Umunezero w’umugore, urufunguzo rw’urugo rutekanye

Yanditswe na Pastor Desire Habyarimana
Kuya 1 Ukwakira 2019 saa 03:27
Yasuwe :
0 0

Ubusanzwe umugore ni we mugenzuzi w’ibikorerwa mu rugo byose, ari nayo mpamvu umunezero we ugira impinduka nziza ku byishimo by’umuryango wose kurusha umugabo.

Ubushakashatsi bwerekeranye n’imibanire mu ngo, bwagaragaje ko umunezero w’umugore ufite akamaro ntagereranywa mu kubungabunga no gushyigikira imitekerereze myiza y’abana mu muryango mu kigero cy’ubwangavu n’ubugimbi.

Mu bushakashatsi bujyanye n’imibanire mu ngo buyobowe na Harry Benson na Professor Steve McKay wo muri Kaminuza ya Lincoln, basanze ingo 13,000 zihamya ko umugore ariwe uzana amahoro n’umutekano mu bana kuva bakivuka kugeza bubatse ingo zabo.

Iyo umubyeyi yeretse umwana we umunezero uri ku kigero cyo hejuru mu gihe cy’amezi icyenda y’ubukure bituma azamuka neza agakurana imyumvire myiza kandi ubwonko bukaba bufungutse.

Muri ubu bushakashatsi babajije uburyo ababyeyi bagaragariza abana babo ibyishimo n’uburyo bicarana baganira. Basanze umwana waganirijwe n’ababyeyi be kuva afite amezi icyenda kugeza yujuje imyaka 14, ariwe ugira ubuzima bwiza mu gihe umwana utarabonye umunezero w’ababyeyi muri iki kigero usanga ibibazo byo mu mutwe ariwe bibarizwaho.

Mu gikorwa cyo kugaragariza abana umunezero, ku mugore byikuba inshuro ebyiri kuruta uko umugabo yabikora. Ibi bizanira umuryango imibereho myiza.

Benson yavuze ijambo ryamamaye hose ati “umugore wishimye, ubuzima bwishimye”, kandi koko iyo ugenzuye neza usanga ibi ari ukuri.

Yakomeje avuga ko urufunguzo rw’umuryango wishimye ari uko umugabo akunda umugore by’ukuri hanyuma urukundo rwose umugore ahawe akarusangiza abana ndetse agashyiraho n’uburyo bwe karemano yavukanye.

Uburinganire bushishishikariza abashakanye (umugore n’umugabo) gufatanya kurera ku kigero kingana ariko kugeza ubu abagabo ntibabikora ahubwo usanga abagore ari bo baharirwa inshingano.

Abagabo bagomba kuzuzanya n’abagore babo mu kwita ku bana, ikindi kandi bakwiye gufata mu mitwe yabo ko kububaha no guca bugufi bidasobanura guta agaciro cyangwa kuba inganzwa ahubwo ni ukubaka icyizere cy’umuryango uzira amakimbirane.

Pasiteri Habyarimana Désiré ni umuvugabutumwa mu Itorero rya ADEPR

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza