U Buholandi bwijeje inkunga mu gushyikiriza ubutabera abakoze Jenoside bacyihishahisha

Yanditswe na Matthijs Wolters
Kuya 9 Mata 2020 saa 05:43
Yasuwe :
0 0

Ku wa 07 Mata ni itariki izahora yibutsa intangiriro y’ibihe bibi mu mateka y’u Rwanda n’Isi yose. Mu mezi yakurikiye, Isi yaje kubona ko ari indi Jenoside yari irimo kuba.

Ku wa 07 Mata ni itariki izahora yibutsa intangiriro y’ibihe bibi mu mateka y’u Rwanda n’Isi yose. Mu mezi yakurikiye, Isi yaje kubona ko ari indi Jenoside yari irimo kuba.

Nubwo umuryango mpuzamahanga wari warahize ko utazongera kwemera ko ubwicanyi ndengakamere nka Jenoside yakorewe Abayahudi bwongera kubaho, hafi nyuma y’igice cy’ikinyejana, Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yabaye ku manywa y’ihangu, ihitana abasaga miliyoni y’abantu, inasiga igihugu ari amatongo.

Umwaka ushize nagarutse i Kigali; nibyo, naragarutse kubera ko nari narakoreye muri iki gihugu kuva mu muhindo wa 1994 kugeza mu mpeshyi yo mu 1995. Ibyo niboneye icyo gihe, cyari igihugu cyashegeshwe.

Cyari igihe cy’agahinda katavugwa. Mbese cyari n’igihe umuntu adashobora kwiyumvisha neza ibyari byabaye. Abanyarwanda ndetse n’imiryango mpuzamahanga yose bibazaga uko ibyo bintu byashobotse!

Na n’ubu kandi ntiturabona ibisubizo byose. Nibyo koko hari ibisobanuro bya politiki, by’ubukungu, by’amategeko ndetse n’iby’imitekerereze – Amateka mabi y’u Rwanda yakozweho ubushakashatsi n’abantu benshi.

Ariko mu by’ukuri ibyabaye, ku rwego rwa kimuntu – impamvu abantu bishe abaturanyi babo, abato n’abakuru, impamvu ibihumbi by’abagore batagira kivurira bafashwe ku ngufu, impamvu umuryango nyarwanda muri iki gihugu wacitsemo ibice aka kageni – na n’ubu birenze imyumvire ya muntu.

Muri uku kwezi turibuka abatuvuyemo, ndetse n’abarokotse ariko ubuzima bwabo bukaba bwaragizweho ingaruka ku buryo budasubirwaho. Ntabwo uyu ari umurimo woroshye. Amashusho y’abatuvuyemo akomeza kutugaruka mu bitekerezo, bikabyutsa amarangamutima yacu.

Ariko n’ubwo bigoye, ni ngombwa ko twongera gutekereza kuri Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994. Dutekereze ku byo abantu bashobora gukora bashingiye ku mpamvu zidafite ishingiro.

Mu kuzirikana ibyabaye, turashingira ku nzirakarengane zatuvuyemo ndetse n’abarokotse, kugira ngo turebe ko ubutabera bwakomeza gutangwa, ndetse n’ubwiyunge bwagerwaho tugamije ejo heza kandi tugafatanyiriza hamwe igihe cyose twabona ikimenyetso kitari cyiza.

Kandi ibi rwose nibyo u Rwanda rwakoze. Uruhuri rw’ibibazo u Rwanda rwahuye nabyo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi byasaga n’aho bidashoboka. Byari byoroshye kudaha agaciro icyemezo cy’Abanyarwanda cyo kubaka umuryango nyarwanda no guhindura ibyari umurage wo kwiheba icyizere cy’ejo hazaza.

Nyamara inshuro nyinshi muri icyo gihe, naherekeje abakozi ba Leta bari bagiye mu kazi mu giturage, aho babwiraga abaturage bo mu midugudu bakanabatega amatwi hagamijwe guhangana n’imizi y’amacakubiri no kubaka igihugu gishya. Nahaboneye akamaro ko gutegwa amatwi n’nyota y’ubutabera mu kazi twari twagiyemo i Ntarama muri Nzeri 1994.

Abantu bari batonze umurongo kugira ngo batange ubuhamya ku byabaye, babwira abakozi b’Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare (ICRC), hafi y’urusengero aho benshi muri bene wabo bari bariciwe bunyamaswa. Ibyo bikorwa nibyo byerekanaga inzira igana aheza. Uyu munsi ibyavuyemo bigaragarira buri wese: u Rwanda ni igihugu cyubatswe bundi bushya.

Dutanze urugero ku kintu kimwe mu byavuguruwe, u Rwanda rwongeye kubaka bundi bushya imikorere y’ubucamanza. Gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside ntabwo wari umurimo woroshye, ukurikije umubare munini w’abantu bayigizemo uruhare ndetse n’imbamutima y’inzika n’ikiniga byari mu banyarwanda benshi.

Kugira ngo u Rwanda rubashe guhangana n’umubare w’imanza zitagira ingano no kugira ngo ubutabera bujyane n’ubwiyunge, u Rwanda rwashyizeho inkiko Gacaca. Abenshi mu bagize uruhare muri Jenoside bemeye ibyaha mu nkiko Gacaca mu midugudu yabo, nyuma nibwo abacitse ku icumu mu gihugu hose bemeye kongera kubana n’ababiciye.

Biragoye kwiyumvisha ubutwari ntagererwanywa bwagaragajwe kuri iki gikorwa. Iyo hatabaho inkiko Gacaca, ibirarane by’imanza n’ubu biba bicyuzuriranye. Inyandiko z’imanza zaciwe na Gacaca hirya no hino mu gihugu, zifite uruhare runini mu bwiyunge. Ni ubuhamya bufatika bw’ibyabaye.

Nshimishijwe n’uko ubufatanye busesuye hagati y’ u Buholandi, AEGIS Trust ndetse na Leta y’u Rwanda bwatumye gushyingura izo nyandiko mu buryo bwa gihanga bishoboka.

Inzego z’ubutabera zisanzwe nazo kandi zafashijwe kwiyubaka. Gereza zarubatswe, abanyamategeko n’abacamanza barahuguwe, ibigo bitandukanye nka kimwe gishinzwe gushakisha abagize uruhare muri Jenoside (GFTU) gishyirwaho.

Ubu bufasha bwafashije Abanyarwanda kubona ubutabera. U Buholandi buzakomeza gufasha mu gutuma abagize uruhare muri Jenoside bagezwa imbere y’ubutabera mu gihugu bakoreyemo ibyaha, aho bishoboka. Reka byumvikane neza: ntihashobora kubaho kudahana abakoze amahano nk’aya.

Munyemerere mbonereho gushimira Abanyarwanda ku byiza byinshi bagezeho, kubera uburyo bagaragarije Isi ko nyuma y’amahano atagira gihanura, abaturage bashobora kugarura indangagaciro zabo no kubona icyubahiro mu nzira igana aheza.

U Buholandi buzakomeza kandi gusigasiga ubucuti bwabwo buherekeza Abanyarwanda muri icyo gikorwa kandi bakagira uruhare mu guharanira ukuri n’ubwiyunge.

Ambasaderi Walter Matthijs ni we uhagarariye u Buholandi mu Rwanda
Ubwo ambasaderi Walter Matthijs yasuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .