Ribara uwariraye: Ijambo “Inkotanyi” risobanura ubuzima (Ubuhamya)

Yanditswe na Beatrice Uwera
Kuya 18 Kamena 2020 saa 02:34
Yasuwe :
0 0

Ku wa 18 Kamena 1994 bwarakeye, ntitwari twaryamye. Hari bamwe bari barashwe amaguru, mu kwaha n’ahandi ntibapfa. Nibuka cyane mushuti wanjye Jean Claude Muhikira (ariho), ukuntu bamurashe ntareba kubera urusaku rw’amasasu menshi noneho anguyeho ngira ngo bamuteye icyuma kuko igisebe cyari kinini pe (aho isasu ryasohokeye) nkagira ngo yapfuye, ku buryo baje kumuvanamo inkweto, umukandara n’ikofi akindyamyeho noneho arataka cyane ubwo nanjye mupfuka umunwa ngize Imana mbona baragiye.

Bwakeye tubona abahungu bamwe babashije kwihisha hirya no hino mu igaraje, abantu bataka, imiborogo, abanyamakuru bacicikana bashaka kutubaza uko byaraye bigenze.

Padiri Munyeshyaka ahagaze mu Kiliziya agenzura ameze nk’umuhinzi ureba imirima ye, ubwo hanze hari ya mirambo baraye barashe, ariko interahamwe ziracyajagata imbere mu Kiliziya zinjira zitwara uwo zishatse.

Ukabona bahagurukije umuntu batangiye kumukubita nabi cyane bakamusohora bakajya kumwicira hanze. Amatwi yacu yari arimo imvange nyinshi z’amajwi mabi koko. Izuba rimaze kwaka hatera umunuko n’amasazi kandi tudafite uko tubigenza, imibiri itangiye gushwanyuka ku buryo kugira ngo usohoke ujye nko mu bwiherero cyangwa gushaka akantu akariko kose wasimbukaga imirambo (nta bwoba nibuka bwo kurenga umurambo w’umuntu nzi, inshuti, umuvandimwe. Twari twabaye inyamaswa).

Ntabwo twigeze tumenya igihe amakamyo yaziye gutwara iyo mirambo kuko twaje gusanga ntayihari. Ubwo byose Padiri Munyeshyaka niwe wabikoze azi n’aho bashyinguye abo bantu. Nibuka ko umurambo wa Hyacinthe bawukuyemo bacukura hafi aho baramushyingura, byose umuntu abyibuka amahushuka.

Bigeze nka saa tanu ku manywa tubona haje Perefe Renzaho ari kumwe n’umugore wari umugenzuzi w’amashuri witwa Angelina Mukandutiye (aherutse gutaha avuye muri Congo ubu afungiwe i Mageragere) bari kumwe n’abasirikare ba MINUAR n’abandi basirikare benshi.

Baraje binjira mu Kiliziya, turongera dutegereza gupfa muri ako kanya, bafite amalisiti maremare n’interahamwe zagendaga zibereka abanditseho kuko ntibari banazi amasura.

Bagenda bahagurutsa abantu (abagabo n’abasore), bakabasohora hanze. Nibuka umugabo muremure witwaga Gasongo (aruhukire mu mahoro), yashatse no kwiruka ngo abacike ariko interahamwe ziramufata cyane ziramuzana.

Uyu mugabo Gasongo n’abari muri Saint Paul baramuzi kuko yajyaga atugemurira amazi, burya mu mpunzi habamo abashiritse ubwoba kurusha abandi. Bamaze kuba benshi babatsindagira mu ikamyo, ntabwo twamenye aho bagiye kubicira. Interahamwe ntizigeze ziva mu Kiliziya, ahubwo zikomeza gutwara abantu, zikuramo abakobwa zikabajyana. Bwaje kwira umunsi umeze utyo.

Bwakeye ku wa 19 Kamena 1994, haza MINUAR izanye imodoka nyinshi nk’umunani ije gutwara impunzi zo muri Ste Famille ziri mu bice bibiri: Abari bariyandikishije ko bashaka kujya mu gice cya Guverinoma y’Abatabazi n’abari bariyandikishije ko bagomba kujya mu gice cy’Inkotanyi.

Njye maze kubimenya nahise numva abo muri Saint Paul nta hantu twanditse na hamwe, kandi numvaga uwo munsi ntashobora kuwurenza Interahamwe zitanyishe cyangwa ngo zijye kunkoresha ibyo zishaka.

MINUAR yinjiye mu kumba k’inama ko kwa Padiri mfunga umwuka mbwira mama wanjye twari kumwe nti ngiye kugenda mbabwire ko natwe duhari, batwongere kuri lisiti bafite.

Ste Famille hari harimo abantu benshi ku buryo n’izo modoka zari nke cyane koko. Mama tacyo yari kumbuza kuko yabonaga n’ubundi napfuyem, ndagenda ngeze ku muryango Padiri Munyeshyaka araza ati “wowe urashaka iki hano”, ashaka kumbuza kwinjira ariko ndasakuza nti “ubu se twe ko twavuye muri St Paul mukaba mutatwanditse turaguma hano gute?”

Ati “Byarangiye, ndamwinginga nti reka ninjire muri iyi nama mbibwire aba bantu ba MINUAR kuko ni ikintu kidasanzwe”.

Kubera ko Imana ihora ikora ibitangaza yarandetse ndinjira, mpagarara hagati mu nama abo bantu bandeba nk’umusazi, kubera ukuntu nasaga, ukuntu nambaye nabi, ikabutura n’ishati, nteye ubwoba ariko ndihambira mvuga mu gifaransa, ndabaramutsa nti mfite ikibazo.

Mbasobanurira ko turi abantu bake twavuye St Paul kandi tutanditse kuri lisiti barimo gukoreraho noneho bagira amatsiko bampa agatebe ndicara. Bampata ibibazo, nabo bababajwe n’uko twayobye ntitujyane n’Inkotanyi none tukaba turimo gupfira muri Ste Famille (bari barasobanukiwe ko Interahamwe ari inyamaswa nako Dayimoni).

Barambwira bati rero imodoka ni nke ariko genda uzane imizigo yawe zawe tukwereke. Mu kuyoba mva muri Saint Paul, nari mfite umwana witwa Minerve w’umugabo witwa Bigariro, yamumpereje dusohoka Saint Paul mu kavuyo kenshi, n’ubwo muri ayo mahano yose Ste Famille nari mufite, yari afite nk’imyaka ine.

MINUAR ndababwira nta muzigo n’umwe mfite ariko mfite uyu mwana we ndamugumana. Bahita bambwira bati injira mu modoka yari hafi aho, ariko Padiri ahagaze aho arankurikira, yari yamaze kubona ko Inkotanyi ziri hafi cyane kandi nawe zishobora kumugeraho n’ubwo yari yarigize ishyano.

Ukuntu bicaga abantu ku manywa y’ihangu bakandagaza imirambo hose, yari amaze kubona ko Inkotanyi zakuye abantu muri St Paul zishobora kumugeraho igihe icyo aricyo cyose.

Ati “Wowe ugiye mu Nyenzi?”, ashaka kuntera ubwoba ariko asanga ni ha handi hanjye simvuga, nkomeza negera imodoka yari ifunguye aravuga ngo nagufashije kwinjira muri iriya nama nawe niduhura nkeneye ubufasha ntuzabyibagirwe. Ibyo bintu yavuze nahise mbona ko aribyo bita amatakirangoyi. Akumva nakwibagirwa abavandimwe banjye banukiye muri ubwo busitani?

Ubwo nicaye mu mudoka ifunguye ariko ku muryango hahagaze umusirikare wa MINUAR, Interahamwe hanze zikubita ku madirishya zishaka ku nkuramo, nayo yari Karuvaliyo.

Nagiye kubona mbona batangiye guhamagara abagenda mu modoka zigenda zuzura buhoro buhoro (ubwo mama n’abo twazanye ndabasize kuko buri wese yakizaga amagara ye, ariko mama yari aziko bica abato cyane kurusha abakecuru) gusa sinatekerezaga byinshi ngo binshengure umutima nk’uko meze uyu munsi mbyandika.

Imodoka zirahaguruka, interahamwe impande zose hariya ku kibuga Ste Famille zirakaye zivuza induru zibona ko tugiye gusanga "Inyenzi" zitatwishe. Ni ibintu ngerageza gusiba mu mutwe wanjye ariko bikananira.

Twaragiye mu modoka zitugeza i Kabuga aho Inkotanyi zatwaraga abantu hari agace gatekanye. Nkiva mu modoka ya mbere mbona na ba mama bavuye mu yindi.

Sinshobora kumenya ukuntu MINUAR yabigenje ariko uko nababwiye inkuru yacu n’abantu twavanye muri Saint Paul, bahise babashakisha (bavugaga ngo abarokokeye Saint Paul) babashyira mu modoka nabo barabatwara.

Ni uko navuye muri Ste Famille. Haguye inshuti n’abavandimwe batagira uko bangana. Ndabibuka nkababara, agahinda ntikica.

Ng’uko uko twageze i Kabuga tugahura n’abo twabanaga muri Saint Paul bo barabashije kwambuka bakagerayo urya munsi. Inkotanyi uwavuga uko zagiye zikora ibitangaza zikarokora abantu ntabwo yabirangiza, muri Saint Paul hagati mu Mujyi wa Kigali zigaca ku Gisozi na Kacyiru (hari ikigo cya Gendarmerie) zikinjira mu Kiyovu zigatwara abantu zikabarenza umusozi wa Gisozi na Kacyiru zikabageza i Kabuye ... ni ibintu birenze ubwenge. Ikindi gitangaza ni uko na nyuma yaho zamenyaga icyo buri muntu akeneye zikagishaka kikaboneka...

Icya nyuma nsorezaho ni uko ijambo “Interahamwe” risobanura Urupfu naho ijambo “Inkotanyi” bisobanura Ubuzima

Tuvuye muri Ste Famille zasigaye zirira zisakuza zidutuka zitubwira ngo "Muraducitse sha" n’uko tugeze i Kabuga Inkotanyi ziratwakira ziratubwira ziti "Muhumure ntimugipfuye"!

Inyandiko bifitanye isano: Ribara uwariraye! Ibyabaye tariki 17 Kamena 1994 muri Ste Famille (Ubuhamya)

Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ubuhamya bwa Beatrice Uwera

Beatrice Uwera ntazibagirwa uburyo yarokowe n'Inkotanyi, zikamusubiza ubuzima yari agiye kwamburwa n'Interahamwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .