Twabwirwagwa ko ari ‘Inyenzi z’Inyangarwanda’, tuza gusanga ari ‘Intarumikwa, abatabazi b’u Rwanda’ - Béatrice Uwera

Yanditswe na Beatrice Uwera
Kuya 29 Kamena 2020 saa 06:59
Yasuwe :
0 0

Njya nicara nkibuka ukuntu urugamba rwo kubohora u Rwanda mu 1990 rwatangiye n’inkuru zavugwaga icyo gihe kuri izo ngabo zari zashoje intambara, inkuru zabarwaga n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda rw’icyo gihe, ngasanga koko wa mugani ngo "Abatabizi bicwa no kutabimenya", cyangwa se nti "Izo nkotanyi iyo baza kuzimenya byari kuborohera."

Urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiye niga mu mashuri yisumbuye mu Majyepfo ahitwa mu Byimana. Nibuka cyane abatuyoboraga (Ababikira), ndetse n’abarimu bacu batubwira ko u Rwanda rwatewe "n’abantu bitwaje intwaro baturutse mu Buganda."

Ayo makuru twayumvise ku italiki ya mbere Ukwakira, saa 12h45 avugwa na Amabilisi Sibomana. Uhawe ijambo wese yavugaga ko ari "utuntu dusa n’ingarisi, tw’utwiyahuzi, tutazi iyo tujya, tw’utwana duto, twitwaje amacumu, imiheto, amabuye n’ibindi bikoresho bya gakondo bidashobora guhangana n’amasasu, indege n’Ibindi bitwaro bya kirimbuzi by’INZIRABWOBA!!!"

Mu minsi yakurikiyeho bavugaga ko ari "inyenzi zateye u Rwanda", bongera gukoresha iryo zina ryakoreshejwe nko mu myaka ya za 60, igihe bamwe mu mpunzi z’abana Rwanda bari barameneshejwe mu gihugu bageragezaga kugaruka barwana.

Mu minsi yakurikiye hatangiye urwikekwe, abarimu b’abatutsi barafungwa biswe ibyitso, bashinjwa ngo bakorana n’umwanzi, abana b’abatutsi baratotezwa, bakaturaza muri za anketi (enquête) z’urudaca, bakandika inyandiko (tracts) bakazikwirakwiza bavuga ko ari twe twazanditse, bakadusaka buri munsi ngo twitwaje ibyuma n’imbunda Inyenzi zaduhaye, ndetse baza no kutwirukana kandi bazi neza ko "muri icyo gihe" nta modoka yatuvana ku ishuri ngo izatugeze iwacu kuko ibintu byose byari byarahagaritswe. Ariko Imana yaraturinze cyane.

Byatumaga nibaza cyane kuri izo Nyenzi zitagira intwaro ntizigire imbaraga, ariko ukabona zarahahamuye abo bayobozi bacu ndetse na ba Burugumesitiri na ba Perefe, cyane cyane ko mu makuru bavugaga ko Inyenzi bazihumbahumbye nta n’imwe yo kubara inkuru isigaye ku butaka bw’u Rwanda. Ukibaza uko zagera ku bantu bari hagati mu gihugu bikagushobera.

Uko Intambara yagendaga imenyerwa, ni nako za Nyenzi bavugaga zagendaga zibatesha ibice binini byinshi by’u Rwanda, zikabasha kuvuga zikumvikana kugera mu Rwanda hose zikoresheje ya Radio yitwaga MUHABURA. Nkarushaho gusobanukirwa n’ubwo nari muto, ko izo Nyenzi bavuga zishobora kuba zifite imbaraga ariko bakaba batubeshya!

Nibyo koko zari zifite imbaraga ariko cyane cyane zari zifite IMPAMVU. Kwirukanwa iwanyu, nyuma y’igihe bati "igihugu ni gito ntimwabona aho mukwirwa." Kuba impunzi mu bihugu bitabashaka. Kubura uburenganzira no gutereranwa n’isi yose. Nta yandi mahitamo zari zifite uretse gutaha hakoreshejwe imbaraga. Ntizatinye intambara, imibereho itoroshye ku rugamba, ariko bari bafite imbaraga z’umutima n’impamvu yumvikana ari nayo yatumye bakomeza intego.

Ibintu byarakomeje tukumva Inkotanyi mu majyaruguru, twumva ngo zakinguye gereza ya Ruhengeri zikuramo abafunzwe, twumva amakuru atandukanye bigera n’aho bazisaba iminshyikirano!!! Aho niho nasobanukiwe bidasubirwaho ko za Nyenzi ahubwo nabo ubwabo batari bazizi bakaba bamaze kuzisobanukirwa!!

Nibuka cyane iyo mishyikirano n’ibyayikurikiye byagaragazaga ko ubutegetsi bw’u Rwanda rw’icyo gihe bwagendaga bubura ubwinyagamburiro bwo gukomeza guhemukira abanyarwanda, kubacamo ibice no kubica, ibi bikaba byarabaye ngombwa ko bemera kugabana ubutegetsi na za Nyenzi bavugaga!!

Ariko noneho bari barongeyeho ko ari Inyenzi-Inkotanyi!!! Bari bamaze kumva neza icyo zishaka kandi no mu guhangana na zo ku rugamba bari barasobanukiwe ko atari agafu k’imvugwarimwe!!

Nkunda kwibuka cyane urugamba rwo kubohora u Rwanda rutangira, Inkotanyi zaririmbaga indirimbo igaragaza cyane urukumbuzi, urukundo rw’igihugu n’uburenganzira bavukijwe bwo kuba mu gihugu cyababyaye.

Bwa mbere nibuka iyitwa "IHUMURE" yavugaga ngo "Ihumure banyarwanda, Ihumure simbateye, ahubwo ndabatabaye", nkongera nkibuka iyavugaga iti "u Rwanda ruratugaya ruti ’ese mwangenje mute ko nta n’uwahindukiye, jye ko ntashyiguka ngo mbasange aho muri ko ari kure, mwinyakure munsange”, indi ikagira iti “Muntu udakunda ishyaka ry’iwanyu mbese ukunda iki?? Muntu udakunda ahakubyaye mbese umeze ute?”, indi ikagira iti “Nta mpamvu nta mpamvu n’imwe ndeba, nta n’ikibazo cyambuza kujya iwacu mu Rwanda."

Bageze aho bagira inama ubuyobozi bw’u Rwanda rw’icyo gihe bati “Ibihugu by’inshuti biza kugusura, biti ’abantu bose baraguseka kirazira mu muco w’ababyeyi kwirukana umwana ushaka kujya iwabo!!”

Izi ndirimbo zagaragazaga ko abantu bashaka gutaha iwabo nta kindi kirenzeho basabaga, ariko ababwirwaga bameza nk’abariye intumva, byabaye ngombwa ko bumvishwa n’urusaku rw’imbunda, bagakomeza kubeshya abaturage ko Inyenzi ari inyantege nkeya, nta masasu zigira zirasa amashaza, n’ibindi binyoma bisekeje ukurikije uko urugamba nyirizina rwari rumeze.

Mu buhemu bwinshi, urwango ndetse n’ubugome, abayobozi b’u Rwanda rw’icyo gihe bateguye kumara icyitwa umututsi wese mu Rwanda, ntibanatinye kuvuga mu itangazamakuru ko Izo nyenzi zizasanga bene wazo barashyize!!!

Ng’uko uko Jenoside yabaye ikamara abantu, imisozi myiza y’u Rwanda icura imiborogo, bica ababyeyi, abakecuru n’abasaza, impinja n’abari mu nda ntibabatinya, abarwayi mu bitaro igihugu cyose gihinduka amaraso n’imirambo!

Mu gukaza umurego, Inkotanyi zagendaga zirwana n’abicanyi ari na ko zirokora abo zisanze bagihumeka, ubundi zikagira abo zitesha abicanyi kuva mu bice zari zirimo mu Majyaruguru kugera mu mujyi wa Kigali ndetse zirakomeza zikwira u Rwanda rwose zagiye zirokora abantu, zivura inkomere, zigaburira abashonje, zihetse abana bateshejwe ababyeyi...

Zakoze akazi kuzuyemo ibitangaza, zinyibutsa indirimbo kera baririmbaga mu misa ivuga ngo “Yezu yigaruriye imitima y’abantu agira neza aho anyuze hose”. INKOTANYI nguko uko zigaruriye imitima y’abo zaje zisanga hirya no hino, zikora ibikorwa by’ubutwari ntagereranywa.

INKOTANYI zatabaye u Rwanda n’Abanyarwanda, zamenyaga igikwiye aho zigeze hose, zakoraga byinshi icyarimwe ngo zigarure ubuzima mu gihugu, zakoreshaga imbaraga zitatekerezwa n’umuntu, nta mashuri nibaza ko zabyigiyemo, nta bundi bushobozi burenze zari zifite ariko zari zizi icyo zishaka.

Mu gihe twibuka imyaka 26 tumaze izo NKOTANYI zibohoye u Rwanda, nabuze amagambo nazivugamo ndangenekereza nti :

"Inganji"

Dore umwijima ureyutse,
Dore Inkotanyi twumvise
Ziratanya zitabara
Ziromora zihoza zidahumbya,
Zihetse impinja, Ziromora inkomere,
Umuheto kandi zikiwukomeje
Ngo tudahungabanywa zirebera.

Inkuba zesa ni mwe,
Abatabazi ni mwe
Imana yeze ni mwe
Inkuru nziza ni mwe
Icyomoro cyacu ni mwe.

Muri ineza nyirizina
Muri intwari byahamye
Muri abanywanyi b’imena
Muri ingabo nyazo byuzuye
Muri urukundo rweruye
Muri Inganji z’ibihame!!


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .