00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Paul Rusesabagina yari akwiye igifungo cya burundu

Yanditswe na Joseph Kamanzi
Kuya 6 April 2022 saa 09:14
Yasuwe :

Urukiko Rukuru mu mpuhwe nyinshi zarwo rwahaye igihano cyoroheje Paul Rusesabagina washinze akanatera inkunga umutwe w’iterabwoba, MRCD-FLN nubwo hari ibimenyetso bifatika bimuhamya ibyaha.

Icyo gihano cyoroheje ni cyo cyagumishijweho n’Urukiko rw’Ubujurire.

Nyuma y’iburanisha mu rubanza rwa mbere ku wa 20 Nzeri 2021, Urukiko Rukuru, Urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya umupaka rwakatiye Paul Rusesabagina igifungo cy’imyaka 25.

Rusesabagina yari akurikiranyweho ibyaha 13 birimo ibyo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, gutera inkunga iterabwoba, gukora iterabwoba ku nyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro n’ibindi.

Ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cya burundu, giteganywa n’amategeko ku ruhurirane rw’ibi byaha byose.

Ubwo inteko iburanisha yafataga umwanzuro nyuma y’iburanisha ryamaze igihe kirekire, uyu mugabo wishimiye iyicwa ry’abaturage b’inzirakarengane mu Burengerazuba bw’Amajyepfo y’u Rwanda, yahawe igihano cyoroheje.

Abareganwaga na we barimo uwari Umuvugizi w’umutwe wa MRCD-FLN, Nsabimana Callixte alias Major Sankara, na bo bahaniwe ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba. Sankara yahanishijwe gufungwa imyaka 20.

Nyamara ubwo iburanisha ryatangiraga, Rusesabagina yikuye mu rubanza mu mayeri yo kuyobya uburari ku bimenyetso bikomeye byagombaga gufasha mu iburanisha ubwaryo.

Ntibyaciye intege inteko iburanisha ahubwo yakomeje akazi kayo.Ubushinjacyaha bwajuririye Urukiko rw’Ubujurire bwamagana igihano kidakwiye cyari cyahawe Rusesabagina. Abaregwa bose na bo barajuriye ukuyemo Rusesabagina.

Urubanza mu bujurire rwafashweho icyemezo ku wa 4 Mata. Igihano cya Rusesabagina cyagumishijweho mu gihe icya Sankara cyagabanyijwe kikava ku myaka 20 kikagezwa kuri 15.

Igihano cyoroheje cyahawe Rusesabagina cyavuye he? Cyaba giteganywa n’amategeko? Ni gute Urukiko Rukuru rwagendeye ku byo Rusesabagina yifuzaga mu gihe we atemeraga ububasha bwarwo?

Mu gutegura umwanzuro, Inteko y’Urukuko Rukuru yavuze ko yagumushijeho igifungo Rusesabagina yari yarahawe mbere kubera ko yemeye bimwe mu byaha yashinjwaga nko gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba. Ruseabagina kandi yicujije bimwe mu byaha yakoze.

Rusesabagina yemeye ko yohereje ibihumbi bigera kuri 300 by’amadolari muri FLN. Byongeye, yavuze ko yahaye abarwanyi ibihumbi 20 by’amayero yiyongeraga ku yandi yari yatanzwe mu bindi byiciro. Rusesabagina yanemeye ko yateguye inama zo gukusanya amafaranga yari agenewe gutera inkunga umutwe w’iterabwoba yashinze.

Hari amashusho yo kuri Youtube yagaragayemo yemera uruhare mu bitero bya FLN, yongeraho ko byari byateguwe hagamijwe kwica abasivile kugira ngo hashyirwe igitutu kuri guverinoma bityo yemere ibiganiro. Ayo mashusho yaje gusibwa n’abamushyigikiye mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso.

Hari kandi ubutumwa bwahererekanwe hagati ya Rusesabagina n’umuyobozi w’ingabo ze, Lt Gen Wilson Irategeka ku wa 30 Ukwakira 2018 no ku yandi matariki hamwe na Twagiramungu Faustin wahoze ari Minisitiri w’Intebe kuri ubu uba mu buhungiro, baganira ku by’ibitero.

Hari aho yabwiye Twagiramungu ko ataboneka kubera ko ahuze ashakisha inkunga igenewe “abahungu banjye”.

Mu bundi butumwa, Lt Gen Irategeka yabwiye Rusesabagina mu mvugo yumvikanamo akababaro ngo “Twe turi gushaka kohereza abahinzi mu murima wowe ukohereza amafaranga aho tutazi koko, urashaka gucamo ibice abahinzi ukoresheje amafaranga?”

Mu butumwa bumwe na bumwe, Rusesabagina hamwe n’abanyapolitiki n’abasirikare bakoreshaga imvugo zirimo “abahinzi”, “amasuka” n’“imbuto”.

Mu rukiko Rusesabagina yasobanuye mu gihe cy’ibazwa ko ayo magambo-banga iyo bavugaga abahinzi byabaga bisobanura abasirikare, amasuka zari imbunda, naho imbuto zikaba amasasu.

Urukiko na none rwatahuye ko umugore wa Rusesabagina, Uwiragiye Thacienne yoherereje amafaranga Maj. Sankara wari mu Birwa bya Comore akaba yarrohereje n’andi mafaranga mu bindi bihugu yo kwifashisha mu bukangurambaga.

Ubwo ibyo bimenyetso byose byakusanywaga, Rusesabagina yemeye ko mu by’ukuri bwari uburyo bwo gutuma imirwano ikomera kugira ngo guverinoma ibure andi mahitamo uretse kwemera ibiganiro.

Hamwe n’ibi bimenyetso byose byari ku mutwe we, Rusesabagina yumvise ko nta mahirwe yagira yo gutsinda urubanza. Mu nshuti yari afite zo kumufasha ibyo hanze y’igihugu barimo umuryango ‘Clooney Foundation for Justice’. Ejo hashize uyu muryango wasohoye raporo kuri uru rubanza byerekana ko yarukurikiraniraga hafi.

Uwanditse iyo raporo, Geoffrey Robertson QC, yagize ati “Iyi raporo ntishingiye ku kuba Rusesabagina ari umwere cyangwa ahamwa n’icyaha ahubwo kuba urubanza rwarabaye mu mucyo.”

Ku nshuti za Rusesabagina, ikimenyetso cy’ubwicanyi bwakozwe n’abarwanyi be si ingingo twajyaho impaka, ahubwo, kuba ari kurya umureti cyangwa akanywa ikawa ivuye mu mahanga, nk’ikimenyetso cy’uko yishimye.

Kuri bo, ibitero byishe umwana w’umukobwa w’imyaka 13 n’umuhangu w’imyaka 16 bigasiga abantu benshi mu gihirahiro ntibikwiye kuba ikintu cyatuma acirwa urubanza. Ahubwo urukiko rukwiye gusuzuma niba afite igihe gihagije cyo kuvugana n’umugore we kuri telefone.

Hanabayeho kugerageza kuzamura ibibazo bijyanye n’imirire ya Rusesabagina cyangwa ibijyanye no guhabwa amazi afunze mu macupa.

Mu isomwa ry’urubanza, Urukiko Rukuru rwakoze ibintu rutari rukwiye gukora ariko biteganywa n’itegako, kureba ku bigize ibimenyetso ku mpande zombi bifasha mu bwunganizi. Urukiko rwakoze ibyo rushaka ibyashoboraga kurengera Rusesabagina ngo atamara muri gereza ubuzima bwe bwose.

Nubwo ntegetswe kubaha icyemezo cy’urukiko, nta bwo nemeranya na cyo. Rusesabagina yagombaga guhabwa igihano kiremereye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .