00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nzakumbura ibikorwa byo kwamamaza Umuryango FPR Inkotanyi n’umukandida wawo

Yanditswe na Jean Claude Hashakineza
Kuya 10 August 2024 saa 03:10
Yasuwe :

Sinshidikanya ko atari njye njyenyine uba wicaye wenda ndi mu turimo runaka cyangwa ndi kuzenguruka mu bice bitandukanye ndi muri siporo, ntazi aho biturutse nkisanga ndi kuririmba nti “Azabatsinda Kagame yarukuye ku muheto…”.

Ahari naba nkabije mvuze ko yabaye nka virusi mu bwonko bwanjye, ariko rwose kuva namenya iyi ndirimbo iryoheye amatwi y’Umuhanzi Musengamana Beatha, ntabwo bwira ntayicuranze.

Ariko na none bimwe bisanzwe ko mu bugeni n’ubuhanzi abantu badakunda bimwe, ubu wasanga hari n’undi usanzwe yikundira injyana zibyinitse watwawe na “Egana ku Egana” y’Itorero ry’Abasaamyi bo ku Nkombo.

Ubwo ntitwakerensa uwihebeye umuco gakondo by’umwihariko inka n’agaciro zifite mu Rwanda, wasanga ahitamo kwiyumvira “Uwangabiye” ya Lionnel Sentore buri uko urushinge rw’isaha ruteye.

Urubyiruko n’abikundira injyana igezweho baracyibuka “Ogera” ya Bruce Melodie na Bwiza, indirimbo nka “Ikipe Itsinda” ya Gisupusupu na Agnès cyangwa se “Thank you Kagame » ya Kitoko Bibarwa, “Contre Succès” ivuguruye ya Dr Claude n’izindi zatunyuze mu bikorwa byo kwamamaza mu kwezi gushize.

Indirimbo zari nyinshi zinyuze amatwi, zibyinitse kandi zuje ubuhanga n’ubutumwa bwuzuye mu kwamamaza.

Izo ndirimbo zose zahurizaga ku nshoza imwe rukumbi. Kuvuga ibigwi by’Umuryango FPR Inkotanyi by’umwihariko ibya Perezida Paul Kagame wari umukandida wawo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Imvugo ikubiye muri izi ndirimbo n’ibindi bihangano yabaye ingiro kuko ku wa 14 - 15 Nyakanga 2024, kuko Abanyarwanda baba mu Rwanda no mu mahanga batoye Paul Kagame n’amajwi 99,18%, Umuryango FPR-Inkotanyi ubona amajwi 68,83% mu matora y’Abadepite.

Enyanya, Kagame Washi, Ndandambara, Turagukundaga, Entare y’Obusingye, Mwebare cyane … mu mvugo nzakumbura

Uretse indirimbo zivuga ibigwi n’icyizere binagaragarira mu majwi Abanyarwanda twahundagaje kuri Perezida Paul Kagame, ntabeshye nzakumbura imvugo zihariye, z’ubudasa zaranze ibikorwa byo kwamamaza.

Mu mvugo zidasanzwe, mu turere tw’ igihugu hirya no hino, cyane uduhana imbibi n’ibindi bihugu, Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi n’abaturage muri rusange bashimangiye urukundo, ibyishimo n’urugwiro bafitiye Perezida Kagame.

Hari nk’imvugo zigaragaza urukundo no kwisanzura ku Umukuru w’Igihugu nzakubumbura:

Turagukundaga, Ndandambara : Izi mvugo ni ikigoyi, zumvikanye mu kwamamaza mu turere twa Rubavu na Musanze. Muri utwo turere n’utundi duhana imbibi, ni ho usanga higanje abantu bavuga muri ubwo buryo.

Enyanya, Kagame Washi, Abasize: Izi mvugo zakoreshejwe mu Karere ka Rusizi na Nyamasheke.

Uretse kuvuga ko ashoboye, hirya y’aya magambo uhasanga urukundo, gusabana ariko no kwisanzura kw’abaturage kuri Perezida Kagame.

Ntibisanzwe ko umuturage aganira n’Umukuru w’Igihugu nk’uko twabibonye muri uku kwamamaza, ukumva aravuze ati ‘Kagame wacu disi’.

Abize indimi babisobanura kundusha, ariko ngenekereje ni imbamutima ziba zabaye nyinshi, kugeza ubwo uzifite atagishoboye kubihisha, akabigaragariza buri wese mu mvugo imworoheye ariko igaragaza neza uko yiyumva.

Ku munsi wa gatatu wo kwamamaza kuri Stade ya Ngororero, ababyeyi bararirimbye ngo “genda Paul ufite abagore beza”, ubwo nanjye aho nari ndi, ndibwira nti ‘haraza gushya’, muri za mvugo nari ngiye kuvuga ngo zateye cyangwa zigezweho. Ibyo byose bishimangira kwa kwisanzura ku Umukuru w’Igihugu.

Iyi mvugo y’amagambo asanzwe, ibumbatiye ibyiyumvo abagore bagira iyo bazirikana uruhare Perezida Kagame afite mu mu kubasubiza ijambo, guhabwa uruhare ku mutungo, kujya mu ishuri mbese guhabwa agaciro kabakwiriye mu Muryango Nyarwanda.

Entare y’Obusingye: Iyi mvugo ni urukiga, yanaherekeje indirimbo nyinshi zo kwamamaza kuri Stade ya Gicumbi, zo muri uru rurimi isobanura “Intare y’Amahoro!”.

Uretse kumurata ibigwi ko ashoboye, Abanya-Gicumbi bagarutse kuri iyo mvugo banazirikana imyaka itari mike bamaranye na Perezida Kagame igihe yari ayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Mwebale cyane: Mbabazi Kellen wari umusangiza w’amagambo mu kwamamaza Umukandida wa FPR Inkotanyi i Nyagatare yashimiye cyane Paul Kagame.

Muri iyi mvugo wabonaga ko ikomotse ku mbamutima ze, Mbabazi yashimiye byinshi ariko cyane agaruka ku kuba Perezida Kagame yaraciye umuco wo kubaterura ahubwo akabaha amashuri, ati “Webaleee kudukura mu gikari”.

Ni byinshi nzakumbura byaranze ibihe byo kwamamaza ntarondora, nzakumbura ab’i Kayonza bagira bati “umurabyo ngo pya”, nzakumbura yewe n’urubyiruko rwa Kirehe rwadusubiriyemo manifesto yose ya FPR-Inkotanyi rwari rwafashe mu mutwe.

Mvuze abo nzakumbura sinarenza ingohe umubyeyi watumye twibuka ko tutari abapumbafu nk’uko byahoze mu ntekerezo z’igihe cyashize yewe nzakumbura nongere nkumbure.

Izi mvugo zo mu ndimi-shami zivugwa hirya no hino mu Rwanda, zerekana ko u Rwanda ari rugari.

Mu gihe cyo kwamamaza, zerekanye bidasubirwaho ko bene ibyo byagombye kuba bidutandukanya nk’Abanyarwanda ariko twahisemo kunga ubumwe, dusangiye igihugu, dusangiye icyerekezo, tuyobowe n’umuyobozi dukunda na bwo ariko bukaduhoza ku isonga.

Mvuze (ni na ko bimeze) ko ibyo twabonye mu minsi 21 yo kwiyamamaza bihabanye burundu na bya bindi aho bamwe mu Banyarwanda bibutsaga « ico bari co », bagamije inyungu runaka sinaba mbeshye.

Ibyo byishimo byifashishijwe nk’urugero rw’ibigaragara na Perezida Kagame abwira abarwanya u Rwanda bakwirakwiza ibinyoma bya “demokarasi” boshye hari ideni ryayo u Rwanda rubagomba.

Icyo gihe Umukuru w’Igihugu yababwiye ko badasobanukiwe ubudasa bw’u Rwanda cyangwa bakaba babuzi ahubwo ari bimwe byo kwigiza nkana.

Icyo gihe yarababwiye ati “Ntabwo wahimba ubumwe, ntiwahimba ibyishimo.”

Kandi koko nibyo ntibishoboka ko umuntu uwo ari we wese yahimba imbamutima z’abantu. Ibyishimo by’Abanyarwanda bisobanurwa neza n’izo mvugo zagaragajwe mu ndimi-shami zitandukanye mu kwiyamamaza.

Ku mugoroba w’umunsi w’amatora hatangazwa iby’ibanze byari byavuye mu matora, Umukuru w’Igihugu yarongeye arabyibutsa, aho yashimangiye ko ubwinshi bw’amajwi yabonye butari imibare gusa ahubwo ari icyizere gikomeye afitanye n’Abanyarwanda.

Icyo cyizere, ni n’igihango hagati y’Abanyarwanda n’Umuryango FPR-Inkotanyi. Ni umukoro wo gukomeza inzira Umuryango wiyemeje yo gukorera Abanyarwanda ntawe usigaje inyuma kandi mu bikorwa byose umuturage agahora ku isonga.

Wowe, uzakumbura iki ?

@JC_Hashakineza

Icyizere abaturage bagaragarije Perezida Kagame mu bihe byo kwiyamamaza banakimugaragarije mu matora aho bamutoye ku majwi 99,18%

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .