Uruhare rw’umubyeyi mu burere bw’umwana ufite indangagaciro n’umuco wo gukunda umurimo

Yanditswe na Turikumana Etienne
Kuya 8 Gicurasi 2020 saa 06:27
Yasuwe :
0 0

Abantu benshi batekereza ko uburezi bufite agaciro gakomeye mu mibereho y’umuntu ari ubutangirwa mu ishuri, nyamara uburezi bwose bushingira ku musingi wubatswe n’ababyeyi cyangwa abarezi mbere yo gutangira ishuri.

Uburere bw’abana aho bavuka ni ingenzi cyane kuri bo, ku muryango no ku gihugu muri rusange. Bityo rero birakwiye ko buri mubyeyi amenya neza ko afite uruhare rukomeye mu burere n’uburezi bw’umwana kandi ko ari inshingano agomba gusohoza neza.

  • Gutoza umwana indangagaciro

Abanyarwanda baca umugani ngo “Igiti kigororwa kikiri gito” kandi ngo“umwana apfa mu iterura”. Ibi bigaragaza ko abo hambere bari basobanukiwe neza ko izingiro ryo kuba ingirakamaro mu buzima rishingira cyane ku burere umuntu ahabwa akiri muto. Ababyeyi nibo bafite uruhare rw’ingenzi mu kubaka umuco mbonera mu bana.

Umubyeyi agomba gutoza umwana imico mbonera n’indagagaciro za sosiyete, agaharanira kwereka umwana itandukaniro riri hagati y’ikibi n’icyiza kandi akamushishikariza gukunda icyiza no kwanga ikibi.

Uburyo bwiza buruta ubundi bwo kwigisha umwana ikintu cyose ni ukugikora areba. Burya iyo ukora ikintu umwana akureba cyangwa akumva uba urimo kumwigisha kugikora ndetse ashobora no kugikora mu buryo burenze wowe uko wabitekereza.

Dufashe urugero, iyo umwana abonye ukoresha telefoni kenshi, si ngombwa ko umwereka uko bayikoresha, ahubwo nyuma y’igihe runaka ashobora no kumenya kuyikoresha kukurusha.

Imico yose ushaka kwigisha umwana, ikwiriye kuba ikuranga, kugira ngo na we ashobore kuyiga no kuyigenderamo. Niba ushaka ko umwana wawe azaba umunyakuri, ukwiriye kujya uvugisha ukuri igihe cyose; niba ushaka ko aba umuntu usabana kandi akagira urugwiro, bibe aribyo bikuranga.

Muri make umubyeyi agomba kubera umwana urugero rwiza rw’imico ikwiye ndetse akagaragaza indangagaciro zibereye kugira ngo umwana amwigireho.

  • Gutoza umwana gukunda umurimo

Ubunebwe ni imwe mu ndwara mbi umuntu ashobora kugira kandi ikamutera kubaho nabi. Gusa hari bumwe mu buryo bwafasha umubyeyi gutoza umwana we gukunda umurimo.

-  Kwemerera umwana kugufasha mu mirimo

Nta mwana uvukana ubunebwe. Buri wese agera igihe yumva afite ishyaka n’umurava byo gukora no kugira uruhare mu byo abantu bakuru bakora. Icyo gihe ni icy’ingenzi cyane mu kubaka umuco wo gukunda umurimo mu mwana.

Ababyeyi bamwe kakunda gucyaha abana mu gihe hari icyo bagerageje gukora, babyitagukubagana nyamara iryo ni ikosa rikomeye baba bakora. Iyo umwana ashaka gukora ikintu runaka kitamuteza akaga, birakwiye ko ashyigikirwa aho gucyahwa nubwo yaba adashoboye kugikora neza.

Urugero: Umwana ashobora kubona urimo woza amasahani agashaka kugufasha; muri icyo gihe ntukwiriye kumucyaha ngo nagende arimo kugutesha umutwe cyangwa ngo atayamena. Ni umwanya mwiza wo kumwigisha, kumwereka ko icyo akora ari cyiza no kumwerekera uko akwiye kwitwara.

-  Guha umwana inshingano zigendanye n’ubushobozi bwe

Umwana ni umwe mu bagize urugo bityo ni ngombwa ko agira uruhare mu bibera mu rugo kuko bituma yumva afite icyo amariye abandi kandi bikamuremamo umuco wo gukunda umirimo.

Bigendanye n’ikigero cy’imikurire y’umwana, agomba guhabwa inshingano n’icyo gukora mu buzima bwe bwa buri munsi. Ibi ariko bijyana no kubahiriza uburenganzira bwe bwo gukina no kwisanzura.

-  Gushima umwana mu gihe hari icyo akoze

Umuntu wese ashimishwa nuko imirimo ye afite agaciro imbere y’abandi. Iyo imirimo y’umuntu ititaweho bigabanya ubushake bwe bwo gukora.

Umwana na we ni ngombwa ko mu gihe akoze neza abishimirwa kuko nawe agira akanyamuneza iyo abwiwe ayo magambo. Ni kenshi uzasanga akora imirimo runaka agamije kwerekana ko afite ubushobozi n’umusanzu yatanga.

Ni byiza rero ko umwana ashimwa mu gihe yakoze neza kandi agahora ashimirwa gukora neza kimwe nuko agayirwa gukora nabi. Gushima umwana bimutera akanyabugabo ko gukora bityo bikamwubakamo umuco wo gukunda umurimo.

Ibikubiye muri iyi nyandiko, ni ibitekerezo bya Turikumana Etienne, Umujyanama mu bijyanye n’Umwuga n’Ubushobozi mu Kazi muri Kaminuza y’u Rwanda- Koleji y’ Uburezi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .