00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe uzagera ku nshingano zawo ute nta mikoro ufite?

Yanditswe na Teddy Kaberuka
Kuya 7 Nyakanga 2017 saa 10:17
Yasuwe :
0 0

Kuva Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wabaho muri 1963 kugeza uyu munsi, nta mwaka n’umwe wigeze ubasha kwibonera amafaranga y’ingengo y’imari aturutse mu misanzu y’ibihugu biwugize.

Ku ngengo y’imari igera kuri miliyoni 439 y’amadorali ya Amerika igizwe n’amafaranga akoreshwa mu bikorwa rusange n’ibyo kubungabunga amahoro mu bihugu, AU itanga 30% naho 70% aturuka mu nkunga z’amahanga. Ibi bitera kwibaza niba umuryango utunzwe n’inkunga z’amahanga ku kigero cya 70% wabasha kugera ku nshingano wihaye zo guteza imbere ubukungu bwa Afurika no gufasha ibihugu kubungabunga amahoro arambye.

Mu Nteko Rusange ya AU 27 yabereye i Kigali muri Nyakanga 2016, abakuru b’ibihugu bemeje ko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ugomba kwishakamo ubushobozi ku buryo udatega amaboko ku nkunga z’amahanga, hafatwa imyanzuro igamije kuwubonera ingengo y’imari iturutse mu bihugu biwugize.

Iyo myanzuro yafashwe irimo gutanga umusoro wa 0.2% w’ibicuruzwa bitumizwa hanze ya Afurika no kongera umusoro ku itumanaho ryo guhamagara wa 0.005$; amadorali abiri ya Amerika ku byumba by’amahoteli yo muri Afurika n’icumi ku itike y’indege ziva cyangwa zigana muri Afurika.

Iyi myanzuro yashyikirijwe inama ya AU ya 27 n’itsinda ryashyizweho na AU riyobowe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame; ryari rifite inshingano yo kwiga amavugururwa ya AU agamije kuyibonera umutungo mu buryo buramye (Institutional reform - Self financing mechanism).

Nyuma yo gushyikirizwa iyo myanzuro na Dr Donald Kaberuka wari uyoboye itsinda ry’impuguke, abakuru b’ibihugu bya Afurika barabyemeje, basaba ko iyo myanzuro yatangira kubahirizwa uhereye muri Mutarama 2017.

Kuva icyo gihe amezi atandatu arashize, iyi myanzuro ntirashyirwa mu bikorwa. Aho ari igihugu kimwe cya Guinée-Conakry gusa aricyo cyasinye ayo masezerano na AU. Ese ibindi kuki bitayasinya? Ni izihe mbogamizi z’aba zirimo zituma iyi myanzuro idashyirwa mu bikorwa?

Imibare igaragaza ku mu bihugu birenga 53 bya Afurika, 95% bitabasha kwihaza mu ngengo y’imari zabyo aho arenga 60% y’ayo bikoresha aturuka mu baterankunga kandi ibyo bihugu bikaba birangwa no gutumiza hanze ibintu byinshi kurusha ibyohereza hanze (Deficit balance of payment). Ibyo rero bituma ibihugu bya Afurika bigira ubukungu bujegajega ku buryo bukomeye, ntibyigenge mu gufata ibyemezo bigamije guteza imbere ubukungu kubera ko bihabwa amabwiriza aturutse hanze no mu miryango nterankunga.

Kuba rero ibihugu bya Afurika bitabasha kwibonera ingengo y’imari yabyo ihagije, biragoye cyane ko byashyira mu bikorwa iriya myanzuro yo gutanga imisanzu muri AU ya 0.2% y’umusoro w’ibitumizwa hanze hamwe n’umusoro ku mahoteli no ku ndege. Ikindi ni uko bimwe bifite ubukungu bushingiye ku bukerarugendo hamwe n’ibigo by’itumanaho n’iby’indege, bitashimishijwe n’uyu mwanzuro kuko uzatuma inyungu zabyo zigabanuka.

Ikindi ni uko ibihugu byinshi bya Afurika bidafite uburyo bwiza bw’ibaruramari rifasha mu kumenyekanisha ingano y’ibyatumijwe hanze y’umugabane kugira ngo igihugu cyishyure 0.2% muri AU nk’uko amasezerano abiteganya. Uretse n’ibaruramari ridakorwa neza n’imicungire mibi y’ubukungu bw’ibihugu hamwe na ruswa irangwa muri Afurika izaba imbogamizi mu ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano.

Hari abantu bavuga ko AU ntacyo imariye ibihugu bya Afurika, intege nke zayo ziterwa no kubura amikoro atuma ishyira mu bikorwa inshingano zayo. Aha umuntu yakwibutsa urugero rw’imishinga irimo uw’ubufatanye mu iterambere rya Afurika (NEPAD) yavutse mu 2001 ariko ikaburirwa amafaranga bigatuma isinzira.

Birakwiye ko ibihugu bya Afurika byumva ko kwishyira hamwe mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe ari amahirwe yatuma ibihugu byiyubaka ku buryo byahangana n’indi migabane mu bucuruzi mpuzamahanga n’iterambere.

Ibi bizagerwaho mu gihe ibihugu bizaba byubatse umuryango ukomeye wa AU, utanga icyerecyezo cy’iterambere, ukanashyigikira gahunda z’iterambere n’amahoro.

Umwanditsi akaba Inzobere n’Umusesenguzi mu bukungu, Teddy Kaberuka, ni we watanze igitekerezo

Iki gitekerezo cyanditswe na Teddy Kaberuka, Umusesenguzi mu by’imari


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .