.

Uburyarya no kwirengagiza ukuri

Mu Ukwakira 2016, Inteko Ishinga Amategeko y’Ibihugu by’i Burayi, yemeje umwanzuro uburanira Ingabire Victoire n’abayoboke b’Ihuriro ayoboye rya FDU-Inkingi.

Muri uwo mwanzuro wumvamo neza gushyigikira ibitekerezo bye harimo no kwemeza ko gufungwa kwe byari ku mpamvu za politiki gusa. Iyo politiki bavuga ikaba iy’uko yakagombye kuba ari umukandida wiyamamariza kuyobora u Rwanda.

Ni byiza ko Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yamaganye uwo mwanzuro ikanawumenyesha bagenzi babo.

Ni na byiza ko ubuyobozi bw’Amagereza mu Rwanda bwangiye intumwa z’iyo Nteko y’u Burayi ziyobowe na Depite Iratxe Garcia Perez, gusura iyo mfungwa bita iya “politiki”.

Ubundi gusura umuntu ufunzwe nta kibi n’igitangaza birimo, ariko iyo bigeze aho biba igikorwa cy’ikimenyetso cyo gupfobya Jenoside si ibyo kurenzaho uruho rw’amazi.

Urwo rugero rw’iby’Abadepite b’i Burayi ni rumwe gusa muri nyinshi umuntu atarondora zigaragaza kwirengagiza Jenoside yakorewe Abatutsi bakayihindura akantu gato kabaye, katagize ikindi gakwiye uretse kwibagirana.

Si ibanga ko, uretse amagereza afunze abantu bakuru bateguye bakanakora Jenoside, u Burayi ni wo mugabane wa mbere utuweho n’abakoze icyo cyaha ndengakamere (bo mu rwego rwo hejuru) batengamaye nta nkomyi.

Ni nawo mugabane ufite ba kavukire baho benshi bashyigikiye politiki y’abajenosideri.

Hari imiryango nka Human Rights Watch, Amnesty International, Médecins Sans Frontières n’ibinyamakuru byinshi ubu biri muri iri tsinda ry’indyadya n’abirengagiza ukuri.

Hari inyandiko na raporo nyinshi byabo banditse berekana uburyo abayobozi bakuru ba Jenoside bisuganyije bagategura guhakana Jenoside n’ingamba zo gukomeza umugambi w’icyaha batashoje uko babyifuzaga.

Izo nyandiko na raporo byakozwe ahanini hagati y’imyaka ya 1994-1997. Kuba bimaze imyaka irenga makumyabiri si impamvu na mba yo gutuma byibagirana.

Inyandiko zigaragaza abateguye ibyo guhakana Jenoside n’umugambi wo kuyikomeza, igihe n’ahantu babiteguriye zirahari kandi zirazwi.

Inyinshi mu izo nyandiko zashyizwe ahabona ku buryo uwashidikanya wese yazibona abishatse. Ni inyandiko zizwi kandi ziri mu ndimi z’Ikinyarwanda, Igifaransa ndetse n’Icyongereza.

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashiriweho u Rwanda (ICTR) ni urwo gushimirwa kuko rwasemuye nyinshi muri zo.

Mu gitabo cyanjye ‘Friends of Evil…’ n’ikindi cya Roland Moerland yise ‘The Killing of Death…’ harimo byinshi. Abagerageza kubihakana no kubyirengagiza baraburana urwa ndanze.

Ugaragaza ko atazi ko Ingabire Victoire atari umujenosideri mu mitekerereze, atabitewe n’ubujiji nk’ubwavuzwe abiterwa n’uburyarya no kwirengagiza ukuri.

Ibikorwa nk’ibi byo kwirengagiza ukuri, bitera inkunga abagifite umugambi wa Jenoside n’ababashyigikira. Ni nko kuba icyitso cy’umunyacyaha.

Kuvuga iby’uburyarya no kwirengagiza duhereye ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Burayi bifite impamvu.

Ibihugu byishyize hamwe, mu 1945 bitsinze aba-Nazi bayobowe na Adolf Hitler mu Budage n’u Burayi. Ku isonga hari ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza n’u Burusiya. Nyuma y’iyo ntsinzi hashyizweho politiki yiswe “Denazification”.

Iyo politiki yari iyo kugangahura cyangwa kurogora u Burayi kubera ingaruka za politiki ya Hitler (Exorcising Hitler).

Gahunda ziyikubiyemo, iz’ingenzi zari izigamije gutuma nta dusigisigi tw’aba Nazi dusigara mu butegetsi. Icyo bahereyeho cya mbere cyari ukubuza umuntu wabaye mukuru muba Nazi kuba muri politiki. Barabikoze baranabyubahiriza. Ibyo Abadepite b’u Burayi barabizi.

Byinshi muri ibyo bihugu, cyane cyane iby’i Burayi biburanira Ingabire, bifite amategeko ahana ibyaha byo kwamamaza, guhakana no gupfobya Jenoside.

Muri ibyo bihugu nta munyapolitiki wamamaza amatwara afite icyo ahuriraho n’aba Nazi ushobora kwemerwa muri politiki. Barangiza bati ngaho Rwanda nimwemere Ingabire n’ubugome bwe!

Ubugome

Iki gice gikubiyemo abateguye Jenoside n’abashyizeho amahuriro nka RDR yibarutse cyangwa yihinduye FDU-Inkingi.

Icyo gice kandi kirimo FDLR utatandukanya na RDR, CLIIR iyoborwa na Matata Joseph, Jambo Asbl,... Urebye udushyirahamwe nka Jambo Asbl, CLIIR, Intabaza, SOS Rwanda-Burundi…n’andi akora kimwe, ni gahunda yateguwe na ex-FAR na RDR mu mpera za 1994 no mu ntangiriro za 1995.

Hari uwambajije ngo ‘Ingabire Victoire ahurira he n’abajenosideri’? Uyu munyarwandakazi ari mu babaye abayoboke ba mbere ba RDR ndetse aranayiyobora guhera mu 2000.

Ingabire ahakana ko adafite ingengabitekerezo ya Jenoside, ariko akaba yaremereye urukiko mu Rwanda ko yemera ibikubiye mu gitabo cya RDR cyitwa ‘Umurage w’amateka’. Icyo gitabo kikaba cyuzuyemo ibyo yihakana.

Hari abashobora kuba baratangajwe ni uko Ingabire yahakanye ko atasabye imbabazi Perezida Paul Kagame.

Guhakana ukuri si bishya kuri we n’abo bakorana. Inyandiko-shingiro ya RDR yo ku wa 3 Mata, 1995, ivuga ko nta Jenoside yigeze ibaho mu Rwanda. Ngo niba hari n’iyabaye yabazwa FPR-Inkotanyi. Ngiryo ihame Ingabire agenderaho.

Ibye byo guhakana si ibyo gusa. Mu kiganiro Imvo n’Imvano cya BBC cyo ku wa 9 Mutarama 2010, Ingabire yahakanye ko atigeze aba umuyoboke n’umuyobozi wa RDR yatangiriye i Mugunga.

Vuba aha afunguwe arabyivugira kuri Radiyo Urumuri. Ubu nihagira umubaza ibyo yavugiye kuri Radiyo Urumuri azabihakana.

Mubatangije bakanayobora RDR, benshi muri bo barafashwe baburanishwa na ICTR. Bake bararekurwa abandi bakatirwa gufungwa kubera Jenoside.

Abatarafunzwe bose, uretse umwe, ugakuramo n’abapfuye, ntawagarutse mu Rwanda uretse Ingabire. Nawe akaba yaragarutse azi ko ashobora gufungwa kubera ibyaha yikeka cyangwa yiyiziho.

Bamwe mu batangije RDR muri Mata 1995, nka Ndereyehe Charles (waje no kuyibera Perezida) na Joseph Bukeye alias Chris Nzabandora wayibereye umuvugizi igihe kirekire bombi ni abayobozi bakuru ba FDU-Inkingi. Bukeye ni Visi-Perezida wa mbere, Ndereyehe ni we ushinzwe kunononsora ingamba (Strategy).

Undi mu babaye abayobozi ba RDR rugikubita ni Justin Bahunga ubu akaba ari Umuvugizi wa FDU-Inkingi. Bahunga kandi yari umuvugizi wa leta ya MRND-CDR akorera i Kampala mbere no mu gihe cya Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.

Ku nyungu z’abatazi Ingabire Victoire Umuhoza, uyu munyarwandakazi uyobora ihuriro rigendera ku bitekerezo by’ubugome, yayoboye RDR aba mu Buholandi.

Iki gihugu ni nacyo Ndereyehe abamo. Icyicaro cy’iryo huriro rishyigikiye Jenoside ryabarizwaga aho Ingabire atuye n’umugabo we Lin Muyizere.

Aderesi ya RDR ni nayo yabaye icyicaro cya FDU-Inkingi. Ataranaba umuyobozi wa RDR ku rwego babarizwaga kuri Postbus 3124 2280 GC, Rijswijk, Netherlands, telefoni 00-31-623075674, bakagira na Fax No 00-31-847450374.

Iyi aderesi ni ho Ingabire yari asanzwe abarizwa akiyobora RDR ku rwego rw’igihugu atarayobora RDR ku rwego rw’Isi.

Ukurikije ibyanditswe mu kinyamakuru cya RDR, Forum Rwandais No 22 cyo mu Ukwakira 2004, n’iyi telefoni n’iyo Ingabire yari asanganywe ataraba na Perezida wa RDR.

Muri Nyakanga 1994, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda hafashwe icyemezo gisa na ‘Denazification’ n’ubwo bitahawe ubukana nk’ubwayo.

Icyo cyemezo ni ugucibwa muri politiki kwa MRND/CDR n’amashumi yayo nka PECO, PDR, PARERWA, RAMARWANDA… n’andi. Nyuma y’imyaka hafi icyenda, ishyaka MDR naryo ryaraciwe.

Ayo mashyaka uko yavuzwe, yaciwe kubera ingengabitekerezo yagenderagaho.

Ingabire Victoire yasohotse muri Gereza nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .