Umunyamakuru w’Umwongereza Ian Birrell akwiye kureka kwisumbukuruza

Yanditswe na Mushimire Olivier
Kuya 10 Werurwe 2021 saa 08:25
Yasuwe :
0 0

Mu bintu bisuzuguritse ku banyamakuru bo mu Burayi ni uburyo bitwara nk’aho bafite ububasha bwo kugenzura uko Perezida Kagame ashyira mu bikorwa inshingano Abanyarwanda bamutoreye. Inkuru iheruka ya Ian Birrell avugamo ko Perezida w’u Rwanda “yamutengushye” igaragaza neza umuco mubi w’ibitangazamakuru byo mu Burengerazuba bw’Isi wo gushaka kuyobora ibibera ahandi.

Inkuru z’abanyamakuru nka Ian Birrell zitangira bandika ku bihugu byo muri Afurika, n’abayobozi babyo bakababona mu ishusho bifuza y’abayobozi bagendera ku mabwiriza ya ba mpatsibihugu; hanyuma bakagera mu mayira abiri, aho ishusho ba mpatsibihugu bifuza kureberamo abayobozi ba Afurika itandukana n’uko Abanyafurika bifuza kumera.

Inyandiko z’abo banyamakuru zose usanga zihuriye kuri ki kintu, kandi zose zihuriza ku mwanzuro umwe: amarangamutima y’akababaro ka nyirarureshwa k’abazungu bavuga ko umuyobozi runaka yahemukiye cyangwa yatengushye abanyamahanga, nyamara ku ruhande rwe uwo muyobozi nta masezerano ari kuri urwo rwego yagiranye n’ayo mahanga yo gukora ibyo bamwifuzaho.

Usomye inkuru ya Birrell, uhita utekereza nko ameze nka sakabaka n’icyarūzi bihora birekereje bicunga aho inkoko zitora. Ian Birrell na we ahora arebuzwa mu bireba Abanyarwanda, agashaka ako abyerekeza kuri Perezida Kagame ngo amusige icyasha.

Nta kundi kuntu umuntu ashobora gusobanura inyandiko ye avugamo ko Perezida Kagame yamubeshye cyangwa yamutunguye!

Mu by’ukuri, uko ibintu biteye ni uko Perezida Kagame afite ibyo yasezeranyije Abanyarwanda. Urugero yasezeranyije Abanyarwanda ko igihe akiriho, u Rwanda rutazigera rusubira mu makuba rwanyuzemo mu myaka 26 ishize ndetse yizeza umutekano usesuye abaturarwanda, kandi koko u Rwanda ni kimwe mu bihugu bitekanye ku Isi.

Ku bijyanye n’umutekano, Abanyarwanda ntibashobora kuvuga ko Perezida Kagame yabatengushye. Yarahiriye guharanira Agaciro k’Abanyarwanda ndetse abemerera ko azaharanira ko nta Munyarwanda ugomba guheranwa n’ubukene.

Perezida Kagame ubwo yahamagariraga Abanyarwanda gutekereza byagutse no gushyira hamwe, yavuze ko “Ibyo Abanyarwanda twiyemeje gukora si iby’abanyantege nke, cyangwa abafite intego.’’

Mu myaka 21 ishize, Abanyarwanda benshi bafashijwe kwivana mu bukene ndetse bakomeza gukora cyane ngo bubake igihugu kitagira uwo gisiga ku ruhande. Perezida Kagame arimo gukorera ku ndahiro yagiriye Abanyarwanda.

Ni ngombwa kandi kwibutsa ko Perezida Kagame yaburiye buri wese ufite igitekerezo cyo “gushoza intambara ku Rwanda” ko “agomba no kuba yiteguye ingaruka azahura nazo”. Ngo agapfa kaburiwe ni impongo. Ku bw’amahirwe make, kuburira Ian Birrell n’inshuti ye Paul Rusesabagina byabaye nko gucira injiji amarenga.

Bitari ibyo bagakwiye kuba barabihaye agaciro cyane: Perezida Kagame ni umugabo uguma ku ijambo. Abanyarwanda ibi barabizi, ari nayo mpamvu buri gihe iyo yagiriye uruzinduko hirya no hino mu gihugu, abaturage benshi bashishikarira kumubwira ibibazo byabo, kuko bazi neza ko abikemura ku buryo butaziguye.

Ntibisanzwe rero kumva umuturage w’Umwongereza Ian Birrell - kimwe na Roger Boyes wamenyekanye mu yindi nkuru yasohotse mbere-, avuga ko Perezida yamutengushye cyangwa yamubeshye, kandi Birrell atarigeze amutora, na Perezida Kagame nta kintu na kimwe yamusezeranyije.

Nk’uko byagiweho impaka kenshi, inkunga y’amahanga iba ifite icyo igamije kizwi. Niba inkunga, [y’Abongereza], yari igenewe kuzamura imibereho y’abayihabwa, ikaba yarakoreshejwe icyo yari igenewe, ibyo nta kibazo gikwiye kubamo. Ariko niba iyo kunga ibaye urwitwazo rwo gutesha agaciro amahitamo y’u Rwanda mu bya politiki no kubungabunga umutekano w’abaturage barwo, nk’uko biri mu myumvire ya bamwe nka Ian Birrel, byaba ari uguhindura inkunga igikoresho cya politiki no kuvogera ubusugire bw’ibindi bihugu.

Biratangaje gusa kumva Ian Birrel atekereza ko afite Ijambo ku byemezo n’amahitamo bya Perezida Kagame!

Mu bigaragara, nta muntu wabeshye Birrel cyangwa abaterankunga “cyane cyane ko ntacyo bemerewe kirenze intego yatumye inkunga isabwa ikanatangwa.” Inzozi zose baba bagira zirenze ibyo u Rwanda rwiyemeza gukoresha inkunga ruhabwa, nta wundi bireba, ahubwo ni umutwaro wa Birell na bagenzi be bakwiye kwirengera bonyine.

Igisobanuro rukumbi ku bitekerezo bidashinga bya Birrell ni uko hari ibyo yari yiteze byubakiye ku byo yibwira mu ntekerezo ze. Nk’umugabo usa n’uwo inzu iguyeho, Birell yabangamiwe no kubura aho amenera yivanga mu buyobozi bwacu, akaba yaranabonye ko “demokarasi itagenwa n’ibihugu bikomeye ku Isi.’’

Mu by’ukuri, gusoma inyandiko ya Birrell bituma umuntu yibaza niba agahinda ke karagize ingaruka ku bushobozi bwe bwo gutekereza neza.

Dufashe nk’urugero, Birrell avuga ko icyemezo cyo gushyiraho Icyongereza nk’ururimi rukoreshwa mu burezi mu Rwanda, byari mu rwego rwo gushaka imbaraga zo guhangana n’ikibazo cy’Ibihugu bikoresha Igifaransa byanengaga ubutegetsi bwa Kagame n’uruhare rwa FPR mu bwicanyi bwo mu 1994.

Umuntu yibaza igihugu nk’u Bufaransa, gifite abayobozi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse muri Ambasade y’iki gihugu mu Rwanda, akaba ariho Guverinoma y’Abajenosideri yarahiriye, ni gute icyo gihugu cyatinyuka kugira ibyo kinenga u Rwanda, cyangwa ngo cyumve cyahirikira ibyabaye kuri FPR.

Mu bifatika, iyo Barrell ataba yibera mu Isi ifata ibinyoma ikabyita ukuri, ntiyari gukoresha ipfunwe rya bamwe mu bayobozi b’u Bufaransa bagerageza guhunga uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo abihindure igikoresho cye mu gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda.

Ibinyoma bidafite ishingiro bya Birrell ntibira umupaka. Mu nyandiko ye, yakomeje anavuga ko icyemezo cyo gukorera Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza, CHOGM, i Kigali bishingiye ku ‘ipfunwe amahanga afite kuko yananiwe guhagarika Jenoside.’

Nyamara iyo iryo pfunwe riza kubaho, mu byihutirwa Guverinoma y’u Bwongereza yari kuba yarakoze kuva kera, ni ukuburanisha cyangwa kohereza abajenosideri batanu bakidegembya mu Bwongereza. Ntabwo icyo gihugu gishobora gukingira ikibaba abakekwaho gukora icyaha, hanyuma ngo Birrell ahindukire avuge ko gifite ipfunwe kubera Jenoside.

Mu bifatika niba iryo pfunwe rihari, ibihugu by’i Burayi na Amerika ntibyagombye kuba ubwihisho bw’abakekwaho Jenoside, n’abakomeje umugambi ushingiye ku ngengabitekerezo wa “Hutu Pawa”, ari nayo yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyo abakekwaho Jenoside ndetse n’abayihakana bahuriyeho, ni ugushyigikira Rusesabagina Paul mu mugambi yizeraga ko uzamugeza ku mwanya wa Perezida, bikaza kurangira urugendo rwe rumuzanye imbere y’ubutabera mu Rwanda.

Iyo ibitekerezo bya Birrell bitaza kuba byarahumishijwe n’urwango afitiye Perezida Kagame, mbere yo gusohora inyandiko ye yuzuyemo ibinyoma no kwisumbukuruza, yashoboraga kubanza gusoma inkuru ya Mugenzi we Joshua Hammer yasohotse mu kinyamakuru “The New York Times” aho yerekanye ko Rusesabagina yinjijwe mu mugambi w’iterabwoba n’agakundi k’abajenosideri; Birrell yashoboraga kumenya ukuri.

Iyo Birrell aza kwemera ko ntacyo u Rwanda rwakoze kinyuranye n’amategeko mu kugeza Rusesabagina imbere y’ubutabera, ikibazo cyaba gisigaye ni ukumenya niba umunsi umwe azemera ko Perezida Kagame afitanye igihango n’Abanyarwanda bamutoye, na we akarahirira kuzaharanira ibyagirira bose akamaro bityo akaba nta bucuti cyangwa umubano afitanye na bamwe mu Bongereza bafite imyumvire idahwitse yo kwigira intyoza ku miyoborere y’ibihugu by’abandi.

Nta muntu wigeze abeshya cyangwa ahemukira Ian Barrell ku bijyanye n’amahitamo n’imiyoborere y’u Rwanda, bityo igihe kirageze ko areka gukomeza kwibeshya, gushaka kugenera Abanyarwanda uko bagomba kubaho, gutesha agaciro abayobozi b’u Rwanda no kubabazwa n’umubano yumva mu mutwe we ko afitanye n’u Rwanda.

Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite bya Mushimire Olivier


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .