00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunsi agarura impundu i Rwanda: Igisigo cyahimbiwe Paul Kagame ku isabukuru ye y’amavuko

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 23 Ukwakira 2021 saa 07:55
Yasuwe :
0 0

Mu gihe twizihiza isabukuru y’amavuko ya Nyakubahwa Kagame Paul, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, nakoze mu nganzo muhimbira igisigo gisingiza ubutwari bwe mu kubohora u Rwanda no kuruyobora mu nzira igana aheza. Iki gisigo kandi kigamije kwishimira ko Imana yamuhaye Abanyarwanda nk’Umutabazi w’imbonekeragihe, umunsi yabonaga izuba ku wa 23 Ukwakira 1957.

Ndasiga umunsi uhamije imyato,
Umunsi agarura impundu i Rwanda,
Imitima yacu igahamya ituze,
Yongera kugaruka ibuntu,
5. Ikuzimu habura umuhigo.

Umunsi i Rwanda havuga Imana,
Maze iyirirwaga ahandi,
Yongera gutura i Rwanda,
Nuko twese tuhaba twanda,
10. BENIMANA dusasa Imana.

Imitima yahabye irahabuka,
Abadahuje baba mahwane,
Maze abirabuye barera,
Baririmba babyina intsinzi,
15. Insibo yabyo isobeka amahanga.

Umunsi agarura Impundu i Rwanda,
Ni umunsi usobetse byinshi,
Ni umunsi Kagame Paul,
Abohora uru Rwanda,
20. Tukava ibuzimu tujya ibuntu.

Umunsi agarura impundu i Rwanda,
Ni umunsi Kagame Paul,
Yunamura icumu ry’abicwa,
Akimika ingabo ibarinda,
25. Jenoside ikazima i Rwanda.

Ni yo mpumuro y’ibi byiza,
Ni yo mpamvu tuvuza impundu,
N’indirimbo zikaba urwunge,
Aho twicaye tugashima,
30. Umunsi agarura Impundu i Rwanda.

II
Hashize imyaka itari mikeya,
Hari umugambi uzira gisibya,
Wo kubohora urwa Gasabo
Ushyizwe mu ruge rudahuga,
35. Ruzire amage, rugira Imana.

Abakurambere barukunda
Barushakira ibyo kuganza,
Birimo koromya amahanga,
Ibyo kwanda babiha imbanza,
40. Rwitwa u Rwanda ruhamya intsinzi.

Ibyiza byose byoma i Rwanda,
Kiba igihugu cy’amata adateka,
Ubuki bwo buhora mu Rwega,
Izina ryogera iyo mu mahanga,
45. U Rwanda rutemba amata n’ubuki.

Ubumwe bwacu buhamya Imana,
Nayo igakunda igahama i Rwanda,
Ubukungu nziragihombo,
Buba umwandu ndagwabuvivi,
50. Imyaka myinshi ducana uwaka.

Umujyo wabo uhorana injyana,
Mu ishema rishinjagirana isheja,
Ijuru ry’u Rwanda rizira igihu,
Aho tuganje tuhavuga ibyiza,
55. By’umunsi agarura impundu i Rwanda.

III

Mu wa 1957,
Ku wa 23 Ukwakira uwo mwaka,
Impundu zungikanye ubudacuka,
Ko mwacu twibarutse umuhungu,
60. Ingabo y’icyaga yakiranwa yombi,

Ahabwa ikaze mu muryango,
Izina ryiza turarimwita
Ni Kagame kagamitse i Rwanda,
Nagame agamburuze abatwigimba,
65. Ahanurirwa kuzazahura u Rwanda,

Kuko yavutse dutsikimba,
Igihu cyabuditse i Rwanda,
Umwuka umwe wa nyamutsi,
Wazimagije iki kirere,
70. Urunturuntu rutugeze ahaga!

Ugira aho avuka agira aho avoma,
Agira aho avoma akivunura,
Uburere bwiza babuva imuzi,
Babugera imuzingo babumuhata,
75. Ngo abe umutoza w’Abanyagihango.

Bazahangana n’ibizira i Rwanda,
Byazimagije umurage warwo,
Urwa Gihanga rusubirane isoko,
Y’amahoro ahorana ihirwe,
80. Umunsi agarura impundu i Rwanda.

IV
Uko twabyinaga intsinzi,
Y’ibyiza bihora iwacu,
Niko twarwanaga n’icyago,
Twagicika ngo tugihunge,
85. Kikaduha isura isumba iyacyo,

Umubi yaraje asesera iwacu,
Asohoka ari uko atwaye isano,
Abayisangiye aradusenya,
Amacumu acanye aducamo icyuho,
90. Maze amacakubiri aracumba.

Ifumba yayo iduhuma amaso,
Isahu risumba umutimanama,
Irondakoko riradukonda,
Inda nini tuyiha indaro,
95. Maze inzangano ziraganza.
Ingoma z’igitugu zirahangwa,
Zuje igituna n’urutoto,
Bitaha i Rwanda bagena ingamba,
Zo kurwirukanamo abarutuye,
100. Amatage ahabwa ikaze.

Abana barwo babura amajyo,
Babura amaza abageza aheza,
Aho kuzura ubumwe burambye,
Bakomeza kuzura ubunyamaswa,
105. Ubunyarwanda bubura intaho.

Amaso yacu ahera ikirere,
Dushaka icyoko cy’Umutabazi,
Watugobotora ubwo bubata,
Bw’abadakunda umurage mwiza,
110. W’umunsi agarura impundu i Rwanda.

V

Urunturuntu ruhora i Rwanda,
Hahora umwuka wa nyamunsi,
Umunsi wije ntucye,
Aho gukimbagira gitore,
115. Tugashinjagirira ku mufunzo!!

Guca ibico biratotwa,
Kwica biba umuco karande,
Uraye akabara ubukeye,
Uwiriwe akabara ubwije,
120. Nta jambo akigira i Rwanda.
Ubugome bugaburirwa cyane,
Umutimamuntu ubura aho utura,
Umutimamana ubura aho utaha,
Itotezwa ritinda ikiriri,
125. Amahoro aboneka ikiribori!!

Bihumira ku mirari tubireba,
Amahanga abihunza amaso,
Nuko duhebera urwaje,
Kuko habuze Mukuru cyane,
130. Ngo ahashye ishyano ryimitswe i Rwanda.

Umusozo uba Jenoside,
Benda umwe, umwe, uko babishaka,
Binopfora izo mfura zose,
Tubura uwapfundura iryo pfundo,
135. Mu munsi agarura impundu i Rwanda.

VI

Umunsi uraza uzira igisibya,
Haza imbanza mu Batarutinya,
Haza Ingenzi mu Badahunga,
Haza Imanzi mu z’imbere,
140. Ngo aheze umwanzi w’Abanyarwanda.

Kagame Paul abaheta bose,
Yenda imitana ahamyamo imyambi,
Intwari y’Izahabu ihamya urugamba,
Rwo kubohora urwa Gihanga,
145. Ngo rukomeze no guhangwa.

Atamika umwambi uhorana imbuzi,
Atanga impuruza Isi ibireba,
Iz’Ikinani zarananaye,
Nyamara Inkotanyi z’amarere,
150. Ziramukiye kurubohora.

Urugamba rurema ubutareba inyuma,
Intambwe itabusanya zirayigenda,
Inkotanyi z’amarere zirarubira,
Zirurwana nta gishyika na gikeya
155. Intego nyayo ari ugushyika i Rwanda.
U Mutara wose zibwira abatanazi,
Zatanya zizibukira imyambi,
Zikataza zigana intsinzi,
Igicu cy’inzangano n’amatiku,
160. Cyeyuke mu Banyarwanda.

Mu Ruhengeri zibwira abatwigimba,
Kagame azirangaje imbere n’ubundi,
Inzirabwoba zigahungana ihubi,
Zarabukwa Inkotanyi z’amarere,
165. Maze ubwoba bukazitaha.

Zisesekara Kigali zigamitse,
N’umwishongoro w’Ingabo itsinda,
Intero ari imwe yikirizwa na bose,
Tuti intsinzi ni iy’ibihe byose,
170. Mu munsi agarura impundu i Rwanda.

VII

Reka ndabukire izi Ntwari,
Zarukebanuye rukaganza,
Izo nduba tuzibahunde,
Tubahe Nyanza nabo baganze,
175. Ni Intwari mu Banyarwanda.

Kizigenza mu Batarutinya,
Kagame Paul umugaba w’ikirenga,
Uwarangaje imbere Inkotanyi cyane,
Maze zigakera kurubohora,
180. Urwahetamye rugakebanurwa.

Intero igezweho n’intabusanya,
Ni iyo kuvuga imyato Kagame Paul,
Yabohoye u Rwanda ruraganje,
Ararwubaka ruhamya inganji,
185. Amahanga yaruvumaga aravunura.

Izahabu yamamaye amahanga,
Abarebakure tuyitunze,
Komeza wimakazwe mu Rwanda,
Uzahure ibituma twanda,
190. Umunsi ugarura impundu i Rwanda.
VIII

Kagame Paul,
Sugira usage use n’isumo,
Abanyarwanda turagukunda,
Rwanda yacu komeza uyitake,
195. Ikomeze ikungahare ubumanzi

Shyika aha shyinguro ry’urukundo,
Si ukubeshya si no gushyoma,
Ishyaka urwanira Abanyarwanda,
Niyo ndiri y’urukundo,
200. Rwogoga mu misokoro,

Wahawe ikaze ritanasaza,
Uhabwa ubuntu buzira intimba,
Komeza ube imbimbuzi ku rugamba,
Rwo guhambiriza ubutindi,
205. Ubukene bwose tunabucyahe.

Mu burambe uri imparamba,
Mu ndirimbo ukaba iz’urwunge,
Mu nkingi ukaba iya mwamba,
Abo wahembuye imbu zose,
210. Tuzaramba tukuririmba.

Uri umuyobozi ubereye uru Rwanda,
Ukaba umwerekeza ugana aheza,
Umuraba uruhungabanya wava hehe,
Ko rusigasiwe n’umugabo w’Intwari,
215. Urutekerereza ijoro n’umunsi!

Komeza wemere uru Rwanda,
Rubyare rukomeze ruheke,
Kandi rusubize ingobyi imugongo,
Rutere intambwe idasubira inyuma,
220. Mu iterambere rirambye.

Komeza ube umuhuza w’Abanyarwanda,
N’Imana Rugira byose,
Uyibere intumwa y’intatenguha,
Umuhoza wa BENIMANA,
225. Mu munsi ugarura Impundu i Rwanda.
IX

Urwijiji rwo kubura kivurira,
Twabonye Umuvunyi turaganje,
Umudendezo uradutaha,
Umwijima wabuditse ubugira kenshi,
230. Umucyo urawukubura haracya,

Abanyarwanda dufite iwacu,
Ubuhunzi bwabuze umuhigo,
Amacakubiri abura icyicaro,
Izo nzangano z’akamama,
235. Zagiye nk’ifuni iheze,

Ng’ayo ng’uko Ntore z’i Rwanda,
Mubukere twivuge imyato,
Tuvuge Intwari y’Izahabu i Rwanda,
Kagame Paul, komera ganza
245. Wakebanuye u Rwanda rugahama,

Maze rumurikira amahanga,
Baduhahaho ubwo buhanga
Bukemura ibitugoye,
Abaduhinduye karobwa,
245. Badusingiza ubwo butwari.

Reka nsoze ntasiba inganzo,
Nzayisubukura undi munsi,
Mu wundi mwaka ngarukamyaka,
Nsiga cyane ubudahugenza,
250. Umunsi agarura impundu i Rwanda.

yi foto yafashwe mu Ugushyingo 1957, uhereye ibumoso: Mzee Mutembe ubyara Kagame muri Batisimu, uteruye umwana ni Agnes Bezinge nyina muri Batisimu mu gihe abandi ari umubyeyi we Asteria Rutagambwa na Gatarina Bushayija wari inshuti y'umuryango

Umusizi Nsanzabera Jean de Deu


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .