U Rwanda ni igihugu cyigenga kandi kigendera ku mategeko. Kuba igihugu cyacu gikennye, bituma kigirana ubucuti n’ubutwererane n’andi mahanga. Hari byinshi twungukira muri ubwo bucuti harimo kurahura ubwenge, inkunga n’ibindi, ariko aho bucyera bazadutamika inkunga tumire n’uburozi.
Natekereje kwandika ibi ngendeye ku gikorwa nabonye cyakozwe kuri Amabasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda aho banditse ku nkuta amagambo asaba uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina, abo twita (Abatinganyi). Nibajije nti: “Ese koko kwemera ubutinganyi no kubuha rugari, nicyo kibazo cy’ingutu u Rwanda rufite Amerika ibona gikwiye gukemurwa mu maguru mashya?”
Uretse ko nta muntu n’umwe ndumva mu Rwanda yahohotewe kubera ko ari umutinganyi, (Uwo byigeze kuvugwaho ni uwitwa Dady de Maximo, ariko nkeka ko atahowe ubutinganyi kuko yigeze kubitangaza kuri radio ko atari we); ubundi bakwiye uburenganzira bw’iki, buva he bukagarukira he? kuri ayo mahano mpamya ko yanduza umuco mwiza w’Abanyarwanda.
Njye nsanga hari byinshi bihangayikishije u Rwanda n’Abanyarwanda aba banyamahanga bakwiye kurushyigikiramo aho kuzana ibitwanduriza umuco gakondo binateye isoni ngo umuhungu yende undi, no ku bakobwa bibe bityo. Ese ubwo twazororoka bigenze gute?
Ubuyobozi bw’ u Rwanda burabe maso ibi byitwa kwiyenza, barashaka kudukomanyiriza nk’uko byagenze ku gihugu cya Uganda cyo cyeruye kikavuga ko kitazihanganira na rimwe ubwo butinganyi.
Ni mu gihe kandi, kuko badushakishije kenshi baratubura. Ngizo za raporo z’impimbano n’ibindi binyoma bagereka ku Rwanda ngo ntirwubahiriza uburenganzira bwa muntu none ngo nitwadukire n’ibitwangiriza umuco.
Ese ubundi ko ibyo kuryamana bibera ahiherereye, ababikora bakoze ibyo bakora aho babikorera bakirinda kujya ku karubanda aho gutesha abantu umwanya. Kereka niba bashaka uburenganzira bwo gukora ibyo mu ruhame. Iki cyo ni icyaha gihanwa mu Rwanda kuko byakwitwa urukozasoni.
Ntabwo byoroshye, ni intambara yo mu bundi buryo tugomba kurwana ariko hari abandi bayishoje bihagararaho. Bisaba kugira amakenga kuko mu bindi bihugu hagiye hafatwa ibihano ku batinganyi ugasanga amahanga arahagurutse harimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Urugero ni nka Nigeria, Uganda n’ahandi. Ku rundi ruhande, hari abishora mu butinganyi bashaka amaramuko ndetse hari n’ababa babikora bifuza ko bijya ku mugaragaro ngo babone iyo nkunga cyangwa andi maronko.
Nsanga Abanyarwanda ubwabo aribo bakwiye kwicara hamwe bakaganira kuri iki kibazo bagendeye ku muco n’imyemerere yabo bagafata umwanzuro kuri cyo nk’uko ibindi binakomeye byagiye bikemurwa nyuma yo kubonerwa ibisubizo. Twiboneye nka Gacaca yunga Abanyarwanda, Gira Inka iva ku kugabirwa kwahozeho n’ibindi kandi byaratwubatse.
Dufite umubyeyi ureba kure kandi udatatira igihango yagiranye natwe twamutoye, nakunde ashyire imbere kwigira yadutoje maze adukingire ayo mahano tuzanirwa na ba gashakabuhake bahinduye isura y’ubukoloni aho bashaka kudutekerereza.
Ntidukwiye guhuma amaso ngo tujye aho bashaka kudutekerereza no kutwinjizamo imico yabo dore ko ari myinshi mu gihe twe dufite umuco umwe mwiza kandi utubereye twese Abanyarwanda.
Duharanire kwigira!
TANGA IGITEKEREZO