Ubumenyi n’ubuhanga nibihabwe intebe, Bakame ashyingurwe mu ruhame

Yanditswe na Rwabigwi Gilbert
Kuya 25 Mata 2019 saa 06:58
Yasuwe :
0 0

Ikibazo cyugarije isi kiruta ibindi muri iki gihe ntabwo ari inzara, intambara y’amasasu cyangwa imihindagurikire y’ikirere nk’uko ibitangazamakuru, amarangamutima n’ibitekerezo bya benshi bivuga. Ubujiji ni cyo kibazo kidukomereye twese kugeza ubu.

Mu buryo bwimbitse ndetse twirengagije inyito y’iri jambo muri rusange, ubujiji bwakagombye kumvikana nk’ibura ry’ubumenyi bwo gukemura ibibazo bitwugarije, kandi bifatika, mu buryo burambye.

Ubumenyi nibwo butuma dusobanukirwa, tukumva uko isi turimo ikora, impamvu ibintu biri uko bimeze cyangwa impamvu abantu, izindi nyamaswa n’ibintu muri rusange biteye uko biri.

Ubumenyi kandi buturuka mu bushakashatsi bw’abahanga cyangwa abantu basanzwe, bashoboye gufata igihe cyabo bakitegereza imyitwarire cyangwa imihindagurikire y’ibintu, bakibaza ibibazo bikomeye (akenshi bisa n’ubusazi), bagafata imyanzuro bashingiye ku ruhererekane rw’amakuru n’ibitekerezo bungutse.

Ubumenyi ni bugari, biragoye kubusobanukirwa ugashyiraho imipaka. Ariko ubumenyi burarutanwa: ubumenyi bujyanye n’ikintu gifitiye isi cyangwa abantu benshi akamaro ntabwo bwagereranywa n’ubumenyi bw’imiterere, tuvuge y’uko icyumba cya kanaka cyabyutse gisa cyangwa se ubumenyi bushingiye ku marangamutima ya bamwe.

Ubumenyi bufite imbaraga ni ubufite icyo bumariye urwunge rw’ibintu bya ngombwa bituma abanyagihugu batera imbere. Akenshi busangwa mu mashami ane: imico (itari gakondo), za siyansi, inganda, n’imiyoborere myiza.

Ubumenyi bwiza kandi si ubutuma abantu birara ngo bibwire ko bamenye byose. Ahubwo ni ubutanga ubwenge butuma bumva ko bagomba guhozaho, bakibaza ibibazo bikomeye kandi bakagira uburyo bwo gusesengura no kunenga ibitekerezo bagamije gutyaza ubumenyi bafite.

Mu Rwanda by’umwihariko turacyari inyuma mu nzego z’ubumenyi. N’ibyo tuzi ntibizwi mu buryo busobanutse. Ubuhanga n’abahanga ntituramenya kubiha agaciro. Ibi biterwa ahanini n’ubujiji ndetse no kutamenya imbaraga z’akazi n’umurimo, twibwira ko byose tubihabwa, tukabigenerwa na Nyagasani.

Ariko kandi ibi byose bihera mu ishuri, uko twigishwa. Tubaye dukura twese twigishwa ubumenyi icyo aricyo, tugasobanukirwa inzira binyuramo kugira ngo tumenye ibyo tuzi n’uruhare rw’abahanga mu iterambere, byatuma ubujiji nabwo busobanuka bukanirindwa.

Nk’igihugu, dukeneye kumenya ubumenyi n’abahanga dufite, ibyo tubura ndetse n’ibyo tutazi tukabyemera, ubundi tugakora igenamigambi. Kandi n’ubwo buri wese akwiriye uburenganzira bwo kwisanzura mu gukora igenamigambi, ni ngombwa ko abafite ubumenyi bugari bamenyekana bagahabwa n’ijambo. Aho guhera haroroshye: dukwiye kwica Bakame, tukamushyingura. Twese hamwe.

Nkunze kubwira abantu ko Bakame ari cyo kiremwa cyaruse ibindi mu mateka y’ubuvanganzo bw’u Rwanda, kandi ni byo. Arazwi, arakunzwe, ariko icyo yadusizemo si icyo kwishimirwa na gato. Bakame, mu nkuru zamwanditsweho zitandukanye, ni umuhanga, akemura ibibazo kandi arashimishije. Ariko nyuma y’ibyo byose, kugira ngo agere ku byo yifuza agomba kugira ubucakura, amariganya, agakora n’amafuti atari make.

Ntabwo nzi niba abanditsi n’abaremye bakanatwigisha Bakame ari byo bari bagambiriye, ariko icyo badusizemo ni uko abahanga bakoresha ubucakura n’amanyanga menshi kugira ngo bagere kubyo biyemeje, kandi ntabwo ari byo. Bakame yahaye ubumenyi n’ubuhanga isura mbi. Dukwiye kuyihindura.

Rwabigwi ni umwanditsi akaba n’umuyobozi wa YouLI, umuryango ushishikariza urubyiruko guhora rwiyungura ubumenyi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza